Gakenke: Abaturage bashyikirijwe inka bagabiwe na Madamu Jeannette Kagame

8 8-08-2018 - saa 19:49, Akayezu Jean de Dieu

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yashyikirije imiryango icyenda n’ibigo mbonezamikurire bitatu inka 12 bagabiwe na Madamu Jeannette Kagame, ubwo yifatanyaga na bo mu birori byo kwizihiza ‘Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika’ muri Kamena uyu mwaka.

Uwo munsi wahariwe Umwana w’Umunyafurika wahujwe n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, yombi yizihirizwa mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ku wa 16 Kamena 2018.

Madamu Jeannette Kagame yagabiye aba baturage izi nka mu gushyigikira gahunda yo kurwanya imirire mibi no kugwingira kw’abana.

Nyuma yo gushyikirizwa izo nka kuri uyu wa Gatatu, abaturage bashimiye Madamu Jeannette Kagame wabasubije icyizere cy’ubuzima, banishimira ko zigiye kubafasha mu kuzamura imibereho yabo n’ubukungu.

Umubyeyi witwa Yamfashije utuye mu mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Mucaca mu Umurenge wa Nemba, yabwiye Radio Rwanda ko yari afite abana babiri b’impanga bafite ikibazo cy’imikurire mibi, ariko kuba agabiwe iyi nka bagiye kubona amata nawe akabona ifumbire yo guhinga imboga.

Yagize ati “Wabonaga abana banjye batari gukura neza, ariko imirire yabo ubu igiye kuba myiza.”

Ubwo yari amaze gushyikiriza izi nka abaturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye IGIHE ko zizahindura imibereho y’abaturage ari nako barwanya imirire mibi.

Yagize ati “Ni inka nziza za kijyambere zizatanga umukamo mwiza, bakaba banabona amafaranga kandi bazoroza n’abandi nizibyara.”

Ubwo yari mu Karere ka Gakenke, Madamu Jeannette Kagame yibukije inzego zitandukanye zifatanya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’abana, anasaba ko mu igenamigambi uturere dukora hakongerwamo gahunda mbonezamikurire y’abana bato.

Yibukije abaturage ati “Nk’uko mubizi iyo umwana yitaweho mu myaka ibanza y’ubuzima bwe kuva agisamwa bimufasha gukura neza, afite igikuriro kijyanye n’ikigero cye, ubumenyi buhagije bujyanye n’ikigero cye, kwiga neza no kumenya kugenzura amarangamutima ye bitewe n’ibihe arimo, bityo umwana akitegura neza kuzaba umuntu mukuru uzagirira akamaro umuryango we n’igihugu.”

Akarere ka Gakenke kaza ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu turere twagaragaje igwingira ry’abana, aho bagera kuri 46%.

Gushyikiriza abaturage inka bagabiwe byahuriranye no gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’umugore mu Ntara y’Amajyaruguru, cyateguwe hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamira iterambere ry’umuryango muri rusange.

Ni igikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Mugore bumbatira imibereho myiza y’umuryango wawe nka Mutima w’urugo, urashoboye.”

Madamu Jeannette Kagame aganiriza abana ubwo yari mu Gakenke ku wa 16 Kamena 2018
Guverineri Gatabazi yashyikirije imiryango icyenda inka yagabiwe na Madamu Jeannette Kagame
Bashimiye Madamu Jeannette Kagame wabagabiye inka zizabafasha kwiteza imbere
Izi nka zizanafasha abaturage kurwanya imirire mibi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Verediane 2018-08-09 07:42:26

Kubaha inka ni byiza, ariko ubutaha habaho na gahunda yo kubafasha kubaka ibiraro, ndetse no kubakangurira kugira uturima tw’igikoni!

2
josee 2018-08-09 07:40:38

Muragahorana amata ku ruhimbi babyeyi bacu, turabakunda kandi turabishimira!

3
Geraldine Karimpinya 2018-08-09 07:39:42

Byiza weeee

4
Iradukunda pacifique 2018-08-08 16:56:52

Reka dushimire madamu Jeannette kagame kuba yatanze inka hariya mu gakenke ni igikorwa cyiza kbs buri wese yakwishira
Thank you @firstlady

5
nkotanyi 2018-08-08 16:35:32

mama wanjye u wanjye agiye narakumvise ndashaka kukubona amaso kuyandi ese ninkubaza uzansubina mama?munsubize mbahe nimero yanjye

6
Rurangwa Charles 2018-08-08 16:15:38

Burya se Gakenke nabo barorora diii? Nari nziko bihingira gusa gusa

7
Immaculata 2018-08-08 16:10:56

Ago imfura zisezeeniye niho zihurira!

8
Goderive mukandutiye 2018-08-08 16:09:26

Invugo niyo ngiro, uko byahoze Niko bikiri. Urakoze Mama wacu!

Kwamamaza