IGIHE

CNLG yagaragaje imitwe yakomotse mu Ruhengeri yagize uruhare mu kwica Abatutsi

15 10-01-2019 - saa 21:47, HABIMANA James

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yamuritse igitabo ku bushakashatsi yakoze ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Perefegitura ya Ruhengeri, bugaragaza ko uretse Interahamwe, muri icyo gice habaye indi mitwe yagize uruhare mu kwica Abatutsi.

Bwakozwe n’abashakashatsi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Nikuze Donatien na Mafeza Faustin, buyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro kuri Jenoside Dr. Jean-Damascène Gasanabo.

Bugaragaza ko Abatutsi muri Ruhengeri batangiye kwicwa guhera mu 1959, aho abenshi batwikiwe inzu abandi bajyanwa mu Karere ka Bugesera kwicwa n’isazi yitwaga Tsé Tsé.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko muri Ruhengeri, kuva mu 1959 Abatutsi bagiye bicwa, bagakusanyirizwa muri Paruwasi ya Janja na Nemba, bamwe bakajyanwa mu Bugesera abandi muri Congo.

Yagize ati "Nyuma mu 1963 hongeye kwicwa Abatutsi ariko mu Ruhengeri ho hagirwa agace ko kwiciramo abatutsi n’abari mu mashyaka ubutegetsi butashakaga, abandi bagafungirwa muri gereza ya Ruhengeri, baza no kwicirwa ku musozi wa Nyamagumba."

Mu 1973 mu mashuri yo mu Ruhengeri abatutsi bagiye bicwa abandi bagatotezwa, harimo nko ishuri ry’abakobwa rya Rwaza no muri Collège ya Musanze.

Ubushakashatsi bugaragaza ko igitekerezo cyo gushyiraho imitwe yitwara gisirikare no guha abaturage imbunda muri Ruhengeri cyazanywe na Munyangoga Eugène wari Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Iperereza muri iyo Perefegitura.

Kuwa 18 Werurwe 1991, nyuma y’amezi atanu ingabo za FPR-Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora Igihugu, Munyangoga yandikiye Umuyobozi we i Kigali amugezaho igitekerezo yagize cyo guha intwaro abaturage bo muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Yavuze ko urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 25 rufite imbaraga n’ibigango rwagombye guhabwa imyitozo ya gisirikare hifashishijwe abategetsi bo mu nzego z’ibanze, ndetse ko nyuma y’iyo myitozo, abo basore bagomba kugaruka iwabo ku ivuko bagahabwa intwaro, ariko bagakomeza kujya bambara imyenda ya gisivili.

Yongeyeho ko igikorwa nk’icyo kizaca Inkotanyi intege.

Muri Perefegitura ya Ruhengeri, Interahamwe zashyizweho mbere y’impera z’umwaka wa 1992, zihabwa imyitozo ya gisirikare, zinigishwa gukoresha imbunda na za grenades.

Mu 1993 haje umutwe w’Amahindure wavukiye mu yahoze ari Komini Mukingo. Abatangabuhamya bavuga ko washinzwe na Burugumesitiri Juvénal Kajelijeli afatanyije na Minisitiri Nzirorera Joseph, Colonel Ntibitura na Adjudant chef Karorero Charles.

Abatangabuhamya basobanura ko babanje gushinga umutwe w’Interahamwe nyuma haza gushingwa uw’Amahindure kugira ngo bongere umubare w’urubyiruko rwari mu nterahamwe. Umutwe w’Amahindure wari ugizwe n’insoresore zigera kuri 300.

Hari nyuma y’igitero cya RPF-Inkotanyi cyo kuwa 8 Gashyantare 1993, cyakubise incuro ingabo za FAR zigakwira imishwaro, Inkotanyi zikigarurira ibice bitandukanye bya Perefegitura ya Ruhengeri n’ahandi.

Ubushakashatsi bugira buti “Bafatanyije n’Interahamwe, abagize umutwe w’Amahindure bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Usibye Intarahamwe n’amahindure, hashinzwe undi mutwe witwara gisirikare witwa ‘Virunga Force’ nawo mu 1993, wari ushinzwe kurinda abaturage. Wagize uruhare muri Jenoside cyane cyane mu bwicanyi bwakorewe mu yahoze ari Komini Mukingo na Nkuli.

Hari n’Umutwe w’Abazulu watorejwe mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe na Mukamira, “ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994, bafatanije n’indi mitwe nk’Interahamwe, Turihose na Virunga Force, bica Abatutsi bari batuye mu yahoze ari Komini Nkuli na Mukingo” nk’uko ubushakashatsi bubivuga.

Hashinzwe n’indi mitwe nk’Intarumikwa wagize uruhare muri Jenoside cyane cyane mu yahoze ari Komini Nkuli na Mukingo no mu bice bimwe bya Perefegitura ya Gisenyi, Umutwe w’Abadebande, umutwe wa Turihose n’Umutwe wa Gashagari,

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu buryo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhera mu mpera z’umwaka wa 1992 kugeza mu ntangiro z’umwaka wa 1994, Interahamwe za MRND n’indi mitwe yitwara gisirikare bahawe imyitozo ya gisirikare ihoraho, bagatorezwa mu bigo bya gisirikare n’ahandi habaga haratoranijwe.

Buti “Imyitozo ikaba yaratangwaga n’Abasirikare b’u Rwanda bafatanije n’ingabo z’Abafaransa. Kubera iyo mpamvu, icyari urubyiruko rw’ishyaka cyahindutse umutwe witwara gisirikare.”

CNLG ivuga ko yafashe umurongo wo gukora ubushakashatsi yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri kugira ngo harebwe uko Jenoside yagiye ikorwa muri za perefegitura, umwaka ushize hakaba haragaragajwe ubushakashatsi ku yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

CNLG yavuze ko buri hantu hose hafite umwihariko, gusa ngo bahereye ubushakashatsi muri izi perefegitura zombi kubera ko wasangaga abategetsi benshi mbere ya Jenoside ari ho bakomoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko umwihariko wa Ruhengeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko hanashingiwe umutwe wabanjirije Interahamwe mu kwica Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
sindimo olivier 2019-01-12 06:52:20

iby"ABATUTSI ndetse n"ABAHUTU mubigaruye mute ko mperuka AMOKO yaraciwe atakibaho?

2
[email protected] 2019-01-11 16:08:05

Abiyise Fifi, Onyango n’abandi, icyo mushaka ni uko ubugome mwagize cyangwa abanyu bagize bwibagirana hanyuma muri kwihisha inyuma yo kwiyunga, nta soni! Nta gitangaje kuko n’ubundi ubugwari, ubuhemu butavugwa no guhemukira ababagiriye neza nicyo cyabaranze. N’Imana ntizabababarira abishe impinja, ibitambambuga, abafomoje ababyeyi, abateye ibisongo abagore n’abakobwa ngo ni uko ari abatutsikazi. Na Shitani ntizabemera. Ntimukayibeshyere. Ibyo mwakoze nta handi biraba ku isi, muragatsindwa n’ Inkotanyi.

3
[email protected] 2019-01-11 16:08:05

Abiyise Fifi, Onyango n’abandi, icyo mushaka ni uko ubugome mwagize cyangwa abanyu bagize bwibagirana hanyuma muri kwihisha inyuma yo kwiyunga, nta soni! Nta gitangaje kuko n’ubundi ubugwari, ubuhemu butavugwa no guhemukira ababagiriye neza nicyo cyabaranze. N’Imana ntizabababarira abishe impinja, ibitambambuga, abafomoje ababyeyi, abateye ibisongo abagore n’abakobwa ngo ni uko ari abatutsikazi. Na Shitani ntizabemera. Ntimukayibeshyere. Ibyo mwakoze nta handi biraba ku isi, muragatsindwa n’ Inkotanyi.

4
Ismael 2019-01-11 12:24:32

harya ngo bavuga imihoro.....?????!
Ubwo se abo bose bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe na CNLG mumvugo zisa ko kutabwemera
Mwatanze mwe version zanyu tukabumva? Kereka umuntu utarabaye mu ruhengeri utazi ibyo bamwe mubari mu mitwe itandukanye bakoreye abatutsi? Ahubwo mwe mwese mudashaka kwemera ibyavuye muri ubu bushakashatsi ntibizamenyekane??? Burya si buno
Bavandimwe ukuri kubyabaye kuzatinda ariko kuzagaragara murabeshya. Mureke bamwe
Mubana
Bashiki
Na basaza banyu
Name ye
Bacu bazigraho ibibi byabaye kuki bibabaza kandi bamwe mubaraha batanga
Ibitekerezo byumvikana ko aruko amateka atakwigaragaza nimwe
Mwumva ahubwo mushaka guhumbira ngo abanyarwanda ntibiyunge

Mureke
Ukuri kubyabaye
Ahoriho
Hose kugaragare naho gushaka kugondeka amateka

5
mukakanuma 2019-01-11 04:56:16

Aba bahakanyi bagerageza guhishira ukuri ku byaberaga muri Ruhengeri kuva muri za 1959, bararushywa n’ubusa kuko amahano benewabo bakoraga atazasubira ukundi.

6
Nkusi 2019-01-11 03:35:04

Merci bcp!
Ayo mateka niyo akenewe, kuburyo buri gace kagiye kaberamo jenoside na jenoside zabanjirije rurangiza 94, nayo ubwayo turrushaho kubisobanukirwa no kugira aho tubishakira munyandiko.
Harakabaho CNLG n’ubuyobozi bwayo.
Abahembera inzangano, bubakiye kumoko, babatswe n’ingengabiyeketezo bo baba bakeneye gukomeza ubugome bwabo n’ubwicanyi bwa kinyamanswa, ntimukite kubyo bavuga cg batangaza.
Niko ubwenge bwabo bubayobora.
Ok, bakomeze bavuge amateshwa yabo, namwe mukomeze ibikorwa.
Umuyobozi wa CNLG ndamwiyiziye, nta yitayeho ku ibyo bigambo by’abagome, birirwa bakwirakwiza ku nkoranyambuga.
Mugire amahoro y’Imana!

7
onyango 2019-01-11 02:58:25

mubyukuri ibi nuguhembera amacakubiri kandi mugihe tubeshana murwanda ngo ubumwe nubwiyunge kandi tugikomeje guhembera imijinya mubanyarwanda ahaaaa.

8
gahigi 2019-01-10 23:54:20

CNLG ikomeze iduhe documentation ku mateka ya jenoside. Twebwe abato ntayo tuzi kandi ni ngombwa kuyamenya kuko kubaona abantu bicwa na Leta bazira uko Imana yabaremye, bazizwa gusa ko ari Abatutsi ni agahinda u Rwanda rutagomba kwibagirwa.

9
gahigi 2019-01-10 23:54:13

CNLG ikomeze iduhe documentation ku mateka ya jenoside. Twebwe abato ntayo tuzi kandi ni ngombwa kuyamenya kuko kubaona abantu bicwa na Leta bazira uko Imana yabaremye, bazizwa gusa ko ari Abatutsi ni agahinda u Rwanda rutagomba kwibagirwa.

10
FIFI 2019-01-10 23:03:13

guhembera imijinya bizarangira ryari ? kugira ngo igihugu cyacu, kirusheho kuba cyiza? ibi ni bya ryari koko?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza