Bugesera: Umuryango nterankunga wa kiyisilamu wujuje ishuri ry’abakobwa ry’asaga miliyoni 800 Frw

13 12-10-2017 - saa 18:25, Thamimu Hakizimana

Minisiteri y’uburezi yafunguye ku mugaragaro ibyumba 16 by’ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ryitwa New Explorers Girls Academy (NEGA) muri Bugesera, ryubatswe n’umuterankunga w’abayisilamu, Direct-Aid.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2017, ni bwo aya mashuri afite abanyeshuri b’abakobwa 118 yafunguwe.

Uretse ibyo byumba by’amashuri 16, hari laboratwari eshatu za siyansi, icyumba cy’ikoranabuhanga ndetse n’ibibuga by’imikino byubatswe mu Murenge wa Gashora.

Ubuyobozi bwa Direct-Aid buvuga ko bwubatse ibyo bikorwaremezo mu rwego rwo kunganira gahunda ya Perezida wa Repuburika y’uburezi kuri bose, cyane cyane abana b’abakobwa.

Fahad Abdulrahman uyobora Direct-Aid muri Kowete yasobanuye ko uyu muryango ufite inshingano zo gukora ibikorwa bitandukanye, unaha agaciro uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yagize ati “Direct-Aid yashinzwe ifite intego z’uko habaho Umunyafurika ufite ubumenyi kuko ni nayo mpamvu yifuje ko mu bikorwa byayo uburezi bwaza ari ubwa mber. Ni byo byatumye tugenda twubaka amashuri na za kaminuza.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu uyu muryango nterankunga wishyurira abanyeshuri miliyoni eshanu ndetse umaze kugira kaminuza eshanu muri Afurika kandi ko no mu Rwanda uzakomeza ibikorwa byo kubaka amashuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, yashimye Direct-Aid ku musanzu wo kugabanya ubucucike mu mashuri.

Yagize ati “Turabyishimiye cyane kuko icya mbere birunganira gahunda ya Perezida y’uburezi kuri bose, cyane cyane ku bana b’abakobwa. Ikindi kandi bizagabanya ubucucike mu mashuri kuko hari aho wasangaga abana biga ari benshi barenze umubare wateganyijwe ku buryo twizeye ko bizatuma n’ireme ry’uburezi mu karere kacu rizamuka.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’uburezi, Rose Baguma Mary, wari uhagarariye Minisitiri yashamiye Direct AID, anizeza ubuyobozi bw’iki kigo ubuvugizi kugira ngo kijye cyoherezwaho abanyeshuri, bigabanye ahajyaga benshi bigatera ubucucike.

Direct Aid yubatse ibyumba 16 bizigiramo abana b'abakobwa
Fahad Abdulrahman uyobora Direct-Aid muri Kowete mu gutaha ibyumba by'amashuri byubatswe muri Bugesera
Ikibuga cya Basketball cyubatswe
Laboratwari yubakiwe abanyeshuri kujya bigiramo
Aamacumbi y'abanyeshuri afitemo n'inzitiramibu
Ahateganyijwe kujya habera imyidagaduro n'ibirori
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Uwimanimpaye Janvier 2018-01-14 07:41:21

Direct Aid Yaje Ikenewe Ariko Nigeragegeze Yihutije Ubufasha Izaha Abanyeshuri Ba Kaminuza Ibarihira

2
Bimawuwa 2017-10-17 00:36:59

wowe wiyita Rindo wishaka kuzana ingengabitekerezo yawe ashingiye ku madini ngo ushake kuyigereka kuri buri musilamu wese.turashimira iyo nkunga yuwo muryango dusaba ko bazanatwubakira irindi rya bahungu mu kandi karere.igisigaye nitwe kubifata neza tubibyazamo umusaruro mwiza.uzateza igihugu imbere.

3
Rindo 2017-10-13 19:29:33

Aba barabu mubarebe neza kuko iterabwoba bakwirakwiza bifashisha imfashanyo,ni nka amadini yandi yazanywe n abazungu ni uko badukolonije,rero naba iyo bajya gushuka abana ngo bigire intagondwa,babanza kubiyegereza gutya ukagirango ni beza nyuma bakagenda bakoza mu bwonko baguahyiramo icengezamatwara ryo kurimbura abantu nyuma ugasanga abana bacu bari kwiturikirizaho ibisasu.ministeri ijye iricunga imenye ibyigishirizwamo kandi ishyire intege mugukangurira abana b i Rwanda umuco wacu ariwo gutinya Imana buri wese akabana neza na mugenzi we kandi agakunda igihugu ntagihemukire

4
Khamis 2017-10-13 07:56:52

Turashimira ababantu bubatse izi nyubako ndetse dusaba ko byakomeza na zakaminuza ndetse banatekereze uburyo haboneka ninkunga ya mastas ndetse na phd

5
MUJA 2017-10-13 04:45:08

KURYIGAMO BISABA IKI?

6
Niyonshima 2017-10-13 02:56:10

nukurindishimye Cyane Ibibyerekana Iterambere Igihugucyacucyirikugeraho

7
kay 2017-10-12 15:05:27

nukuri birashimishije direct aid muragahorana ibyo gutanga no gufasha abatabifite namwe banya bugesera muzafate neza iryo ishuri kandi murinde ibikoresho byaryo

8
naseerah ingabire 2017-10-12 14:58:54

Mubyukuri ntiwabura gushima ibyagezweho kdi bigaragarira amaso tukaba dusaba abana bahiga nababyeyi baharerera kubungabunga neza ibyo bikorwa kugirango nejo bizakoreshwe nabandi.

9
naseerah ingabire 2017-10-12 14:58:51

Mubyukuri ntiwabura gushima ibyagezweho kdi bigaragarira amaso tukaba dusaba abana bahiga nababyeyi baharerera kubungabunga neza ibyo bikorwa kugirango nejo bizakoreshwe nabandi.

10
kamana 2017-10-12 14:39:57

N’umugisha kubona ishuli ryiza nk’iri.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza