IGIHE

City Radio yahawe iminsi 15 yo gukemura ibibazo ifite cyangwa igafungwa

2 8-10-2019 - saa 19:59, Bukuru JC

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwahaye imwe muri radio zimaze igihe mu Rwanda City Radio, iminsi 15 kugira ngo ikemure ibibazo biyivugwamo, bitabaye ibyo ikamburwa umurongo wa 88.3 ivugiraho.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yabwiye IGIHE ko iyo nteguza yashyikirijwe City Radio kuri uyu wa Mbere, nyuma y’ibibazo biyibarizwamo birimo kuba itishyura umurongo ikoresha, ndetse n’ibibazo by’abakozi badahembwa.

Iyi radiyo yahawe minsi 15 yo gukemura ibibazo ifite, ikazarangira ku wa 22 Ukwakira ari nabwo hazafatwa icyemezo gishobora gutuma ifungwa burundu cyangwa igakomeza gukora nk’ibisanzwe.

Lt Col Nyirishema yagize ati "Iki kiganiro tumaze imyaka isaga itatu tukigirana, ubu twageze aho tuvuga ko tutakomeza gutya, ibintu bigomba kugira aho bigarukira abantu bakuzuza inshingano zabo, kandi muri iyo myaka isaga itatu twakomeje tubasaba ngo mugire mutya, tubagira inama, ubu twabahaye iminsi 15 ntarengwa.”

"Niba bashobora kuzuza inshingano zabo n’ibyo basabwa, bazakomeza gukora. Nk’Urwego Ngenzuramikorere, umurongo bakoresha ugomba kwishyurwa kuko ni umutungo w’igihugu, hari benshi bawushaka. Iyo ikigo rero gikora nabi, imikorere yacyo ifite ibibazo byinshi tubona, kikananirwa no kwishyura umurongo wacyo umwaka ugashira, uwa kabiri, uwa gatatu, icyo gihe baba bananiwe kuzuza ibyo basabwa.”

Gusa ntabwo Nyirishema yatangaje ingano y’amafaranga iyi radiyo ibereyemo RURA, ajyana n’imyaka ishize.

Umuyobozi wa City Radio, Kelvin Katuramu, yabwiye IGIHE ko iby’iyi minsi 15 atari ukuri, ndetse ko kuva ejo mu ijoro kugeza ku gicamunsi kuri uyu wa Kabiri, radiyo yari yavuye ku murongo abantu bagatangira kuvuga ko yafunzwe, kandi byari ukubera ikibazo cya tekiniki.

Yagize ati “Hari amakuru abatadukunda bavuga, bamwe mu bahanganye natwe, City Radio ni imwe muri radiyo zashinzwe mbere mu Rwanda, ni radio ikomeye, hari zimwe zirimo gushaka kwinjira ku isoko, bumwe mu buryo zishaka gukoresha ni ukugerageza gushyira hasi iyi radiyo yamaze kubaka izina ryayo.”

Muri Kanama 2015 nabwo iyi radiyo yafunzwe ariko bwo bikozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kubera ibirarane by’imisoro yari ifitiye Leta. Icyo kibazo cyaje gukemuka ikomeza ibikorwa byayo.

Mbere yaho kandi umwe mu bari abakozi bayo yitabaje urukiko, rutegeka Kelvin Katuramu kumwishyura umushahara ungana na 872,727 Frw.

Imibare ya RURA yo mu 2018 yagaragazaga ko mu mwaka ushize iyi radiyo yumvwaga ku kigero cya 60% mu gihugu hose.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rodrigue 2019-10-09 01:33:42

Ibi nibyo biba bikwiye kubigo bidakora ibyo byiyemeje gukora, niba iyo Radio itabyubahirije bayihane,
ibyo RULA yakoze byo kuyiha iminsi ndabishimye, n’izindi nzego ngenzura mikorere nka HEC, zirebereho kumakaminuza atishyura abakozi ,ubwishingizi, n’imisoro.
nizere ko amezi 3 yahawe kaminuza zimwe zirimo iyitwa Christian University of Rwanda (CHUR) azubahirizwa bitakorwa nayo igafungwa kuko yihanangirijwe inagirwa inama kenshi ariko ubu abakozi n’abarimu bayo bamaze amezi 12 batazi umushahara.

2
Théo 2019-10-08 14:23:20

Afande mwiyifunga rwose ni radio idufasha muri byinshi ahubwo harebwe niba itasonerwa bimwe na bimwe mubyo ibazwa ariko kuyigunga siwo muti pe

Kwamamaza