Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

17 7-06-2018 - saa 22:26, Mathias Hitimana

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ari mu bantu 11 kaminuza yo muri Canada, Concordia University, yageneye impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (PHD).

Akamanzi azashyikirizwa iyo mpamyabumenyi mu birori byo kuzitanga ku banyeshuri b’iyo kaminuza biteganyijwe ku wa 11- 13 Kamena 2018.

Iyi kaminuza yatangeje ko yamugeneye Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro ku bw’uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere ishoramari, urwego rw’abikorera n’imibereho y’Abanyarwanda.

Akamanzi wabaye umunyamategeko mpuzamahanga mu bucuruzi n’ishoramari, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu by’Imiyoborere yakuye muri Harvard University’s Kennedy School (HKS); anafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu by’Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Ishoramari yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Mu gushyikirizwa iyo mpamyabumenyi y’ikirenga, biteganyijwe ko Clare Akamanzi azatanga ikiganiro muri John Molson School of Business, ku wa 13 Kamena.

Clare Akamanzi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo icyo yegukanye mu 2012 nk’umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura Isi (Young Global Leaders). Icyo gihembo cyahawe abantu 192 gitanzwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum).

Uretse icyo, mu 2015 yegukanye igihembo cy’umugore uvuga rikijyana mu Karere k’Ibiyaga Bigari yahawe na CEO Communications, umuryango uhuriwemo n’ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afurika y’Epfo.

Akamanzi yakoze imirimo itandukanye; yakoze nk’Intumwa y’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi ( WTO), nyuma aza kugirwa umudipolomate ushinzwe Ubucuruzi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Mu 2006 yabaye Umuyobozi wungirije w’Icyari Ikigo cy’Igihugu cy’Ishoramari no guteza Imbere Ibyoherezwa mu mahanga (RIEPA), iki kigo cyaje guhuzwa n’ibindi havuka RDB. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubucuruzi na Serivisi muri RDB.

Nyuma yaje kuba umuhuzabikorwa muri icyo kigo, aza kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agarutse agirwa Umuyobozi muri Perezidansi, mbere yo gusubira muri RDB nk’Umuyobozi mukuru, umwanya ariho kugeza ubu.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Deus 2018-06-11 01:44:48

Claire, big up isi iragushigikiye

2
Umuganwa Solange 2018-06-11 01:13:30

Afite ubukwe vuba aha!

3
kalisa aime 2018-06-08 10:17:59

uyu Mudamu ni umuhanga.ariko mwambwira abandusha amakuru; yaba yaraje gushaka? ni mwiza gusa!!!

4
Tunga 2018-06-08 09:50:17

Iyi mpamyabusushobozi arayikwiye kabisa. Ni umuhanga kandi numvise ko apfubura na Muzehe wacu akanumutera no kuri moral aba akeneye kubera imirimo ikomeye afite. Tumwifurije ishya mu byo akora.

5
Uwajeneza 2018-06-08 07:00:48

Urasobanutse komerezaho mugore mwiza wee

6
Ngenzi Alain 2018-06-08 04:44:22

a) "Aux âmes bien nées la valeur n’attend pas le nombre des années". (Corneille dans le Cid).
b) Bonne décoration dans ce pays lointain.
c) J’anticipe: je te souhaite, o toi fille rwandaise, de belles noces qui approchent. Paix , joie et prospérité dans ton futur foyer.

7
Cyiza 2018-06-08 02:14:34

Uyu mugore arashoboye numvaga yazasimbura mushikiwabo ariko nyine kuberako atavuga igifaransa ntibyashoboka

8
GILBERT 2018-06-08 02:12:47

conglatilations

9
Peter 2018-06-08 02:10:26

That good she really deserves it, what she is doing to promote tourism is really a good thing .

10
che 2018-06-08 01:02:39

Ni byiza.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza