Ambasaderi w’u Bwongereza wishimira umubano w’u Rwanda n’igihugu cye yasezeye Perezida Kagame

2 11-01-2018 - saa 14:27, Cyprien Niyomwungeri

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, yasezeye Perezida Kagame, agaragaza ko yishimira umubano w’ibihugu byombi mu myaka ine ishize, cyane cyane mu bucuruzi n’ishoramari.

Nyuma yo kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Kane, Amb. Gelling wageze mu Rwanda mu 2014 yabwiye itangazamakuru ko yishimira ibihe byiza yahagiriye, by’umwihariko kuba ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza, ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari ndetse n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Yagize ati “Turishimira iterambere ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko gushyiraho uburyo bw’ubucuruzi hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda ni ikintu cy’ingenzi. Icya kabiri ni imyitozo ya gisirikare, umwaka ushize twagize imyitozo myinshi kandi turizera ko bizakomeza.”

Yakomeje agira ati “Twishimiye ibyo twakoze hano kandi turifuriza u Rwanda ibyiza no mu gihe kizaza.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 8 Ugushyingo 2017 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje Joanne Lomas guhagararira Ubwami bw’u Bwongereza mu Rwanda, akaba ari we uzasimbura Gelling.

Uyu mugore ugiye kumusimbura yari asanzwe ahagarariye igihugu cye i Windhoek muri Namibia kuva mu 2015 , aho yaje avuye i Sarajevo muri Bosnia na Herzegovina ari Umuyobozi wungirije wa Ambasade.

U Rwanda n’u Bwongereza bifitanye umubano mwiza aho binyuze mu Kigega cy’iterambere (DFID) burutera inkunga mu bijyanye n’uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza, ubucuruzi n’ishoramari.

Mu myaka itanu ishize u Bwongereza bwafashije u Rwanda mu kuvugurura politiki y’ubutaka; gufasha abana 354,000 kwiga amashuri abanza; gutuma abaturage 355,000 batangira kugana amabanki no guhangira imirimo abakabakaba 400,000 batishoboye kurusha abandi.

Iki gihugu kandi giherutse kurekura miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda agamije gushakira abahinzi bo mu Rwanda isoko muri gahunda yitwa IMSAR.

U Bwongereza kandi butera inkunga imishinga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nka Trademark East Africa igamije iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ku bufatanye bw’Ishuri ry’amahoro mu Rwanda n’Umuryango urengera amahoro wo mu Bwongereza (British Peace Support Team), batanze imyitozo ku basirikare, abapolisi n’abasivili mu bijyanye no kugarura amahoro yaba mu butumwa bwa Loni cyangwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, yaganiriye na Perezida Kagame
Amb. William Gelling aha impano Perezida Kagame
Amb. William Gelling asezera kuri Perezida Kagame
Perezida Kagme na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda , Louise Mushikiwabo(Uwa mbere ibumoso) bari kumwe n'Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling n'umugore we
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling aganira n'itangazamakuru nyuma yo gusezera kuri Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Damascen 2018-01-12 02:00:30

Bazige no kukibazo cya bbc maze bayifungure byaba byiza kurushaho abanyarwanda turayikunda.

2
annet 2018-01-11 10:40:20

mbega byiza

Kwamamaza