IGIHE

Burera: Kudasobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere bituma bagwa mu bishuko

0 5-12-2024 - saa 23:28, Claude Bazatsinda

Bamwe mu bangavu bo mu Kagari ka Muhotora, Umurenge wa Butaro mu Karere ka Burera bavuga ko kudasobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere bituma benshi muri bo bagwa mu bishuko birimo no gutwara inda.

Ibi babigarutseho ku wa 3 Ukuboza 2024, ubwo Umuryango Imbuto Foundation n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, hagamijwe gushishikariza abaturage n’urubyiruko muri rusange kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Mutesi Denyse ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, yagize ati "Ababyeyi ntabwo bakicara ngo baganirize abana, bigatuma benshi bagwa mu bishuko nanjye nabyaye ntarageza imyaka y’ubukure kubera kudasobanukirwa, ariko abenshi bakururwa n’iraha ryo gushakisha imyenda na telefone bityo bakagwa mu mutego wo guterwa inda."

Mutesi yakomeje agira ati "Ubutumwa baduhaye hano bugiye kudufasha kwigisha bagenzi bacu ku kijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, buri mubyeyi akwiye kujya yicarana n’umwana akamuganiriza ku buzima."

Murekatete Alice na we yagize ati "Ababyeyi ntabwo bari bajijuka ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku buryo umwana ari we usigaye ujya kwishakira amakuru rimwe na rimwe bakamubeshya, gusa hari n’abitwaza ubukene bakishora mu ngeso mbi. Njye nabyaye imburagihe ubu nabonye isomo."

Umukozi wa Imbuto Foundation ukora mu ishami ry’ubuzima, Eric Kayiranga, yavuze ko bakoze ubu bukangurambaga kubera ko abana bari hafi kujya mu biruhuko kugira ngo bagende bafite ubutumwa ku buzima bw’imyororokere.

Yagize ati "Ubu bukangurambaga bwari bwateguwe n’umuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’Ibitaro bya Butaro natwe nka Imbuto Foundation turafatanya kugira ngo tubitegure neza abana bagiye kujya mu biruhuko bagende bafite ubutumwa bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere."

Yakomeje agira ati "Kimwe mu bibazo urubyiruko rufite ni ukutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, ariko hari uburyo bwinshi basigaye babona amakuru kandi ntabwo ari hano gusa muri Burera ahubwo ni ikibazo kiri rusange hose. Ubutumwa dutanga ni uko bakomeza kwirinda ibyabashora mu mibonano mpuzabitsina ari naho ziriya nda zitateganyijwe bakunda gutwara zituruka."

Ababyeyi bakomeza gushishikarizwa kudatererana abana bagize ibyago byo gutwara inda imburagihe ahubwo ko bakwiye kujya babitaho bakababa hafi kugira ngo ubuzima bukomeze batameneshejwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, na we yashishikarije ababyeyi kujya begera abana babo bakabaganiriza ku buzima bw’imyororokere.

Ati "Uyu munsi turi hano mu bukangurambaga kugira ngo abana bacu basobanukirwe n’ubuzima bw’imyororokere. Icyo nsaba ababyeyi ni uko bashyira imbaraga mu kwigisha abana bakabereka ibishuko bishobora kubashora mu mibonano mpuzabitsina,"

"Nk’ababyeyi dufite uruhare mu gukumira inda ziterwa abangavu, ntabwo twashyira umuturage ku isonga tugize abana batwita imburagihe. Tugomba gukumira tukigisha abana bacu ibyerekeranye n’imihindagurukire y’ubuzima bwabo."

Meya Mukamana yanaburiye ababyeyi ko bagomba kurinda n’abana b’abahungu kuko na bo bahohoterwa.

Ati "Tuvuga cyane abangavu ariko n’abana b’abahungu barahohoterwa, ntawe ukwiye kubihishira. Umuntu wahohoteye umwana wawe ukanga kubivuga ngo utiteranya, iyo myumvire igomba guhinduka, ibintu byo guhishirana ngo nibamufunga akazabyara umwana bizagenda bite dukwiye kujya tubivuga nibyo mbasaba."

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko dosiye 5,563 zifite aho zihuriye n’ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina, zashyikirijwe Ubushinjacyaha muri 2019.

Umukozi wa Imbuto Foundation ukora mu ishami ry'ubuzima, Eric Kayiranga, avuga ko bakoze ubu bukangurambaga kubera ko abana bari hafi kujya mu biruhuko.
Meya Mukamana Soline yasabye ababyeyi kwigisha abana babo ku buzima bw'imyororokere
Abaturage bari babukereye mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Abanyeshuri biyemeje gusangiza bagenzi babo ubutumwa bwo kwirinda no gukumira ihohotera
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n'abanyeshuri batandukanye biga muri Burera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza