IGIHE

Depite Rwasa yavuze ko hari abakenaga bakigira inama yo gushinga insengero

5 11-07-2018 - saa 07:34, Akayezu Jean de Dieu

Depite Kayiranga Rwasa yabwiye abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda, ko byari bitangiye kuba ikibazo gikomeye aho umuntu wakennye yagirwaga inama yo kujya gushinga idini cyangwa itorero.

Depite Kayiranga Alfred Rwasa yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu Nteko Ishinga Amategeko aho bari gusuzuma ingingo zigize Itegeko rishya rigenga ‘imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere’.

Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki y’Uburinganire, Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, bari kumwe n’abahagarariye iyi miryango bakomeje kurebera hamwe ibyavugururwa n’ibyakongerwa muri iri tegeko.

Mu ngingo zagarutsweho cyane harimo igaragaza ibisabwa mu kwandikisha umuryango no gusaba ubuzima gatozi.

Umutwe wa Gatatu w’iri tegeko mu ngingo ya 16 havugwamo ko kugira ngo umuryango wemererwe kwandikwa ugomba kwandikira ibaruwa Urwego rubishinzwe.

Mu bigomba kuba biri muri iyi baruwa harimo; amategeko shingiro awugenga ariho umukono wa noteri yubahiriza ibikubiye muri iri tegeko, kugaragaza aho icyicaro gikuru kiri na aderesi yuzuye.

Ikomeza igira iti “Gahunda y’ibikorwa by’umwaka umuryango uteganya gukora n’aho uzakura ingengo y’imari iriho umukono wa noteri.”

Ugomba kandi kuba ufite inyubako yo gukoreramo yujuje ibiteganywa n’amategeko aho hantu.

Ibi bitandukanye n’uko hari imwe mu miryango yakoraga itaranditswe ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ikoreramo butaziko ihari.

Perezida w’iyi Komisiyo, Kayiranga Alfred Rwasa, yavuze ko byari bimaze kuba ikibazo gikomeye aho umuntu wese wakenaga yigiraga inama cyangwa akayigirwa n’abandi yo gushinga idini kugira ngo arebe ko yakuramo make amufasha kuzahuka.

Yagize ati “Munyumve neza ariko ni ukugira ngo turusheho gusobanukirwa. Hari umuntu umwe nzi yigeze guhamagara mugenzi we aramubwira ati koko warakennye unanirwa no gushinga idini?”

Abahagarariye iyi miryango bavuze ko iyi ngingo yo gutanga gahunda y’ibikorwa umuryango uteganya gukora mu mwaka ari ikibazo mu itangira nta n’abakirisitu baba bafite baheraho bemeza ibyo bazakora.

Bavuga ko icyo iyi ngingo izakemura ari akajagari ka bamwe babyukaga bagatangiza amadini.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Charles Mugisha ukorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya New Life Bible Church yavuze ko iyi ngingo iragabanya akajagari kari muri iyi miryango.

Yagize ati “Irakemura akajagari, bikaba ko umuntu ahaguruka agatangira idini, ari uko agomba kuba ari inyangamugayo hari n’urwego ruvuga ruti uyu muntu turamuzi afite imikorere myiza yujuje ibisabwa nk’umuntu afite amashuri asabwa cyane kuba umuyobozi hano mu Rwanda ukenera amashuri cyane ku muntu uyobora ikigo.”

Yakomeje agira ati “Inyubako nabyo naje kubisobanukirwa kuko nari nziko ubanza kubaka ariko wanakodesha, ariko ugomba gukodesha ahantu hasobanutse bitewe n’igikorwa ugiye gukora. Bivuga ko rero gutangira urusengero ugomba kubitekerezaho neza ntabwo washinga ihema hariya ngo utangire.”

Yakomeje avuga ko kuba iyi ngingo idateganya umubare w’abakirisitu idini rigomba gutangirana kuri we yumva ari ikintu kizorohereza abashaka gutangira izi nsengero.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Shyaka Anastase yavuze ko ikibazo cy’abantu babyukaga mu gitondo bagashinga insengero ahanini wasangaga aricyo giteza akajagari.

Umushinga w’Itegeko rigena Imitunganyirize n’Imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere nk’uko wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kamena 2018, washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ari nayo iri kuwusuzuma ingingo ku yindi kugira ngo hemezwe ishyirwa mu bikorwa ryaryo.

Depite Kayiranga Rwasa yabwiye abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda, ko byari bitangiye kuba ikibazo gikomeye aho umuntu wakennye yagirwaga inama yo kujya gushinga idini cyangwa itorero
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
RKUS 2018-07-12 10:38:37

Gushyiraho amategeko agenga aba bantu ni byiza ariko ni hahandi igihe cyose umuntu wese azajya abyuka ngo ni uko afite amafaranga akiyemeza gushinga idini akajagari ndetse n’ubutekamutwe ntibizashira.
Jye mbona aya madini y’Abarokore yakagombye kugira urwego rukuru ruyahagarariye ndetse n’abashaka gushyiraho amadini mashya byanze bikunze bagahabwa uburenganzira n’urwo rwego, rukabagiraho n’ubugenzuzi mu mikurire no mu mikorere yabo.
Ntago ari hazard yatumye andi madini nka Catholic, adventist, anglican , abaporoso ndetse n’abasilamu , bagira imikorere ishingiye ku buyobozi bufite umutwe umwe ubugenga mu gihugu ndetse amwe usanga yambuka akajya no mu rwego rw’isi. Uru rwego rero rwazafasha cyane aya madini ubwayo mu guca kajagari no kwigisha ibitanyuranye na Bible , ubutekamutwe bukagabanuka. Byafasha kandi Leta kuko guhora yijira direct mu bibazo byabo birayirushya ariko iyo aribo ubwabo babanje kwikemurira ibibazo nyuma Leta ikabyinjiramo byabananiye byaba byiza.
Naho ubundi niba umugabo abyutse agahimba idini nyuma umugore we akaba cashier akungiriza umugabo muri byose , akjagari ntikazakira . Bye.

2
Ntwariyayesu.eriya 2018-07-11 06:16:05

Gusa.mwibukeko.hariho. ururembo .hakabaho. Nikicaro. .hakabaho. Narejeyo. Hakabaho. Naparuwase. Nishami. Kugirango. Itorero.ribe.ryubakiste. rigomba. Kuba.ribifite.nkuko .hariho.perezidans. Intara. Akarere. Umurenge. Akagari. Umudugudu. Nisibo. .ninabyo. Urwanda. Rurusha. Ibindibihugu. . ninzu. Yimana. Niko.bikwiye. kumera

3
Nahayo 2018-07-11 01:22:58

Ariko iri somo n’ubundi ryatanzwe na Joe muru UR ajya kubwira abanyeshuri ba Kaminuza ngo bagomba kwishakira imirimo bahereye ku madini. Ndumva rero abantu barengana bari bahawe umurongo n’umwe mubayobozi b’igihugu.

4
Nahayo 2018-07-11 01:22:58

Ariko iri somo n’ubundi ryatanzwe na Joe muru UR ajya kubwira abanyeshuri ba Kaminuza ngo bagomba kwishakira imirimo bahereye ku madini. Ndumva rero abantu barengana bari bahawe umurongo n’umwe mubayobozi b’igihugu.

5
Innocent 2018-07-11 01:13:13

Gusa mwibuke ko mu gihe gishize ubwo hafatwaga icyemezo cyo kugbanya akajagari no guha umurongo amadini n’amatorero aribyo byaje kuviramo zimwe gufungwa nkurikiye neza ibiganiro byatanzwe icyo gihe cyne cyane ikitwa isi ya none niyumviye umunyarwanda w’impuguke muribyo by’amadini n’amatorero witwa John Mugabo wavugagako insengero na Kiliziya zikwiye gufungwa bene byo bagashaka ibindi bakora byakabye rero yaratumiwe agatanga ibiterezezo bye nk’impuguke n’inzobere muri byo ejo atazabarega nkawamugabo witwa Heremani wareze Kiliziya.

Kwamamaza