DASSO yitezweho umusanzu mu gukurikirana abatera abana inda

8 11-01-2018 - saa 16:47, Thamimu Hakizimana

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yabonanye byihariye n’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO, irusaba gukurikirana abatera abana inda, ntihagire ihohoterwa rihishirwa.

Migeprof yaganiriye by’umwihariko na DASSO ku ruhare rwabo mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku wa11 Mutarama 2018.

Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Umutoni Gatsinzi Nadine yagize ati “ Tumaze iminsi duhura n’inzego zitandukanye hari n’izindi tuzahura nyuma y’aha. Ariko ba DASSO bo nk’abantu bari hariya bafasha kongera umutekano, cyane cyane mu miryango yacu, icyo tubasaba cy’umwihariko ni ukudufasha mu gukurikirana abangiza abana cyane cyane ab’abakobwa.”

Yashimangiye ko muri iki gihe abana baterwa inda bigahishirwa mu miryango.

Yagize ati “Dufite ibibazo birimo biragaragara mu rubyiruko rwacu mu bana b’abakobwa batarageza ku myaka 18, baraterwa inda kandi akenshi baziterwa n’abantu bakuru ugasanga abo bantu muri sosiyete barazwi ariko bahishirwa n’imiryango; banahishirwa yewe n’abo bakoreye ibyo byaha, rimwe na rimwe ukanasanga na bamwe mu bayobozi ntabwo babivuga cyangwa ntibabihaye agaciro kabyo.”

Yakomeje avuga ko bifuza ko DASSO nk’abashinzwe umutekano babana n’abaturage umunsi ku wundi bafasha mu gukurikirana abangiza abo bana, bagashyikirizwa ubutabera.

Abari bitabiriye aya mahugurwa ya DASSO
Abagize Dasso ubwo bari mu mikorongiro
Umuyobozi w’abagore bose babarizwa muri DASSO, Hélène Mbabazi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Munyemana desire 2018-01-13 11:04:06

Ihohoterwa turirwanye dufatanyije twese

2
Bosco Nyamagabe 2018-01-12 23:01:15

Dasso Nimukomeze Mwese Imihigo Kdi Abaturage Turabakunda Ahubwo Muhabwe Namapeti Yanyu

3
Habuhazi david 2018-01-11 23:22:36

DASSO inshingano bahawe bazazikoreneza

4
Munyemana 2018-01-11 14:54:35

DASSO nkaba nyarwanda turabashima uburyo mudutabara muba hafi yacu tubatezeho byinshi mukurwanya Ihohoterwa rikorerwa abana byumwihariko b’abakobwa

5
Higiro Emmanuel 2018-01-11 11:58:21

Ndumva dasso bazigiriye ikizere ubwo ndumva tugomba kubafasha kubaha amakuru kugirango bubahirize akazi kabo neza murakoze

6
Higiro Emmanuel 2018-01-11 11:58:18

Ndumva dasso bazigiriye ikizere ubwo ndumva tugomba kubafasha kubaha amakuru kugirango bubahirize akazi kabo neza murakoze

7
Higiro Emmanuel 2018-01-11 11:58:15

Ndumva dasso bazigiriye ikizere ubwo ndumva tugomba kubafasha kubaha amakuru kugirango bubahirize akazi kabo neza murakoze

8
jbravo 2018-01-11 10:49:07

DASSO bazakurikirane change ko bakurikirana amakuru kugera my mudugudu bafashe in ego dose kurwanya abatwangiriza abana

Kwamamaza