IGIHE

Bralirwa yatangije ubukangurambaga bugamije gushimangira uburyohe bwa ‘Amstel Malt’

4 14-03-2019 - saa 09:02, IGIHE

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa, rwatangije ubukangurambaga bugamije kurushaho gushimangira uburyohe n’ubwiza bwa ‘Amstel Malt’.

Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Respect Every Sip’ bugamije kwereka abakunzi ba Amstel Malt yashyizwe ku isoko muri Gashyantare 2018, agaciro n’icyubahiro bahabwa.

Kuva mu 1870, Amstel izwi nk’inzoga y’umwimerere ikorwa hifashishijwe ibintu bitandukanye, inyobwa kandi yishimirwa cyane hirya no hino ku Isi.

Iyi nzoga ikozwe n’ ’ikinyampeke cya Malt, igihingwa cya hops n’amazi, igenewe abantu bahora bafite intumbero yo kugera ku ntsinzi kandi ihuye neza n’ingamba zabo mu kubaho neza uyu munsi ariko bagakoresha imbaraga zabo zose kugira ngo ejo hazaza hazarusheho kuba heza.

Amstel ni inzoga nziza ku buryo mu gihe uyisomaho ntawe ukwiye kukurogoya, dore ko no kuyenga biba byakoranywe ubwitonzi n’ubushishozi buri ku rwego rwo hejuru.

Muri ubu bukangurambaga buzamara amezi atandatu, Bralirwa izifashisha ibitangazamakuru mu gutambutsa ubutumwa bugaruka kuri Amstel Malt, hanakorwe n’ibindi bikorwa bigiye bitandukanye.

Amstel Malt ikorerwa mu Rwanda iri mu icupa rya 330ml, iboneka mu gihugu hose, ikaba igura amafaranga 600Frw.

Bralirwa yatangiye gucuruza Amstel mu Rwanda mu 2001, icyo gihe ikaba yarayikuraga muri Brarudi i Burundi. Kuva mu 2006 iyi nzoga iza mu zinyobwa cyane ku Isi yatangiye kwengerwa mu Rwanda.

Bralirwa yatangije ubukangurambaga bugamije kugaragaza icyubahiro gihabwa abakunzi ba Amstel Malt
Ubu bukangurambaga buzamara amezi atandatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
SIPA 2019-03-14 10:43:49

Nibyo koko iyi nzoga imenywa n’abazi bakanabasha gusesengura uburyohe buba bwihishe mu nzoga (les meilleurs dégustateurs)!
Uwayisomyeho atuje, ntakabuza aba yumva yakomeza kuyiyongeza pe! Turasaba ko yakwirakwizwa ahantu hose kuko 600frw ni makeya kunzoga iryoshye kdi isa neza kuriya.

2
Se7 2019-03-14 06:18:11

Iyi nzoga iraryoshye cyane uyisomaho ukumva wakwiyongeza indi ntakibazo iteza nagito ahubwo badushyirireho promotion muri ayo mezi atatu

3
Manzi 2019-03-14 05:34:47

Ariko kuki uhindagura inzoga n’amacupa??! Uretse amazina n’amabara y’amacupa wowe Bralirwa ugenda uhindagura, nta gishya mu nzoga uri kuduha ahubwo uduha amacupa ashushanyijeho inzoga, sinzi rero uko ubwonko buzahuza ibyo amaso n’ururimi biduha!! Murareshya amaso kurusha ururimi! Erega hanyobwa ikiririmo ntihanyobwa icyiririho (etiquette)! Mugaruke ku isoko da!

4
kabano jean claude 2019-03-14 03:48:57

Rwose ndemeranya na Bralirwa ko Amstel ari inzoga iryoshye kandi iyo wayinyoye ubyuka umeze neza cyaaaaane.

Kwamamaza