IGIHE

Col. Byabagamba na Rusagara basubiye mu rukiko, Kabayiza agaragara arembye atabasha kwigenza

16 13-06-2019 - saa 10:07, Rabbi Malo Umucunguzi

Col. Tom Byabagamba wigeze kuyobora Umutwe w’Ingabo urinda abayobozi bakuru, Brig. Gen. (rtd) Frank Rusagara na Sgt (rtd) Kabayiza François basubiye imbere y’urukiko mu bujurire, basaba kurekurwa nyuma y’ibihano bakatiwe mu 2016.

Iburanisha ry’ubushize ryanzuye ko umucamanza azajya kugenzura uko Byabagamba, Rusagara na Kabayiza bafunzwemo. Byarakozwe, ariko umucamanza yanzuye ko ibyo babonye bitari butangazwe mu ruhame, ahubwo byashyizwe mu ikoranabuhanga rihuza abarebwa n’urubanza.

Kuri uyu wa Kane hibanzwe ku kumva ibitekerezo by’ababuranyi bashingiye ku byagaragajwe mu igenzura ry’urukiko aho Rusagara na Byabagamba bafungiwe.

Col Byabagamba yavuze ko afunzwe nabi ndetse ko yanahagarikiwe ubwisungane bw’ubuvuzi. Iki kibazo Byabagamba yavuze ko umuyobozi wa Military Police yasobanuye ko iyo ugiye mu rukiko rwa gisirikare mu rwego rw’ibanze hari igice cy’umushahara bakata, wajya mu rw’ibanze bakawuhagarika.

Yavuze ko nubwo ikibazo uyu munsi ari we kireba kuko yakimenye ageze kwa muganga i Kanombe agasanga atacyemerewe kwivuriza ku bwishingizi bwa gisirikare, urukiko rwagisuzuma mu buryo bugari.

Ngo yasabye ko yakwemererwa kujya gushaka ubundi bwishingizi ariko ntiyabyemererwa cyangwa ngo abyangirwe. Ibyo ngo ntibyari bikwiye kuko iyo umuntu akiburana mu nkiko aba agifatwa nk’umwere.

Yanasobanuye ko afunzwe nabi, ashingira ku mategeko yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye yiswe ’Nelson Mandela Rules’, asobanura ko byemezwa ko umuntu afunzwe wenyine iyo amaze amasaha 22 ku munsi nta muntu baganiriye, ndetse ko iyo birenze iminsi 15 yikurikiranya bifatwa nk’akato k’igihe kirekire.

Yavuze ko mu ngingo ya 43 y’iryo tegeko biteganywa ko iyo umufungwa akoze icyaha, mu bihano yahabwa hatagomba kubamo kubuzwa guhura n’umuryango we. Mu gihe yari agisobanura, umucamanza yasabye ko haba akaruhuko k’iminota itatu, Byabagamba we ati ’reka mbahe itanu’.

Ubwo iburanisha ryakomezaga, Col Byabagamba yavuze ko Umushinjacyaha yavuze ko bamuhagarikiye gusurwa kubera imyitwarire ye, nyamara ngo mu bihano yahabwa ntabwo hateganywamo kubuzwa guhura n’umuryango we.

Yavuze ko bitewe n’uburyo afunzwemo, icyabihagarika ari uko urukiko rwategeka ko afungurwa by’agateganyo.

Yashimangiye ko Mandela Rules zibuza gufunga umuntu wenyine igihe afite ikibazo cy’ubuzima gishobora gukomera bitewe n’uburyo afunzwemo. Ati "Ibyo bihuye neza n’ikibazo cyanjye nk’uko nakibagaragarije."

Me Gakunzi Valery wunganira Col. Tom Byabagamba yavuze ko ibyo bagarukaho bishimangira inzitizi zatumye basaba ko uwo yunganira arekurwa by’agateganyo mu gihe bategereje kuburana mu mizi urubanza mu bujurire.

Yavuze ko ibijyanye n’akato bagaragaje ko Col. Byabagamba afungiwemo, ko uburyo abantu bafungwamo bitagenwa n’abayobozi ba za gereza ku basivili cyangwa ‘Military Police’ ku basirikare, ahubwo bigengwa n’amategeko, ku buryo bidakwiye ko ubushinjacyaha buvuga ko uburyo abantu bafungwamo byarekerwa gereza.

Yavuze ko gufungwa atari ukwamburwa umudendezo gusa, ahubwo hiyongeraho gufungirwa ahantu hazwi, mu buryo buteganywa n’amategeko.

Yabwiye abacamanza ko icyo ubushinjacyaha bwa gisirikare bwita gereza ya Mulindi atari gereza kuko Col. Byabagamba afungiwe i Kanombe mu kigo cya gisirikare, nubwo Umuyobozi wa Military Police yasobanuye ko ari gereza ya Mulindi yaguriwe i Kanombe.

Gusa Me Gakunzi yavuze ko ntaho iyo gereza iri i Kanombe igaragara mu igazeti ya leta kandi yakunze kubigaragariza abacamanza. Ibyo ngo bivuze ko nubwo umucamanza yategeka ko arekurwa by’agateganyo, bitazakuraho amateka ko yamaze imyaka itanu afungiwe ahantu hatemewe.

Yavuze ko nubwo iyo gereza y’i Kanombe yaba yemewe, bitavanaho ko Col. Byabagamba afunzwe wenyine, ndetse ko imiryango yari ihari mbere y’uko ahafungirwa yazibwe ngo hatagira umuntu bahura.

Yavuze ko ibyo Military Police yasobanuye ko guhindura ahantu Rusagara na Byabagamba bafungiwe byatewe n’urwego bariho, nta rwego na rumwe rushobora gutuma umufungwa adahura n’undi, kandi ku Mulindi hari aba-colonel bahafungiwe baburana imanza mu nkiko za gisirikare.

Yavuze ko Col. Byabagamba arwaye umugongo ndetse ko kugira ngo abashe kwivuza ari uko yarekurwa, kuko no kugira ngo abashe guhagarara imbere y’inteko iburanisha ni uko yambaye umukandara, cyane ko yanabagiwe muri Afurika y’Epfo kandi bizwi.

Me Gakunzi yavuze ko kuba Col Byabagamba arwaye ariko akaba yarahagarikiwe ubwishingizi bw’indwara kandi urubanza yakatiwe rutaraba ndakuka na byo bikwiye gukurikiranwa bijyanye n’uburenganzira bwe.

Yavuze ko abana n’umugore wa Byabagamba badaheruka kumusura, kandi ibyo byakurwaho gusa no kumwemerera kurekurwa by’agateganyo.

Yagarutse kuri Mandela Rules, ku ijambo Nelson Mandela yavuze ubwo bayitoraga, ko igihugu kimeze neza kitareberwa gusa ku buryo gifata abaturage bacyo bari hanze, ahubwo binareberwa no ku buryo gifata imfungwa zacyo. Ibyo nabyo akabishingiraho asaba ko uwo yunganira arekurwa by’agateganyo.

Mu gusoza, Byabagamba yongeyeho ko hari n’ikibazo cyo kuba ubushinjacyaha bwaramureze ko hari inyandiko zafashwe zimushyiriwe muri gereza, bukazishyikiriza urukiko kandi we atazi ikirimo, asaba ko yabimenyeshwa.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya bwatangiye bwibaza niba biramutse binagaragaye ko umuntu afunzwe nabi cyangwa adasurwa, igisubizo cyaba kurekurwa by’agateganyo nk’uko abaregwa babisaba, cyangwa ari ugukosora ibitameze neza.

Yavuze ko bafunzwe mu buryo bwemewe kuko bafunzwe ku itegeko ry’umucamanza kandi bafungiwe ahantu hazwi.

Umushinjacyaha yavuze ko ku bijyanye no gusurwa nta kibazo gihari kuko Me Gakunzi yemererwa kubonana n’uwo yunganira, ndetse ngo n’umugore we aramusura kandi na Byabagamba ubwe arabyemera.

Ibijyanye na Sgt. Kabayiza

Sgt Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara yagaragaye mu rukiko arwaye, asusumira ku buryo no guhaguruka bisaba kumusindagiza.

Umwanya munini wahawe umwunganizi we Me Nkuba Milton. Umucamanza yabanje kuvuga ko iyo babona ko Kabayiza adashoboye kuvuga bari kugaragaza ko akeneye kwivuza, ntagere imbere y’urukiko.

Kabayiza yavuze ko nk’uko urukiko rwabonye aho aryama, umuganga aheruka kumubwira ko umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane ku buryo yamusabye ko ajyanwa kwa muganga ariko ntarabasha kuvurwa.

Yavuze ko asaba kurekurwa by’agateganyo kuko arwaye bikomeye, cyane ko atigeze abura abamuvura ahubwo yabuze abamwitaho, kandi ubuzima bwe ari bwo butunzi bwonyine afite.

Me Nkuba yavuze ko urukiko rwiboneye uko Kabayiza ameze haba igihe rwajyaga kuri gereza n’igihe yitabaga urukiko uyu munsi, bityo rukwiye guha amabwiriza ‘Military Police’, Kabayiza akavuzwa.

Yavuze ko basaba ko Kabayiza arekurwa by’agateganyo kubera ko afite uburwayi bumukomereye, nyamara we afungiwe mu rusange rw’abandi bantu benshi kandi afite n’ibindi bibazo by’ubuzima. Noneho kuba afungiwe i Kanombe, Me Nkuba yavuze ko ari kasho kuko nta kigaragaza ko ari ikindi gice cya gereza ya gisirikare yo ku Mulindi.

Yavuze ko n’iyo agize umwanya wo kubonana na muganga, umusirikare wa Military Police aba ahari ku buryo atabona uko aganira neza na muganga we. Ikindi ngo ni uko yemerewe ibitaro, ariko ntiyigeze abihabwa kugira ngo afashwe uko bikwiye.

Me Nkuba yanibajije niba Rusagara na Byabagamba barajyanywe i Kabombe kubera urwego rwabo, yibaza Kabayiza we icyabiteye.

Umushinjacyaha yavuze ko Kabayiza yajyanywe gufungirwa i Kanombe kugira ngo yegere abaganga kuko umuganga uhaba ari na we ukuriye abo ku Mulindi, kandi ngo niba bifuza ko asubizwa ku Mulindi ari "nk’isegonda imwe."

Ku bijyanye n’impapuro umushinjacyaha yahaye urukiko, yasobanuye ko ari uko umucamanza yamenyeshejwe ko hari impapuro zafashwe zishyiriwe Byabagamba maze yibaza niba zihari, akaba yashakaga kumwereka ko zihari ariko atazitangaho ikirego.

Gusa Col. Byabagamba yavuze ko na we akwiye kumenyeshwa ibizirimo kuko nta zo azi, nyamara akaba ari mu gihano cyazikomotseho.

Gen. Rusagara yahawe umwanya avuga ko na we afunzwe nabi ndetse ko arwaye kandi akeneye kwivuza, bityo agasaba kurekurwa.

Yanasabye ko hanozwa imitangire y’ubutabera mu nkiko za gisirikare, kuko hari ubwo umucamanza aca urubanza agendeye ku itegeko ry’umukuru kurusha iryanditse, abivuga nk’uwabaye umucamanza wa gisirikare.

Icyemezo cy’urukiko ku nzitizi abaregwa bagaragaje z’uburyo bafunzwemo kizasomwa ku wa 21 Kamena 2019 saa tanu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Fred 2019-06-14 03:41:17

