IGIHE

Bishop Rucyahana yatabarije abasigajwe inyuma n’amateka barimo abana n’ababyeyi barara mu cyumba kimwe

5 9-02-2019 - saa 11:01, Emma-Marie Umurerwa

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bakwiye gushyirirwaho gahunda zihariye ngo kuko ubuzima babayeho bubabaje.

Ikibazo cy’imyumvire, ubukene, kutagerwaho na gahunda z’iterambere baba baragenewe na Leta n’ibindi bitandukanye ni bimwe mu byo Bishop Rucyahana, avuga ko bikomeje gutuma abasigajwe inyuma n’amateka bakomeza kugira imibereho mibi ugereranyije n’ibindi byiciro by’abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu mpera za Mutarama 2019, yagarutse ku cyakorwa ngo abasigajwe inyuma n’amateka bagendere ku muvuduko w’iterambere n’imyumvire imwe n’ibindi byiciro by’abanyarwanda.

Bishop Rucyahana yavuze ko abasigajwe inyuma n’amateka ubwabo bafite imyumvire n’uko bibona, biyumva ku buryo kubibakuramo ari urugamba rukomeye.

Ati “Barakennye kandi imyumvire yabo iracyari hasi cyane, baracyarara habi ntibagira icyo bambara, baragwingiye, tugomba kubashyiriraho gahunda zihariye bagafashwa, bagahendahendwa kugira ngo bagire icyo bageraho.”

Akomeza avuga ko hari aho umusore wasigajwe inyuma n’amateka, usanga ararana na Se na nyina mu cyumba kimwe na we agashaka umugore bose bakarara mu cyumba kimwe.

Ati “Ubu dufite abasore b’abasigajwe inyuma n’amateka, abana na nyina na Se mu cyumba kimwe nawe akazaniramo umugore, ibyo ni ukurwaza umuco nyarwanda.”

Hari gahuda zihariye leta yagiye ishyiriraho iki cyiciro zirimo kububakira, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana babo amashuri, kubaha ibikoresho by’ishuri, kubagurira imirima yo guhinga no kubaha amatungo yo korora.

Bishop Rucyahana abona bidahagije kuko hakiri icyuho cy’uko abagombaga gushyira mu bikorwa izi gahunda batabikoze neza bituma nta mpinduka mu mibereho yabo ziboneka.

Ati “Babavanye mu mashyamba turabizi, ariko aho barara muri ya mazu bubatse yitwa ngo si nyakatsi ariko yabaye nyakatsi y’umuco, aho umuhungu na se na nyina bahurira mu cyumba kimwe n’abagore babo”.

Akomeza agira ati “Twese hamwe duhaguruke kugirango aba bantu bake basigaye bari ku mupaka w’ubuzima tubagarure mu buzima hagati.”

Mu Ugushyingo 2018, Abasenateri batumije Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ngo asobanure ingamba guverinoma ifitiye ikibazo cy’imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka, ikomeje kuba mibi.

Inkuru bifitanye isano: Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo asobanure iby’imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka iteye inkeke

Bishop Rucyahana yavuze ko biteye inkeke kubona abana basigajwe inyuma n'amateka bararana n'ababyeyi mu cyumba kimwe

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gahanyi 2019-02-10 12:49:24

Umva yeeeee barangiza ngo ngo gahunda ni ndumunyarwanda watabarije abanyarwanda se cg abadafite ibibazo ni bande nabandi barabifite yaba abatutsi yaba abahutu utabarize bose ureke gutoranya iyaba waruzi abacitse ku icumu badafite aho baba

2
sa 2019-02-09 18:09:43

Aratabariza kurinde? yagurishije imwe mumahoteri ye karumukozi wImana. nubundi ko azayasiga mwisi

3
EEE 2019-02-09 15:48:58

(NDUMUNYARWANDA) S.... UWAHEJEJWE I..... NAMATEKA.BAZAKOSORA?

4
Murenzi 2019-02-09 05:19:01

Ikibazo nyamukuru usanga muri iki kiciro cy’abanyarwanda ni imyunvire. Hazashyirweho gahunda yo kubigisha byihariye ibindi bizikora, aho inzego za leta zabigerageje ubona hari impinduka zahabaye kuburyo usanga abasigajwe inyuma n’amateka nabo babayeho kimwe n’abandi banyarwanda baturanye.

5
Ombot 2019-02-09 03:23:27

Iyo ntebe y’uruhu wicayemo n’ayo meza byose byatumijwe mu bushinwa, uwabigurisha hano Gakinjiro byavamo nka Frw 900 000 yakubakira uwo musore akareka kurarana n’ababyeyi be ! Ese ko nabonye bikundira agatama ubwo iyo basinze umubyeyi n’umusore umwe amenya umugore we ra ?! Aba bantu nimwe mwabasigaje inyuma mu mateka yabo, murangije mubaha n’iryo zina ryo kubannyega, none uti bla bla blaaaa ! Ko uri muri Leta ni nde wundi urimo kubisaba ango abikore, ese abayobozi ntimugira forum muvugiramo ibibazo nk’ibyo bikomeye mbere yo kubizana mu itangazamakuru ? Narumiwe !

Kwamamaza