IGIHE

Gakenke: Minisitiri Mutimura yasabye abarezi guhagurukira ikibazo cy’abana bata ishuri

2 9-02-2019 - saa 15:19, N.Kubwimana Janvière

Minisitiri w’uburezi Dr. Eugène Mutimura, yasabye abayobozi, abarezi, ababyeyi n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi, kugira uruhare mu guhagurukira ikibazo cy’abana bata ishuri.

Yavuze ko bagomba gukora urutonde rwabo nyuma hagakorwa ibishoboka byose bagasubizwa mu ishuri.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo yaganiraga n’inzego zinyuranye zifite uburezi mu nshingano zo mu Karere ka Gakenke, aho yanasuye amashuri agatanga amata nk’ikimenyetso cy’ubuzima bwiza ku bana bubafasha kunoza imyigire yabo.

Minisitiri Mutimura yavuze ko kuba imibare y’abana bata ishuri ukomeza kwiyongera ari kimwe mu bidindiza iterambere.

Ati “Si byiza ko dukomeza kurebera abana bacu bata ishuri, basiba uko bashatse ari na byo bibaviramo gusibira cyane, nyamara ababyeyi n’abarezi babirebera”.

Yakomeje agira ati “Ubu rero igihe kirageze kugira ngo buri wese agire uruhare mu gukumira ko abana bata ishuri, bihereye mu mudugudu hakorwe urutonde rw’abana bataye ishuri, hakurikireho gahunda yo kubasubizamo, muganirize ababyeyi babo kuruta uko mwabaca amande kuko ibi bikomeje byabangamira iterambere ry’igihugu”.

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gakenke bemeza ko guta ishuri kw’abana hari aho biterwa n’ubukene, ariko hakaba n’abananirana bakajya gushaka amafaranga.

Mukamugema Josephine ni umwe muri bo yagize ati “Hari ubwo umwana areka ishuri kuko aba yabuze nk’ibikoresho by’ishuri kubera amikoro make yo mu muryango we, ariko hari n’abananira ababyeyi bakajya mu bucuruzi cyane ubw’inanasi n’ibisheke bashaka amafaranga.”

Yakomeje avuga ko n’ababyeyi babigiramo uruhare, ariko ubu biyemeje guhaguruka bagahangana n’iki kibazo,aho byanze bakitabaza ubuyobozi.

Habimana Theogene na we ati “Ubundi twe twumva ko abana bacu tugomba kubaha umurage w’ubwenge bakura mu ishuri, ariko hari aho usanga umwana ata ishuri umubyeyi agaterera iyo, mwarimu na we ntakurikirane impamvu wa mwana atakiza ku ishuri, umuyobozi nawe ntabikurikirane, ugasanga bibaye akamenyero umubare ugakomeza kwiyongera, twe nk’ababyeyi ubuyobozi n’abarezi duhuje imbaraga iki kibazo cyakemuka”.

Kugeza ubu mu Karere ka Gakenke habarurwa amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye asaga 300, mu mashuri abanza abana bataye ishuri bangana na 1,6% ,naho mu mashuri yisumbuye bangana na 5,6% mu mwaka wa 2018, Minisiteri y’uburezi ikaba yabahaye umukoro wo gukora ibishoboka aba bana bagasubizwa mu ishuri.

Minisitiri w'uburezi yatangije gahunda yo guha abana amata mu bigo by'amashuri
Minisitiri w'uburezi yasuye abanyeshuri areba uko bigishwa n'urwego bariho mu bumenyi
Minisitiri w'Uburezi Dr. Mutimura yasabye abarezi guhagurukira ikibazo cy'abana bata ishuri
Abafite mu nshingano uburezi mu Karere ka Gakenke basabwe gukurikirana abana bata ishuri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Niyonkuru 2019-02-09 11:08:38

Iyi ni inzira nziza. Abayobozi kujya kuri terrain bakibonera uko abana biga,bagahura nabarezi,gushakira ibisubizo byibibazo hamwe. Ubu ni uburyo buruta cyane kuba ministre yaguma mibiro agategereza za rapports utamenya ukuri kwazo. Mukomereze aho nibindi bigomba gukorwa murugendo rwo kunoza ireme muburezi mu rwatubyaye.

2
Mahoro 2019-02-09 08:06:23

Uretse kurenganya abashinzwe uburezi,inzego z’ibanze n’izo wagombye kubazwa impamvu abana bava ishuri.Buri muntu ukorera frws niyikebuke arebe umukozi afite ku rugo uko angana,iwabo,imyaka afite yibaze niba atarataye ishuri Ba Directeur barazira iki?Ahubwo reka mbagire inama RIB na Police nibakore umukwabu mu ngo z’abifashije bakuremo abana bataye amashuri bakorera abo bakire maze mubohereze ku ishuri murebe ko barazira. Disi ba Directeur nimubafashe mwigisha.Ninde muri mwe udafite umwana akoresha mu rugo.Ndahamya ko RIB ibyivanzemo abenshi batakaza akazi kubera gukoresha abana batujuje 18ans.

Kwamamaza