Ariko izo mbabazi muhatira abantu gusaba ,kuki mushaka ko basaba imbabazi kdi bo bumva ari abere ?!! gusaba imbabazi no kwishinja ibyaha batakoze bitewe nuko wenda bakorerwa iyica rubozo bibaye aribyo ,ntacyo biba bitanze (akato ,kudasurwa ;kutemererwa kwivuza n’ibindi ).
Burya gusaba imbabazi bitanga umusaruro ni iyo uzisaba yababajwe n’ibyo yakoze ,we ubwe akibwiriza gusaba imbabazi, bene uwo iyo azihawe azinukwa amakosa yakoze akanayabuza abandi. Iyo atazihawe nabwo yumva we aruhutse kuko ntabwo umutima ukomeza kumushinja ,nta nubwo bimuca intege zo kubuza abandi kugwa mu ikosa nkiryo yakoze.
Ariko uzisabye kuko yarembejwe ,yababajwe cyane ku mubiri , cg yabihatirijwe, iyo azihawe agasohoka ahindura umuvuno agakora bibi birenze kdi yirinda ko yasubira imbere y’ubutabera; agatoroka ;agasebya n’ibindi..
Amategeko niyubahirizwe bafungwe byubahiriza amategeko ,kdi twizera ko nabashinja bashinja ibyo bafitiye ibimenyetso bifatika apana ibya numvise kanaka avuga ,kanaka na runaka bavuzeko ;babonye ...., kuko ibyo hari igihe hazamo akagambane no guhimba ,ahubwo hagaragazwe amajwi n’amashusho ,inyandiko n’ibindi bimenyetso bifatika , ahasigaye Abacamanza bacu bakore akazi kabo. Ikindi mbona njye nta mpamvu yo gushyira mu muhezo gahunda zimwe na zimwe .
Imana Ifashe u Rwanda ;Abarutuye n’Abayobozi bacu.

2
bizimana telesphole 2019-06-14 02:49:38

bavugango igisiga cyurwara rurerure kimennye inda karicyera uzambwira its just matter of time abantu nibace bugufi bayoboke twubake igihugu ahasigaye amateka azivugira
gusa icyonzicyo nahanirwe ibyoyakoze ariko siwe mubi kurusha mwebwe burimuntu abafite igihecye cyoguhangayika iyisi ntawe ibereye nyirasenge

3
Fils 2019-06-14 00:50:04

Hari ikintu numva abanyarwanda twakwibuka kuko gifite agaciro: Kirazira
Iyo ugambaniye igihugu cyawe ntabwo bikugwa neza, jye ntagiye muby’amategeko abantu barikugerwaho nuko batatiye kirazira!
Kuki bumva hari uburenganzira bagomba nkaho ari ishimwe ryuko bakoze neza?
Nibemere ingaruka zuko batatiye igihango ahubwo kuba batarapfuye babishimire Imana , ubundi iyo utatiye igihango kirakwica!

4
Bizoza 2019-06-13 18:54:11

Aba bagabo bahoze ari abacamanza , abandi bayobora ibigo bya gisilkari na prison. Muri icyo gihe kuki batavuze ko imanza zicibwa nabi? None icyo babibye basoromyeho basanga gisharira??

5
Jado Murefu 2019-06-13 15:59:58

Inkotanyi cyane: ubwo biri bityo bahabwe ubuvuzi,ubutabera nabwo buhabe.

6
Sakega 2019-06-13 14:42:51

Ariko bajye bahamya abantu ibyaha bifatika ntihabemo agahimano, kandi umuntu nafugwa afungwe neza, kuko imyaka 20 ntiwayimara ufunzwe utyo wagwa muri gereza, kandi twibuke ko twese isi tuzayimaraho igihe gito , none se abagambaniye Rugaju rwa Mutimbo bakamutanga akicwa n’umuryango we baracyariho? Tubane mumahoro tureke amatiku.

7
Tollo 2019-06-13 12:01:24

Yaaaa aba bantu nibasabimbabazi bemeribyaha ubundi urukiko rurabe ikibereye kuko buriya ntawudakosa gusa kubona urumusirikare ukomeye ugahemukira igihugu kuguhimbabazi biragoye

8
Kalisa 2019-06-13 09:46:22

@ jabo

Ariko ari wowe utanga imbabazi waziha abahisi n’abagenzi cyangwa abazisabye! Abantu baracyari muri gahunda yo guhangana nibabareke babanze bacururuke rwose...

9
Mutama 2019-06-13 07:32:40

Kwishongora kw’aba baburanyi ni nyamunsi! barimo gushaka gufungirwa muri hotel?? uwbabeshye ko umufungwa ahitamo uko afungwa yarabashutse. nibahame hamwe bunve icyo kwigomeka bibyara

10
ikishaka jean 2019-06-13 07:01:05

ntakosa ridahanirwa peee...ariko nta nikosa ridasabirwa imbabazi..nibemere ibyaba ndetse basabe imbabazi umukuru wigihugu...otherwise urasanga bata umwanya..kandi baca umugani ngo uwigiza nkana aba yihima

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza