IGIHE

Expo 2019: Trust Industries yazanye ubwoko bushya bw’isabune ikora imirimo yose

0 9-08-2019 - saa 18:03, IGIHE

Uruganda rwa Trust Industries rukora ibikoresho by’isuku, rwegereje abitabira imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo ku nshuro ya 22, ibikoresho by’isuku birimo ubwoko bushya bw’isabune yitwa ‘Tricera’ yifashishwa mu gukaraba intoki, gufura no koza ibikoresho.

Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 22, ryatangiye ku wa 22 Nyakanga rikazasozwa ku wa 11 Kanama 2019, rihurije hamwe abamurika basaga 500 baturuka mu bihugu bisaga 20 bitabiriye kumurika ibyo bakora.

Trust Industries isanzwe ikora ibikoresho birimo amasabune yo gukaraba no gukora amasuku, impapuro z’isuku kandi byinshi ikabikora yifashishije ibikoresho by’ibanze biboneka mu Rwanda.

Muri iri murikagurisha yazanyemo ibikoresho birimo isabune nshya ya Tricera, ikora ibintu byose kandi iri kugurishwa ku giciro cyiza, aho litiro eshanu zigura 2000 Frw.

Hari indi sabune yo muri ubu bwoko yakorwaga n’uru ruganda ariko ihenze ku buryo abanyarwanda bamwe batinyaga kuyigura. Hari kandi n’isabune y’amazi ya garama 800 itari isanzwe iboneka muri uru ruganda.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF rutangaza ko iri murikagurisha ry’uyu mwaka rizarangira ryitabiriwe n’abasaga ibihumbi 400.

Ubuyobozi bwa Trust Industries butangaza ko uyu ari umwanya mwiza wo gusobanurira abitabira iri murikagurisha ibyo bakora by’umwihariko isabune z’amazi zikoreshwa mu gukaraba intoki, koza ibintu no kumesa.

Abitabira Expo 2019 kandi bari kuhasanga ibindi bikoresho by’isuku bikorwa na Trust Industries bisanzwe ndetse bakabasha kubigura ku giciro kiri hasi ugereranyije n’uko byari bisanzwe bigurishwa.

Trust Industries iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, ikora ibikoresho by’isuku bigera muri 30, birimo impapuro zikoreshwa mu bwiherero n’izo mu gikoni, isabune zo gukaraba intoki, imiti yo koza ibirahure, amasahani, gukoropa no gusukura ubwiherero.

Abantu batandukanye bari kugura ibikoresho by'isuku bya Trust Industries muri Expo 2019
Abasura ahari gukorera Trust Industries bari gusobanurirwa ibikorwa by'uru ruganda
Ibikoresho by'isuku bya Trust Industries biri gucururizwa muri Expo 2019, ku giciro cyo hasi cyane
Trust Industries igira ubwoko bugera muri 30 bw'ibikoresho by'isuku
Trust Industries yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo
Uruganda Trust Industries ruri kumurika ibyo rukora muri Expo 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza