IGIHE

Col. Serubuga ushinjwa uruhare muri Jenoside no mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana aridegembya

16 9-02-2019 - saa 10:21, IGIHE

Colonel Serubuga Laurent wabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (FAR) amaze imyaka isaga 20 atuye mu Bufaransa. Ni umwe mu bashyirwa mu majwi nk’abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu, DGSE, ruherutse gutangaza inyandiko zagaragaje ko guhera mu 1994 u Bufaransa bwari bufite amakuru ko abatanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana ari Colonel Bagosora na Serubuga Laurent bucumbikiye.

Inyandiko ibigaragaza ni iyo ku wa 22 Nzeri 1994 yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 17 Nzeri 2015 mu gihe cy’iperereza ryakorwaga n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana.

Inavuga mu izina ‘abahezanguni babiri’, "ba colonel [Théoneste] Bagosora wahoze ayobora ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na [Laurent] Serubuga wabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (FAR), nk’abatanze itegeko ry’igikorwa cyo ku wa 6 Mata 1994."

Ku butegetsi bwa Habyarimana izina rye ryari rikomeye. Ni umwe mu basirikare bakuru 11 bazwi nka “11 Camarades du 5 Juillet 1973”, bahiritse Leta ya Gregoire Kayibanda tariki 5 Nyakanga 1973 bakimika Habyarimana Juvénal.

Nyuma y’iyi Coup d’Etat, Col Serubuga yahawe imyanya ikomeye aho mu 1990 yafatanyaga na Habyarimana kuyobora ingabo.

Afatwa nk’umwe mu bacuze bakanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi mu 1994, aho yari mu nkoramutima z’abantu bicaga bagakiza mu cyitwaga “Akazu” kari kayobowe n’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga, musaza we Zigiranyirazo Protais [Z] na babyara be Rwabukumba Séraphin na Col. Sagatwa Elie.

Nk’uko DGSE ibivuga, "aba bombi [Bagosora na Serubuga] bavuka i Karago ari naho kwa Habyarimana, babonwaga nk’abazamusimbura ku butegetsi. Gusezererwa mu ngabo mu 1992 na Perezida Habyarimana mu gihe bari bizeye ipeti rya General n’ibindi byubahiro, byabaye intangiriro yo kwivumbura no kwiyegereza Agathe Habyarimana, unafatwa nk’uwari ku izingiro ry’Akazu ku butegetsi.”

Mu gihe ibibazo bya politiki byari bimaze kuba byinshi kuri Habyarimana, izina rya Serubuga ryari rimaze gukomera haba mu gisirikare no muri politiki, ku buryo yamusezereye mu ngabo amushyira mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992.

Gusa Habyarimana amaze kwicwa ndetse na jenoside imaze iminsi itangiye, ku wa 30 Mata 1994 Minisiteri y’Ingabo yahaye ubutumwa Serubuga imwemerera gusubira mu mwanya yahozemo. Nawe yarabyemeye, asubira mu gisirikare ku wa 2 Gicurasi 1994.

Muri icyo gihe ashinjwa ko yashishikarije Abahutu kwica abatutsi ndetse Jenoside yongera ubukana i Gisenyi, iwabo ku ivuko.

Ingabo za FAR zitsinzwe n’iza FPR Inkotanyi ndetse zigahagarika Jenoside, Col Serubuga yahunze anyuze muri Zaire, aca muri Kenya akomereza mu Bufaransa aho yageze mu 1998, atura mu mujyi wa Strasbourg.

Ku wa 6 Mutarama 2000, imiryango myinshi yamureze mu rukiko rwo muri aka gace ariko ruyitera utwatsi kubera “kubura ibimenyetso.”

Yaje gusaba sitati y’ubuhunzi mu Biro bishinzwe Impunzi n’Abadafite Ubwenegihugu (OFPRA) ariko muri Kamena 2002, Komisiyo ishinzwe Impunzi irayimwima, kuko nubwo nta bimenyetso bimushinja byagiye biboneka, izi nzego zakomeje gushidikanya ku ruhare rwe muri Jenoside nk’uwari Umugaba Wungirije w’Ingabo.

Mu 2013 u Rwanda rwatanze impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, ariko Urukiko rwa Douai mu Bufaransa rwanga ko yoherezwa mu Rwanda ndetse rutegeka ko arekurwa by’agateganyo, ruvuga ko itegeko rimukurikiranye, ibyaha akekwaho byakozwe ritarajyaho.

Abenshi mu bakurikiranweho uruhare muri Jenoside bashatse ubuhungiro mu Bufaransa barimo na Agathe Kanziga wari ku ruhembe rw’Akazu.

Iki gihugu cyoherejwemo inyandiko zisaba itabwa muri yombi ryabo bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishwa, ariko ntibyigeze bikorwa.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza ko hari Abanyarwanda 42 bacumbikiwe n’u Bufaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside bakwiye kugira byinshi babazwa, ariko ubutabera bw’icyo gihugu bukabigendamo biguru ntege.

Abandi ni Sosthène Munyemana, Laurent Bucyibaruta, Laurent Serubuga, Agathe Kanziga Habyarimana, Eugène Rwamucyo, Marcel Bivugabagabo, Pierre Tegera, Charles Twagira, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva, Claude Muhayimana na Félicien Baligira.

Col Laurent Serubuga yari umwe mu bafashije Habyarimana kugera ku butegetsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Nzovu 2019-02-10 13:18:28

@ Kamana, uri injiji nka Serubuga na Bagosora wowe ninde wakujyana mu muhada aguteze mo iki?.ibyanyu nabafransa benewanyu byaramenyekanye, kubera ubwenge bwanyu buke mutangiye kubivuga.

2
Kamana 2019-02-10 08:17:54

Abahanuye indege bose baridegembya kandi abanya rwanda barabazi. Col Bagosora na Serubuga aho bari harazwi, ntago bantinye kujya imbere yu ubutabera. Ahubwo hari uwo wahamagara ngo umubaze akaturaza mu muhanda twamagana ubutabera .

3
mfura patrick 2019-02-09 23:50:15

ark abufaransa bazumva ryar ko bagomb kuvuga ukuri kd hagakurikizw ubutabera, gs bararushywa nubusa ntamwijim uganza umucyo. ukur kuzagragazw umunsi umwe

4
berise 2019-02-09 14:17:57

Njye mpangayikishijwe cyane n’ikizatuvura ihahamuka itsembatsemba ryadusiye buri muntu ku giti cye. Ubuzima bwose nyuma ya 94 nukubitekerezaho sinazi niba narababariye cg narabyishyizemo! Sha umva, izo kabutindi zisigaye nizibiryozwa ubanza bizanyorohereza

5
Kamina 2019-02-09 13:17:37

Colonel Serubuga ari ku butaka b’ubufaransa kandi inzego z’ubutasi zabo zifite amakuru ko ariwe wahanuye indege ya Prezida . Habuze iki ngo bamufate aburanishwe cg se yoherezwe mu Rwanda. Ibi bintu birimo urujijo. Abafransa bazi umukino bari gukina ndabona amaherezo Iyi dossier ahubwo ibari ku mutwe. Bitinde ariko uwateye akaga abanyarwanda azamenyekana.

6
kamanzi 2019-02-09 12:25:30

Mbabwize ukuri abafaransa ni abatindi ku mutima baragapfa gusa. Ubu uyu bari baramubitse ngo bakomeze baturishe imitima gusa ariko bazi ko ari ishyano babitse hamwe na ba Bukibaruta. Burya ikinshimisha nuko sysyteme yacu yubatse ku buryo abazungu tubarwaza muzunga ibyo batwifuriza byose bikazaba imfabusa. Abazi ubwenge burya batangiye kutwiyegereza, naho ibya ba camarade byo bazagwe ishyanga inyuma y’ishyama kandi sinjye waciye uwo mugani

7
Gabiro 2019-02-09 10:30:57

ARIKO IYO NDEGE YAHANUWE N’ABANTU BANGAHE ? UWO MUBONYE WESE YAGIZE URUHARE MWIHANURWA RY’INDEGE, BIZARANGIRA RYARI ? UWAGIYE YARAGIYE !!!!!!!!!!!! TUREKE GUHEMBERA IMIJ..

8
Kamali 2019-02-09 09:21:28

Aba Bafaransa Bakomje Umugambi wabo wo Kuturemamo Umwiryane

9
Bere 2019-02-09 08:00:24

Ubuse ninde uyobewe ko nyine yahanuwe na bene habyara,bahoraga bavuga ngo hazaba akantu,hari umwana w inshuti yanjjye akana k imyaka ine kabwiye kati mwe abatutsi tuzabica,ubwo ibyo kabyumvanaga ababyeyi bako;interahamwe ziratozwa,zibanza no kwica mu bugesera ,nyuma zibonye ko umugambi wazo uzacamo koko ziti igisigaye ni uguhanura habyara maze tukazitwaza indege ngo tumare abatutsi,ubwo imipanga yaguzwe cyera mbere cyane y uko ziyihanura.

10
Byumvuhore 2019-02-09 07:59:46

Aha harimo facture,
Uwo wahanuye indege,
Azariha facture .
Iyi ndege izakomeza kuvugisha benshi cyane cyane abiyotsa

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza