Gacinya yasabye gufungurwa ngo abashe kwita ku muryango we

8 11-01-2018 - saa 17:33, Ferdinand Maniraguha

Gacinya Chance Denis uherutse gukatirwa gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kurekurwa agakurikiranwa ari hanze akabasha kwita ku muryango we kubera ko ari we ukesha imibereho.

Gacinya ukuriye ikompanyi yitwa MICON, yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 kubera impamvu zirimo gutinya ko yatoroka ubutabera cyangwa akica iperereza.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo ‘mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe.’

Ni ibyaha buvuga ko byakozwe mu masezerano sosiyete ye yari yagiranye n’Akarere ka Rusizi yo gushyira amatara ku mihanda muri ako karere, aho yagombaga gushinga amapoto 830 y’umuriro w’amashanyarazi, ku kiguzi cya miliyoni 636 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko yishyuwe miliyoni 495 Frw, nyamara ngo igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) hamwe n’Akarere ka Rusizi ryagaragaje ko ibikorwa byakozwe byagombaga kwishyurwa miliyoni 242 Frw.

Gacinya yajuririye iki cyemezo, mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane, akaba yasabye kurekurwa agakurikirwanwa ari hanze.

Gacinya yavuze ko ku cyaha cyo kuba icyitso no gutanga inyungu idafite ishingiro atagikurikiranwaho kuko ubushinjacyaha butagaragaza uwo yari abereye icyitso.

Yavuze kandi ko atemera raporo yakozwe na REG ifatanyije n’Akarere ka Rusizi, ari na yo ishingirwaho aregwa, aho yavuze ko yakozwe hagendewe ku mpapuro gusa, mu bayikoze ngo nta wigeze agera aho amatara yashyizwe ngo amenye agaciro k’ibyakozwe.

Yavuze ko iyo baza kugera aho amatara yashyizwe, bakabara buri cyose kuva ku mapoto kugeza ku nsinga zahakoreshejwe, ngo ahubwo bari kumwongera n’andi mafaranga.

Ku cyaha cyo gusaba inyungu zidafite ishingiro, ubushinjacyaha buvuga ko hari inyemezabwishyu Gacinya yagiye ashyikiriza akarere, agasaba ko yishyurwa ibyo yamaze gukora kandi bitarakozwe byose, n’ibyakozwe bidafite ubuziranenge.

Gacinya yasabye ubushinjacyaha kwerekana igikoresho cyangwa igikorwa yaba yaranditse mu nyemezabwishyu kandi ataragikoze.Yasabye ko ahubwo bajya ahashyizwe amatara bakabara agaciro k’ibyakozwe bundi bushya.

Gacinya kandi yasabye ko arekurwa atanga abishingizi babiri.Yanavuze ko Umuryango we ari we uwutunze ndetse asobanura ko afite umwana w’ibyumweru bitandatu ukeneye kwitabwaho, bityo ko yarekurwa.

Yanavuze ko afite uburwayi bw’igifu bumusaba gufata ifunguro ryihariye kandi ngo kubibona muri gereza ntibyoroshye.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba Gacinya yatanze abishingizi ngo arekurwe bitahabwa agaciro, kuko amategeko y’u Rwanda atemera abishingizi ku cyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu byongeye ku cyaha kimunga umutungo w’igihugu.

Ku ndwara ya Gacinya, ubushinjacyaha bwavuze ko Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ari rwo rushinzwe kwita ku bagororwa, rufasha abafite indwara zihariye bityo ko nta mpamvu yo kumurekura.

Urukiko rwatangaje ko umwanzuro kuri ubwo bujurire uzafatwa ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2018.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bravo 2018-01-13 01:39:25

Ariko gasenyi fc mutinya APR FC mugakabya mwarahahamutse. APR FC ishobora byose nk’Imana? Itegeka inkiko. Inteko ishinga amategeko. Ubushinjacyaha. Irakaze pe. Agomba gusobanura uburyo imisoro yacu ayihembamo abanyamali badakina nokuyivuramo abakinyi ba gasenyi babaswa

2
cancilda UMUTONIWASE 2018-01-12 10:44:07

None se ko numva bitumvikana neza ubundi Akarere niko gatanga isoko kabanje gusuzuma ingano n’ibiciro, ikindi Rwiyemezamirimo yishyurwa ibyo yakoze biboneka kuri site mberey’uko inyemezabwishyu yishyurwa abatechnisiye bajya kuri site bakabara ibyakozwe bakareba n’uburyo byakozwemo bakabyemeza ubundi bikishyurwa.Sinumva rero uburyo uyu Rwiyemezamirimo yishyuwe amafaranga arenze imirimo yakoze?Amakosa nayashyira kubishyuye!

3
gaga 2018-01-12 00:41:02

nka we MUGABO JOHN,ibyo uvuze birahurirahe n ibyanditse mur iyi nkuru!!!!????

4
john 2018-01-12 00:00:05

Ariko koko umushinja cyaha abona ibyo ashinja bifite ishingiro ururubanza nutazi ibyimanza yaruca none se ibyo bavuga babiherahe?

5
Bysing 2018-01-11 14:22:12

Mwamurekuye c ko atariwe wiba wenyine!! Hhaa Rda we

6
Rayons 2018-01-11 13:16:08

Nabasinyire ko uko byagenda kose Rayonsport itazongera gutsinda APR kabiri yikurikiranya arebe ko adataha ibi ni ukurwanya Rayons.

7
dieudonne 2018-01-11 12:21:29

koko ko atazatoroka mwamurekuye

8
Mugabo John, Muhima 2018-01-11 11:56:10

Kuli Igihe.com, mwashobora gucukumbura uburyo imihanda yo mu mugi wa Kigali irimo gukorwa n’abashinwa? Ibibazo bigaragara: Gushyira amazu mu manegeka ntibatange inzira,gusenya ibitembo by’amazi ava mu ngo bitishyuwe, gukora imihanda 2 iteganye ntibashyireho inzira ziyihuza (urugero: uturutse ku Kicukiro kuli UTB university (former RTUC) ntushobora kubona uko ujya i Gikondo utagiye gukatira kuli Prince house muli Kms enye, inzu zarasenyutse kubera ibimashini bitsindagira kandi nta n’isuzumagaciro ryakoze ngo bazishyure....ni byinshi

Kwamamaza