IGIHE

Bugesera: Abaturage bashyize mu majwi umusore ukomeje gufata abagore ku ngufu

7 11-07-2019 - saa 15:11, Thamimu Hakizimana

Abagore batandukanye bo mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bahangayikishijwe n’umusore ubategera mu ishyamba rya Gako akabafata ku ngufu.

Umugore utuye mu gasanteri ka Riziyeri mu Murenge wa Rilima, yabwiye Radio Flash ko aherutse gufatwa ku ngufu n’uwo musore amutegeye mu ishyamba rya Gako. Uyu mubyeyi avuga ko yabirukankanye ari batatu babiri bagacika, amufashe amukorera ibikorwa byamukomerekeje imyanya ndangagitsina akajyanwa kwa muganga.

Ati “[mu kwiruka] njyewe igiti kimfata mu myenda nikubita hasi, aba aramfashe abandi bakomeza biruka, ubwo turwana mvuza induru ariko nanjye mfite umuhoro ari kuwunyaka, uba unkase mu ntoki kuko nari namunaniye, sinzi ukuntu yamfashe ambwira ngo agiye kunkuramo amara, yankoresheje intoki amaze kumvaho ahita afata undi mwana hirya.”

Undi we yagize ati “Iwabo ngo ni hariya bita Kagomasi ariko yamaze abantu, twari abagore bane twagiye gutoragura uduti two gucana hariya hakurya araza aramufata, yaramwangije akajya akoramo n’intoki avuga ngo n’amara yayakurura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Murwanashyaka Oscar, yabwiye IGIHE ko amakuru y’uyu musore bayazi ndetse batangiye kumushakisha.

Ati “Nibyo twamenye amakuru y’uko agenda afata ku ngufu abagore bamusanze mu ishyamba rya Gako, ariko ntabwo avuka aha, avuka mu Murenge wa Gashora ahitwa i Kagomasi ariko nyine ni wa muntu ukunda kunywera ahitwa Kabeza na Nyabagendwa.”

Yongeyeho ko hashize igihe kirenga ukwezi bamenye ayo makuru y’uko afata abagore ku ngufu.

Ati “Amakuru twarayamenye kuko abagore bazaga bakabitubwira ariko tutaramenya ko ari umuntu umwe ubafata, ariko nyuma baje guhuza ibimenyetso basanga ari umwe ujya ubafata.”

Yongeyeho ko nyuma y’uko abagore bagera kuri batatu bagaragaje ko yabafashe ku ngufu, bahise batangira kumushakishiriza ahantu hose yaba no mu miryango ashobora kujyamo ndetse bizeye ko mu minsi mike bazaba bamubonye.

Yasabye abaturage kwirinda kujya mu ishyamba rya Gako kuko bitemewe, cyane ko bashobora guhuriramo n’ibindi bibazo, ndetse abafite amakuru y’aho uyu musore aherereye bakayatanga.

Abagore bavuga ko bahohoterwa n'umusore wihisha mu ishyamba rya Gako
Uyu mugore hamwe na mugenzi we bemeza ko uwo musore yabirukankanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nkunzurwanda 2 2019-07-12 14:26:39

Nchigikiye igitekerezo cya Faustin. Bazakore ibisa nkibyo niba atarahinduye ngo yimukire ahandi. Ariko uwo mwicanyi azaboneka kandi nkabo ntibahindura ingeso ikiza nuko azwi nubwo bizatinda aho azabonekera hose azahanwe

2
Tuyisenge 2019-07-12 03:41:52

Nonono
Aba mu Rwanda se reka
Uwo si umunyarwanda
Ntandangagaciro
Akurikiranwe ntitwatuma asubiza igihugu inyuma aho kigeze niheza
Ubutabera hamwe na RIB bafatanyije harikizakorwa no gutanga amakuru kugihe

3
Keza Diane 2019-07-12 02:00:07

Ahhhh ndumiwe, ariko se abajyaho yabaziritse? ngo yarangiza akabakoresha intoki?? abakangisha ko yabakuramo amara bakemera nyine bagatuza ntibatere imigeri. ayo mahano akwireye guhagarara, ibintu gitifu azi? bimaze ukwezi kose? Gitifu na we abibazwe rwose.

4
Eric 2019-07-11 17:05:59

Oya birarenze, inzego zumutekano nizigire icyo zikora

5
Faustin 2019-07-11 12:51:03

Bashake abagabo 2 bafite imyitozo ya karate bambare imyenda y’abagore bajye Aho akunda gutegera abagore n’abakobwa noneho naza bazamufate.that is my idea.

6
Munezero 2019-07-11 11:18:45

Ngo abakoresha intoki?? Uwo ni umu sadique wasaritswe no kureba pornographie.

7
Cyore! 2019-07-11 09:24:01

Umuntu akamara ukwezi kose akora ibikorwa nk’ibyo, gitifu azi aho avuka n’aho anywera ariko agakomeza akidegembya, mwa bantru mwe? Ibi bintu si iby’i Rwanda, nibafate uwo murwayi wo mu mutwe avuzwe anakurikiranwe!

Kwamamaza