Dr Kayumba asanga hari ingingo z’amategeko ziri gukorwa zisa n’izo ’mu Rwanda rwatsinzwe’

41 5-12-2017 - saa 11:31, IGIHE

Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher yagaragaje impungenge kuri zimwe mu ngingo zigize umushinga w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, zirimo izo yavuze ko zitajyanye n’u Rwanda rw’uyu munsi.

Mu kiganiro Ikaze Munyarwanda kuri Radio Flash, Dr Kayumba yagarutse ku ngingo zifatwa nk’izibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo muri rusange, akomoza ku ngingo ya 254 ivuga ku gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Ivuga ko umuntu ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzwe umurimo rusange w’igihugu mu gihe akora umurimo ashinzwe, aba akoze icyaha.

Iyo ngingo niyemezwa, uwabikoze azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitageze ku myaka ibiri n’ihazabu itari munsi 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo.

Iyo icyo cyaha cyabereye mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa byakorewe umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ibihano byikuba kabiri.

Dr Kayumba yavuze ko iyo ngingo iyo uyisuzumye usanga abazikoze bafite ikindi gitekerezo cy’uko umuyobozi atari umuntu wavugururuza cyangwa wanengwa, ku buryo ari isura y’u Rwanda rwo mu myaka yashize aho umuyobozi yari umutegetsi.

Yakomeje agira ati “Kuki bavugamo abadepite, bakavugamo abaminisitiri, abantu bakora mu nzego bwite za leta, bakareka nk’abapasitoro, ba musenyeri, abashakashatsi, abarimu, abanyamakuru, kuki byaba ari ibintu bibi kuvuguruza abaminisitiri, kuki musenyeri we bamukuyemo?”

“Urabona ko wa mutima w’itegeko, abakoze izi ngingo, u Rwanda bashaka ni u Rwanda rwatsinzwe, rwa rundi rwa ba Habyarimana na ba Kayibanda, aho umuyobozi iyo avuze ikintu ntawe umuvuguruza.”

Yasubije amaso inyuma mu 2002 itegeko rya mbere ry’itangazamakuru rijya kujyaho, ubwo ngo Inteko Ishinga Amategeko yatoye ko umunyamakuru uzandika inkuru zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside agomba kwicwa, itegeko rigeze kuri Perezida Kagame yanga kurisinya, babikuramo.

Umunyamategeko w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) Jean Paul Ibambe, yavuze ko uburyo iyi ngingo ikoze bitandukanye n’imiterere y’amategeko kuko aba agomba kureba abantu bose kimwe.

Yakomeje agira ati “Iravuga iti ‘gukoza isoni abantu runaka na runaka. Ubwo ni ukuvuga ngo noneho abatari muri iyo ngingo bashobora gukozwa isoni se? Ubwo abandi bakozwa isoni, ni ko umuntu ashobora guhita abyumva ahise abijyaho gutyo.”

Dr Kayumba yavuze ko itangazamakuru ari umuyoboro utuma abaturage baganira, ku buryo iyo uburenganzira bwabo “ubureshyeshya n’ukudasebywa k’umuntu ku giti cye, uba utamenye ikibazo gihari.”

Hari ingingo nyinshi zitumvwa kimwe

Ku rwego rw’itangazamakuru hari ingingo nk’iya 169 ivuga ku gusebanya, iya 257 ivuga ku gutuka Umukuru w’Igihugu n’izindi abasesenguzi bavuga ko zitowe uko zakabaye zishobora kubangamira ubwisanzure bukwiye itangazamakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru, Gonzague Muganwa, yavuze ko mu mwuga w’itangazamakuru gusebanya bitemewe, “ndetse ingingo ya kabiri y’amahame awugenga arabibuza kandi arabihanira.”

Gusa ngo politiki y’itangazamakuru u Rwanda rwashyizeho yemera ko amakosa abereye mu itangazamakuru adakabije, adahanishwa igifungo.

Muganwa yavuze ko hari uburyo burimo gusaba imbabazi, gusubiramo inkuru iyo yakozwe nabi, kandi ngo n’ubusanzwe ingingo ihana gusebanya isanzwe mu gitabo cy’amategeko ahana “ariko idafite ibihano bikabije kugera aha ngaha.”

Ibihano bishya biteganya ko umuntu wese, yitwaje ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo yemererwa na Leta agasebya mugenzi we, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko itarenze 5.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Nyamara mu gitabo cy’amategeko ahana cyo mu 2012 kigikoreshwa n’ubu, umuntu usebanyije ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu kuva kuri 1.000.000 Frw kugeza kuri 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Muganwa yagize ati “Rero ingingo itowe imeze gutya yatera ubwoba bwinshi cyane ku itangazamakuru.”

Nubwo mu mushinga w’itegeko ngo bateganya ko nta munyamakuru uzahanwa igihe ibyakozwe biri mu nyungu rusange, igihe bitaramenyekana umunyamakuru yaba afunzwe, akazajya kugirwa umwere haciyemo iminsi.

Yakomeje agira ati “Hari urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rwavuze ko gufungira umuntu ikosa cyangwa icyaha cyo gusebanya, bidahwanye n’ikosa riba ryabaye. Ni ukuvuga uba ukubitishije isazi inyundo.”

Ibambe yavuze ko iyo umuntu asebeje undi afunzwe bidakemura ikibazo, ahubwo igikenewe ni uko habaho uburyo bwo guca indishyi z’akababaro kubera ko wasebeje wa muntu.

Yavuze ko u Rwanda rwari rwaremeye ko ruzavana icyaha cyo gusebanya mu mategeko ahana ibyaha, none ahubwo ibihano barabiremereje “kandi mu by’ukuri twari dufite icyizere, igihugu ubwacyo cyari cyaremeye ko iki gihano kizavamo.”

Avuga ko kuva RMC yajyaho mu 2013, imaze kwakira ibirego bigera muri 260 harimo ibirenga 60 bifite aho bihuriye no gusebanya, kandi ngo byagiye bikemurwa ku buryo nta byakomeje ngo bijye mu zindi nkiko.

Dr Christopher Kayumba yavuze ko mu gihe ingingo zibangamiye ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo zitavanwe muri uyu mushinga w’itegeko, zizagira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abaturage.

Yakomeje agira ati “Nkanjye ndi umwarimu wantumiye. Ubu se ko wantumiye mvuze ikintu, bakavuga ko nasebeje umuntu bakanjyana mu rukiko bakamfunga, urumva wakongera guhamagara abarimu ngo baze ugire icyo ubabaza cyangwa abashakashatsi?”

Aba basesenguzi banageze ku ngingo Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yashingiyeho asobanurira abadepite impamvu abanyamakuru bakwiye gufungwa kuko harimo abatabona ubwishyu.

Yanavuze ko hari ibinyamakuru bikomeye bisebanya byamaze gukora imibare y’amafaranga bizahabwa, ayo bizacibwa nk’igihano n’inyungu bizasigarana.

Dr Kayumba yavuze ko kuba abanyamakuru bakennye biterwa n’uko ubukungu buteye, ati “kereka niba ashaka kuvuga ko gukena ari icyaha.”

Naho ku binyamakuru bisebanya bibifitemo izindi nyungu, yakomeje agira ati “Ni uko yabishyize hariya itangazamakuru ryacu ntiribisesengure, ni ibintu bisekeje. Nta tangazamakuru iryo ariryo ryose avuze rifite umugambi, rikicara hariya riti turashaka gusebya kanaka, kubera ko tubikora nk’ubucuruzi.”

Uyu mwarimu yashimangiye ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bukwiye gusigasirwa, kuko “ntabwo wateza imbere ibyo twita ubwenge, ibyo twita kwisanzura, ngo uteze imbere demokarasi, uteze imbere kurwanya ruswa, abantu bagenda bikandagira.”

Yavuze ko icyiza ari uko ingingo zigize umushinga w’iri tegeko ryasesengurwa Abanyarwanda bakazitangaho ibitekerezo, hakazavamo itegeko ribereye Abanyarwanda rijyanye n’ibihe igihugu kigezemo.

Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher, asanga hari hari ingingo z’amategeko ziri gukorwa zisa n’izo mu Rwanda rwatsinzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
Kanyarwanda 2017-12-09 23:58:55

Njyampora shimira imana yaduhaye abanyabwenge bakayoborwa nanyakubahwa ufata umwanzuro wanyuma nizera ko rwose iritegeko ritasinywa kuko iritegeko rigiyeho naba mpobye ikiganiro cya kenith rirashe kuko cyerekana ukuri ubwo tv1 yose bayifunga kandi ivuga ikibazo aho kiri Dr .humura Papa wacu ntarabyumva kandi nababyandutse ndabashimir kugihecyabo bafashe bongere bashyiremo umurongo wisubiraho

2
Charles 2017-12-06 06:59:38

Birababaje ko hakiri abantu basoma amakuru batazi agaciro k’abashakashatsi mu iterambere ry’igihugu. abantu bose ntabwo bashingwa imirimo imwe ariko bose bashobora guhuriza ku kubaka igihugu... Ibyo avuga rero nta muntu yatatse ahubwo yagaragaje ibishobora kudutera ibibazo ku girango bikemuke bitarabangamira umuntu (mieux vaut prevenir que guerrir)

3
Prosper 2017-12-06 03:44:45

Abazi amateka y’U Rwanda mwanyibutsa intambara ya nyuma u Rwanda ruheruka gutsindwamo? U Rwanda rutsindwa iyo ruhanganye n’ilindi hanga. Iyi mpugukucye ndasanga ivanga u Rwanda n’ingoma zagiye ziruyobora. Ubundi ibyo avuga koko ni ibyo kwitonderwa kuko bititaweho dushobora kubona ishyirwaho ly’itegeko lirengera abafite ingufu, kandi atali bo ba mbere bababaje...

4
xxx 2017-12-06 03:41:04

igihe rwose muransetsa ngaho iyi nkuru nimuyihuze na yayindi mwanditse kuri Benzinge

5
muhire 2017-12-06 03:22:39

Dr kugaya cg gushima nuburenganzira bwe ariko nanone uwamushinze iriya mirimo nibwirako haruburyo yaramuzi.nonese ko batabishinze DR Kayumba bari bayobewe ko iyo doctorat ayifite ?reka dutegereze turebe kuko nubundi nukuyiga nyuma akemezwa nabandi babishinzwe kdi nabo sinjiji

6
Kalisa Abdul 2017-12-06 02:12:33

None se ko numva iri tegeko rishaka kurengera ba nyakubahwa bacu gusa, abandi bo nta kibazo ? None se bamwe muri aba banyakubahwa ko nsigaye numva bakoresha imvugo zirimo ibitutsi kandi mu ruhame , bo barabyemerewe? Mutubwire.

7
Anne 2017-12-06 01:24:13

U Rwanda ntirutsindwa, hatsindwa ingoma mbi, cyangwa ubutegetsi bubi. u Rwanda rwahozeho, ruriho kandi ruzabaho neza! Uyu mutwe w’iyi nyandiko ukosorwe, kuko nta Rwanda rwatsinzwe rwabayeho, habayeho ingoma zatsinzwe, zimwe zkoze u Rwanda mu nda!
Dusigasire ururimi rwacu kuko nicyo gicumbi cy’umuco utagira ico kandi udacika! Dukomeze twihanangirize abantu bavuga nabi ururimi rwacu bakibwira ko aribwo bagaragaza ko ari abasirimu, ariko tunibuka gukosora abaruvuga nabi kubera amateka!

8
Bwenge 2017-12-06 00:06:06

Rwose uvugishije ukuri, ntabwisanzure bwabaturage habaho kwikandagira Leta ikabura amakuru kandi ubugizi bwanabi bukiyongera.

9
Bwenge 2017-12-05 23:53:17

Agatoki ngakooooooooouuuuuuuuuuuuuhhhhhhhhhhh

10
emmanuel 2017-12-05 22:01:10

Kuki uwo mu Dr. yibasiye Evode? Wagira ngo hari ikibyihishe inyuma. Evode ikosa yakoze ni irihe? kunenga abanyamakuru badakora neza inshingano zabo, ni ryo kosa?

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza