DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

12 13-06-2018 - saa 08:13, Mukaneza M.Ange

Nyuma y’aho kimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza gitangaje ko u Rwanda rwakoresheje inkunga ruhabwa n’iki gihugu mu guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu bufatanye na Arsenal, Ikigega cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, DFID, cyabiteye utwatsi kivuga ko ari ibinyoma.

Ku wa 24 Gicurasi 2018 nibwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda rwabaye umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira kuko izajya yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Mu nkuru yashyizwe hanze ku Cyumweru, Ikinyamakuru The Sun cyagaragaje ko amwe mu mafaranga u Rwanda rwatanze muri ubu bufatanye bwitezweho kuzamura ubukerarugendo ari inkunga itangwa n’u Bwongereza.

Iki kinyamakuru kandi cyakomeje kivuga ko kugeza ubu hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’u Rwanda ituruka ku nkunga mpuzamahanga, ndetse iyo witegereje usanga nta bimenyetso bigaragara bishimangira iterambere igihugu cyagezeho.

Ibyatangajwe na The Sun ariko byamaganiwe kure na DFID ari nayo inyuzwamo inkunga u Bwongereza bugenera amahanga, yongeye gushimangira ko nta mafaranga iha Visit Rwanda cyangwa RDB.

Mu itangazo DFID yashyize ahagaragara, iki kigo cyamaganye iby’uko u Rwanda rubeshejweho n’inkunga mpuzamahanga aho kivuga ko kuri ubu zigize 16% by’ingengo y’imari.

Itangazo rigira riti “Ibi byavuye kuri 60% mu myaka 10 ishize kubera ko u Rwanda rwateje imbere ubukungu bwarwo, rurwanya ubukene bukabije ndetse ruhinduka igihugu kitakirambirije ku nkunga. “

“Inkunga u Bwongereza buha u Rwanda yagiye igabanuka kuva mu myaka myinshi ishize, kubera ko twashyize imbaraga mu gufasha u Rwanda kwigira, gutunga abaturage barwo no gushora imari mu bukungu bwarwo.”

DFID yongeye gushimangira ko inkunga ihabwa u Rwanda iba igenewe gahunda zatoranyijwe mu buryo bwitondewe zirimo uburezi n’ubuhinzi, ndetse bakurikirana niba koko zitanga umusaruro mu guhindura imibereho y’abaturage, kandi igihugu kigakomeza gushishikarizwa gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ibanze.

Ku bijyanye no kuba nta gihamya cy’iterambere riri mu Rwanda, DFID yavuze ko imibare igaragaza neza ko kuva mu 2005 abagera kuri miliyoni ebyiri bakuwe mu bukene, mu gihe kuva mu 2000 ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku mpuzandengo ya 8%. Hanatewe intambwe ifatika kandi mu kuzamura icyizere cyo kubaho ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu.

Iki kigega cy’Abongereza cyasobanuye ko amafaranga azakoreshwa muri ubu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal ari ayinjijwe n’ubukerarugendo busanzwe buri mu bifatiye runini ubukungu bw’igihugu.

U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024. Amasezerano na Arsenal ni kimwe mu byitezweho gutanga umusanzu kugira ngo bizagerweho kuko agamije gushishikariza abantu gusura ahantu nyaburanga igihugu gifite.

Abakinnyi Mesut Ozil, Alexandre Lacazette na Pierre-Emerick Aubameyang nibo bamenyekanisha ubu bufatanye n'u Rwanda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
che 2018-06-14 02:47:48

Reka nibwiririre uyu John Mutabazi ko kuba hari abongereza batazi U Rwanda ntabwo ari amakosa y’U Rwanda, ari nayo mpamvu igikorwa nkicyo cyo kurwamamaza ari cyiza kugira ngo noneho nabataruzi barumenye, bagire amatsiko yímpamvu ya ’’ VISIT RWANDA’’!! Naho kuba uvuze ngo ni akadomo, huuum, byihorere nawe urazi ko ubunini ataribwo bwubaka igihugu, ingero ni nyinshi nawe wanaziha.

2
freddo 2018-06-14 01:12:36

Wowe wiyise john mutabazi, u Rwanda utuheruka kera mumaze kwica inzirakarengane muri genocide yakorewe abatutsi uzaze urebe aho rugeze uzahita umenya impamvu hasurwa cyane , niyo mpamvu abazungu bahora babasuzugura kuko mureba hafi .U Rwanda rwarahindutse ntabwo rukiri kwakundi mwarusize niyo mpamvu amahanga arusura ntabwo biyumvisha uburwo mu myaka mike ruvuye muri genocide uburyo rwiyubatse bidasanzwe.

3
shabani wilondja patrick 2018-06-13 23:08:27

Andika hano:bira shimishe change ubufayanyi bwa Arsenal name rwanda , nanjye ndi umufana ukaze was Arsenal mirakoze cyane

4
Lol 2018-06-13 19:28:45

The Sun si ikinyamakuru. Bahimba ibihuha LITERALLY... ejobundi baravuze ngo Messi agiye kuva muri Barcelona kandi twese tuzi neza ko ari umwe mu banyamakuru bacyo zakoranyeho agahurutura ibyo bigambo. Se thing in the Rwanda case

5
John Mutabazi 2018-06-13 12:53:24

None c ibyo bavuze ugirango barabeshya n’ukuri kbs amafranga yabatetankunga murayakoeesha nabi aho kugira ngo muyafaahemo abanyarwanda bababaye ese ugirango urwanda ninde uruzi ubundi sha njye mba UK ark niyo uri mukazi abo mukorana bakakubaza aho uva muri Africa yo ubabwiye urwanda bakubwira ko batahazi, none mwe ngo visiting Reanda bazaza kureba aba Genocideur c cg mugiriki koko barabura kujya mubihugu byiza bizwi bifite ibintu byiza like Congo, kenya, or Tanzania ngo baje murako kadomo. Abanyarwanda muzi kwishyira imbere gusa knd ntakintu gifatika mugira pe
Iki gitekerezo cyanjye ugishireho kuko ntaho natukanye mvuze ukuri gusa

6
Dumbuli 2018-06-13 11:50:49

Nubwo batwamamaza nabi iyo barondogora kuriya hari ugira amatsiko yo kuza kureba u Rwanda ni bakomeze njye nizera ko umunsi umwe bazabura ibibi bavuga kecyemera bakavuga ibyiza kandi bariya bavuga nabo bafite amatsiko yo kureba u Rwanda rwateye imbere bazatwamamaza batabishaka

7
El Peter 2018-06-13 07:54:17

Iki kinyamakuru ni gihindure izina kyitwe "the darkness" kuko DFID iri kuri terrain ikimwaje pe. N’uwanditse icyo kinyoma ni ahanwe cga yirukanwe kuko asebeje ikinyamakuru akorera cga yirukanwe burundu.
Komeza utere imbere, Rwanda.

8
che 2018-06-13 03:36:32

Iryo n"ishyari badufitiye kuba dutekereza akantu nkako ngako ko kwamamazwa na ikipe ikurikiranwa kwïsi hose kandi tukabigeraho!

9
Analyst 2018-06-13 03:27:17

Njye sinzi impamvu abantu bakomeje gucika ururondogoro ngo u Rwanda u Rwanda kubera ino deal. Ariko ngirango n’ukuberako n’i deal ubwayo ari fake.
Nta nkunga u Rwanda rwakoresheje mw’iyamamaza ry’ibikorwa byarwo, gusa that deal is too cheap to boost Rwanda’s tourism and economy at large. Iyamamaza in ngombwa cyane, ariko hakwiye ko ryigwaho neza.

10
Consolé 2018-06-13 03:07:52

Like Trump always said, this was the worst deal ever!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza