Dr. Mukama wari Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro yafunguwe

5 12-01-2018 - saa 11:47, David Eugène Marshall

Dr. Mukama Twagiramungu Diocres wahoze ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo yarekuwe nyuma y’ibyumweru bibiri afunze akorwaho iperereza ku cyaha cy’imicungire mibi y’umutungo wa leta.

Dr. Mukama watawe muri yombi kuwa 26 Ukuboza 2016 yafunguwe ku wa 10 Mutarama 2017.

Me Twajamahoro Herman wunganiraga Dr Mukama yatangarije IGIHE ati “Ubushinjacyaha bugendeye ku ngingo ya 97 yo mu Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, bwasanze impamvu zashingiweho umukiliya wanjye atabwa muri yombi zidahagije ku buryo bwatuma ibyo Dr Mukama yakekwagaho koko yaba yarabikoze.”

Iyo ngingo ya 97 ivuga ko impamvu zituma umuntu akekwaho icyaha atari ibimenyetso ahubwo ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze icyaha.

Ubwo Dr Mukama yafatwaga, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, ACP Rutaganira Dismas, yabwiye IGIHE ko uyu muganga afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza ryari rigikomeje.

ACP Rutaganira yavuze ko Polisi yari mu iperereza nyuma y’aho ubugenzuzi bw’Intara y’Iburasirazuba ku ikoreshwa ry’imari n’umutungo bya Leta busanze mu Bitaro bya Kiziguro hari ikinyuranyo n’icyuho kinini cy’amafaranga atagaragazwa mu bitabo byabugenewe.

Dr. Mukama yabaye Umuyobozi w’Ibitaro bya Kiziguro guhera muri Gicurasi 2010 kugeza muri Nzeri 2017 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yakoraga impinduka mu buyobozi bw’ibitaro by’uturere.

Dr Mukama Twagiramungu Diocres wahoze ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Kiziguro

Indi nkuru wasoma: Uwahoze ari Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro yatawe muri yombi

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nshimiyimana Viateur 2018-01-13 08:48:22

Ntabwo ngaye ubushishozi bwakoreshejwe,ariko jye Dr.Mukama simushira amakenga,bongere barebe ibyerekeranye n’uko yaryamanaga n’abo yemereraga akazi mumbabarire rwose si ugusebanya ariko ibi byamuvuzweho kenshi.

2
Beni 2018-01-13 01:33:59

None se ko uwayariye yigendeye,ubwo imisoro yacu niyo igiye kuziba icyo cyuho.Buriya yari azi neza icyo yakoze,yifatira umugabo we n’abanabe bajya kuyimezamo neza.

3
Kamayirese beata 2018-01-12 10:53:16

Ese ko iyo hatangajwe amakuru y’abafunzwe cyane cyane abakora mu nzego za Leta, iyo barekuwe ko mutangaza ko barekuwe, nabazaga abakozi bo mujyi wa Kigali bafunzwe bakamara hafi amazi 2 muri station ya police bafunzwe nta dossier none bakaba bararekuwe bari mungo zabo bafungishijwe ijisho byo ko mutabigejeje kubasomyi mu gihe igihe bafungwaga byari byasohotse ku rubuga rwanyu

4
soso 2018-01-12 09:15:51

Imana yakoze kumurengera rwose

5
muzima jhon 2018-01-12 04:51:50

Imana ishimwe buriya wasanga ari umwere!

Kwamamaza