FARG ikeneye miliyari 18 zo kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye

3 15-04-2018 - saa 09:37, Ferdinand Maniraguha

Ikigega gishinzwe gufasha no kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), cyatangaje ko gikeneye miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo cyibashe kubaka no gusana inzu z’abacitse ku icumu batishoboye.

FARG iri gushyiramo ingufu ngo ikibazo cy’abacitse ku icumu badafite aho kuba kibe cyakemutse bitarenze umwaka wa 2019.

Ubuyobozi bw’iki kigega bwari bwatangaje ko buteganya kubaka inzu nshya 579 ndetse no gusana izindi zigera ku gihumbi. Icyakora iyi mibare ishobora kwiyongera nyuma y’irindi suzuma buteganya mbere y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira kugira ngo bizere ko nta wacitse ku icumu wasigaye ntaho kwikinga afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Théophile Ruberangeyo, yabwiye The New Times ko ibyo bikorwa bizatwara miliyari 18 Frw ngo bamaze kuyasaba muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ruberangeyo yavuze ko ibindi byangombwa nkenerwa ku bacitse ku icumu batishoboye bitangwa na Leta ibinyujije muri gahunda zitandukanye

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abacitse ku icumu bari baratakaje imitungo yabo, Guverinoma n’abandi baterankunga barabagoboka. Icyakora uko imyaka ishira, inzu nyinshi zatangiye gusaza zikeneye gusanwa ndetse hari n’izikeneye kubakwa bundi bushya.”

Ruberangeyo avuga ko guhera mu 1998 ubwo FARG yashyirwagaho, inzu 26 389 zimaze kubakwa naho 3 186 zarasanwe.

FARG igaragaza ko abacitse ku icumu batishoboye bakeneye kubakirwa cyane cyane abaherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyanza na Ruhango.

Abo mu Ntara y’Uburengerazuba mu turere twa Karongi, Rusizi, Nyamasheke na Rubavu nabo ngo bakeneye ubufasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Théophile Ruberangeyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
x 2018-04-17 00:30:36

amazu yose y’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi batishoboye bagiye bayubaka nabi cyane,ntibijyanye n’amafaranga yo kuyubakisha,byakoze mukavuyo .muge mubikurikirana neza bashobora kuba barigisa amafaranga.iyo ziba izu zikomeye,leta yacu ntiba irimo gutekereza kongera gusana amazu kandi yaratanze amafranga.

2
uuuu 2018-04-15 05:11:54

ib’ibintu leta yacu irmo gukora gusana, nokubaka amazu y’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi 1994.ni OU yagombye kuba irimo kubikorera abanyarwanda.ariko leta yacu irimo kubikora atariyo yakabikoze.abanyarwanda turi mukarengane rwose,numva isi yose ingomba kumva akarengane k’abanyarwanda karimo nogupfobya genocide yakorewe abatutsi.tukeneye indishyi ni ubutabera buhana abashyigikiye genocide n’abatege genocide .ikindi kandi ONU ikemera amakosa yayo yakoze igatanga indishyi ku igihugu n’abanyarwanda bose.

3
Philos 2018-04-15 03:25:33

Habanze hanozwe ingamba zuburyo inzu zizubakwamo, kuko ibisambo bimwe birayamira bikubaka inzu zitamara umwaka

Kwamamaza