Burera: Polisi yafashe abagabo babiri bakekwaho kwambura amafaranga koperative y’abahinzi b’ibirayi

0 3-06-2018 - saa 08:19, IGIHE

Abagabo babiri bo mu Murenge wa Butaro bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera ku itariki ya 1 Kamena aho bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwambura koperative y’abahinzi b’ibirayi yitwa “Tuzamurane –Nyamicucu”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu, CIP Hamdun Twizerimana, yavuze ko abafashwe ari Perezida w’iyi koperative witwa Hakizimana Jean Bosco uregwa kwambura abaturage amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi 250 n’uwari umwungirije ariwe Barabona JMV uregwa kwambura amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 560.

CIP Twizerimana yakomeje avuga ko aba bagabo; nk’abayobozi ba koperative y’abaturage; bajyaga bahabwa amafaranga n’abacuruzi ndetse n’izindi nzego zinyuranye kugira ngo bagurire abaturage umusaruro w’ibirayi mu kagari ka Nyamicucu mu ikusanyirizo aho bahurizaga hamwe umusaruro wabo.

CIP Twizerimana yagize ati “Aba bagabo bafataga ibirayi by’abaturage bakabishyira ababibatumye hanyuma amafaranga bakishyirira mu mifuka yabo ntibishyure abaturage ahubwo bakababeshya ko ntayo bahawe bazishyurwa nyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu yakomeje avuga ko abaturage bakomeje kubaza amafarangay’umusaruro w’ibirayi byabo hanyuma ikibazo bakigeza ku nzego zibishinzwe; hanyuma haza gukorwa ubugenzuzi muri iyi koperative ku itariki ya 29 Gicurasi.

Yakomeje agira ati “Ubu bugenzuzi bwagaragaje ko abayobozi b’iriya koperative bafataga umusaruro w’abaturage ariko ntibabishyure kandi barahawe amafaranga. Babonye bibakomeranye bashaka gutoroka ariko bafatwa bataragera ku mugambi wabo. Ubu bashyikijwe urwego rw’ubugenzacyaha-RIB kugira ngo bakurikirane ku byaha baregwa.”

Yasabye abayobora amakoperative n’andi mashyirahamwe agamije guteza imbere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’abandi banyamuryango kuzuza neza inshingano baba baratorewe bakirinda amakosa nk’ariya yo kwambura no kunyereza umutungo w’abaturage ko bihanwa n’amategeko.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza