IGIHE

Ba Sous-Lieutenant bose muri RDF bazamuwe mu ntera

17 9-08-2018 - saa 11:34, Emma-Marie Umurerwa

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 8 Kanama 2018 yemeje iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye 663, inemeza irindi teka rya Perezida ryirukana ba Ofisiye 10 bo mu Ngabo z’u Rwanda, RDF.

Iyi nama yayobowe na Perezida Paul Kagame ari nawe Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yanemeje Iteka rya Minisitiri ryirukana ba Su-Ofisiye Bato n’Abasirikare Bato 57 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

Umuvugizi wa RDF Lt Col Munyengango Innocent yabwiye IGIHE ko mu mikorere y’igisirikare cy’umwuga, habaho kuzamurwa mu ntera ariko n’igihe umuntu atubahirije amategeko agahanwa, ndetse akaba yakwirukanwa.

Yagize ati “Abazamuwe mu ntera ni abasirikare bari ku ipeti rya Sous-Lieutenant bose babaye ba Lieutenant, abazamuwe mu ntera ubushize, abari basanzweho bose babaye ba Lieutenant. Abirukanywe, buriya abasirikare natwe tugira amasezerano, iyo utubahirije amasezerano ufitanye n’urwego ukorera, ugahanurwa bikanga, hari ibyo amategeko ateganya ukirukanwa.”

Muri RDF umurimo wa gisirikare ugengwa n’amategeko y’umwuga cyangwa n’amasezerano. Ba Ofisiye na ba Su-Ofisiye Bakuru bagengwa n’amategeko y’umwuga, abasirikare Bato n’aba Su-Ofisiye Bato bakagengwa n’amasezerano y’umurimo bagirana na Leta ihagarariwe na Minisitiri w’Ingabo.

Ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare 180 bo ku rwego rw’aba ofisiye, bari bamaze igihe gisaga umwaka mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera.

Mu kwakira indahiro zabo, yavuze ko ashingiye ku Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 n’andi mategeko, ati "mbahaye ipeti rya Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda." Gusa icyo gihe ku mpuzankano yabo hariho inyenyeri imwe iranga ipeti rya Sous-Lietenant.

Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati Yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryo ku wa 21 Ukwakira 2016, rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF afite ububasha bwo ‘kuzamura mu ntera Ofisiye uwo ari we wese, igihe icyo ari cyo cyose.’

Rinagena ko izamurwa mu ntera rya Ofisiye rishingira ku bushobozi bwe bwo guhabwa inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzuma, ku myanya ihari no gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera iyo ari ngombwa.

Ku birebana n’igihe gisanzwe Ofisiye agomba kuba amaze kugira ngo azamurwe mu ntera, hateganywa umwaka umwe kugira ngo umusirikare ave ku ipeti rya Sous-Lieutenant agere ku ipeti rya Liyetona.

Naho ku kwirukanwa muri RDF, iryo teka rya perezida riteganya ko hirukanwa mu ngabo umusirikare wagaragaje imyitwarire mibi ikabije. Kuri ba Ofisiye, kwirukanwa bikorwa n’iteka rya Perezida naho kuri ba Su Ofisiye n’abasirikare bato bigakorwa n’Iteka rya Minisitiri.

Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, hanemejwe n’Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Lt. Col. Andrew Nyamvumba ku ipeti rya Colonel n’Iteka rya Perezida rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda.

Ku wa 13 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare 180 bo ku rwego rw’aba ofisiye
Perezida Kagame yabwiye abarangije amasomo ko abahaye ipeti rya 'Lieutenant'

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
diane 2018-08-13 01:10:24

Congz bahungu ninkumi.No muri Police bibagereho pe!Kuko bamara imyaka myinshi cyane.Nukubibuka rwose.Murakoze

2
Leah 2018-08-11 23:09:21

Uyu wiyise nakaga yewe uri nakaga koko!! Ngo umuzigo kweli? Mujye mureka gucuragiza abantu na leta kuko abasirikale bacu ntabwo ari umuzigo nkuko ubivuze. Harimo nagasuzuguro nikinya bupfura gike . Long live RDF Long live Rwanda, Long live our President

3
Kamuhanda 2018-08-11 13:22:33

Muri 1991-2 na 1993-4 promotion zahabaye nazo zari sawa kubera icyo gihe nyyine! Ubu nabwo ndabona ari sawa, ayo ma lieutenants najye guhangana n’ibibazo dufite cyangwa duhanganye nabyo muri iki gihe cyane cyene mu Nyungwe!
Congratulations mingi sana!

4
Mazimpaka 2018-08-11 12:30:37

Igisirikare ni kimwe mu nzego z’igihugu.Bashinzwe kurinda igihugu,uretse ko ahenshi muli Afrika,usanga igisirikare kibereyeho kurinda inyungu z’abantu bamwe bategeka igihugu.Hagira umwenegihugu utavuga rumwe na president,akicwa cyangwa agafungwa iyo adahunze.Ingero ni nyinshi.Gusa hari abantu batajya mu gisirikare kubera imyemerere yabo.Abazwi cyane ni abayehova.Nta nubwo bajya muli politike.Iyo ubabajije impamvu,bakubwira ko imana itubuza kurwana no kwicana,ahubwo ikadusaba gukundana.Bakwereka muli bible,aho Yesu yasabye abigishwa be kutivanga mu byisi no gukunda abanzi babo.

5
Rasana 2018-08-11 05:24:15

Ariko Jean urashaka ko baguha Lt utararasa?

6
Nakaga 2018-08-10 08:15:59

Abahawe iri peti ngo ni 600 na...... Ubwo hari nabari barisanganywe ubo hamwe dufite aba LT bangahe.? Dufite igihugu gito ariko kikoreye umuzigo ugoye pe

7
Narumiwe 2018-08-10 07:13:14

Wowe witwa @John ushingira Kuki uvuga ngo his excellence yaribeshye? Speech yavuze yayiteguye muri kumwe? Mujye mumenya when and where ho gushyira comment. Congrats ku ba officers bazamuwe mu ntera

8
Jules. 2018-08-10 03:49:06

Yes John. Hano His excel. yaribeshye abasore n’inkumi babyungukiramo hahhh, congs for them.

9
mami 2018-08-10 01:32:00

Ntabwo Muzehe wacu yibeshye yewe uwiyita john ,memoire ye iracyari nzima yabikoze abizi reka kuvuga ibyo utazi!

10
Ugirashebuja J Baptiste 2018-08-09 23:44:31

Tubifurije amahirwe masa n’umurimo unoze kubazamuwe muntera boseee! kandi dusabiye n’abandi barumuna babo kuzagera ikirenge mucyabo!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza