IGIHE

DIGP Marizamunda yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi y’Ubwami bwa Eswatini

0 9-08-2019 - saa 08:18, IGIHE

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Bwami bwa Eswatini aho azitabira umuhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi y’ubwo Bwami.

Uyu muhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi uteganyijwe kuri uyu wa 09 Kanama, uba buri mwaka kuri iyi tariki.

DIGP Marizamunda yitabiriye uyu muhango ahagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku butumire bwa Polisi y’Ubwami bwa Eswatini nk’uko Polisi z’ibi bihugu byombi zisanzwe zifitanye imikoranire myiza.

DIGP Marizamunda yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Ubwami bwa Eswatini, W W Dlamini, bagirana ibiganiro bitandukanye.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’Ubwami bwa Eswatini kuba bwaratumiye Polisi y’u Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’umunsi mukuru wa Polisi, avuga ko ibi bishimangira ubushuti n’imikoranire myiza ndetse n’ubutwererane hagati ya Polisi z’ibi bihugu byombi.

DIGP Marizamunda yavuze ko ubufatanye buranga Polisi z’ibihugu byombi buzakomeza kugaragarira mu gukumira ibyaha ndengamipaka ndetse no guhanahana ubumenyi n’amakuru afasha mu gutahura abakekwaho ibyaha.

DIGP Marizamunda yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi y’Ubwami bwa Eswatini
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza