Amayeri n’amananiza bikomeje gutuma guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside bigorana

2 11-04-2018 - saa 08:56, Rabbi Malo Umucunguzi

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, inzego z’ubutabera zikomeje gukora ibishoboka ngo abakekwa ko bayigizemo uruhare bakurikiranwe, gusa ibihugu bimwe bisa n’ibitera intambwe isubira inyuma aho gutanga umusanzu muri urwo rugamba rw’ubutabera.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bumaze kohereza impapuro zirenga 900 mu bihugu bitandukanye, muri Afurika, i Burayi, muri Amerika n’ahandi, ariko u Rwanda rumaze kwakira abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagera kuri 21 gusa, mu magana y’abashakishwa.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko mu gukurikirana abakekwaho ibyaha hagenda hagaragaramo inzitizi zaba izishingiye ku myitwarire y’abakekwaho ibyaha cyangwa ubushake buke bw’ibihugu.

Yagize ati “Nk’Ubushinjacyaha dufite inshingano yo kubakurikirana, gutegura inyandiko tukazohereza mu gihugu barimo dusaba ko boherezwa mu Rwanda, batanoherezwa ibyo bihugu bikabakurikirana kuko ibyo [bakekwaho] ni ibyaha mpuzamahanga, iyo utohereje umuntu, uramukurikirana.”

Abakekwaho ibyaha bahindura ibihugu

Kuva mu 2007 ubwo hashyirwagaho Ishami ry’Ubushinjacyaha rikurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside bahunze ubutabera (Genocide Fugitive Tracking Unit, GFTU), hari byinshi byakozwe, kuko no kugira ngo izi nyandiko zitegurwe haba hakozwe akazi kenshi.

Nkusi yagize ati “Igihugu woherejemo inyandiko usaba ko umuntu bamwohereza, ni uko uba wagaragaje ko, icya mbere arahari, wenda atuye aha, akora akazi aka n’aka, ukagaragaza ibimenyetso byose byabafasha kugira ngo bamwohereze.”

Nyamara ngo iyo umuntu amenye ko ashakishwa ahita atangira kwihishahisha, ku buryo niba mbere wari wamenye ko ari muri Malawi mu Murwa Mukuru Lilongwe, yimuka akajya nko muri Mozambique cyangwa ahandi.

Nkusi yakomeje agira ati “Icyo gihe ushobora kumara imyaka ibiri utarongera kumenya ahantu yagiye, kuzamenya ko yagiye ahandi bizagutwara umwanya. Hose niko bigenda bimera, umuntu akava mu Bufaransa akajya mu Bubiligi, mu Budage, kuko nka Charles Bandora yabaga muri Malawi, ariko yafatiwe muri Norvège (mu 2012). Urumva ko yari yagiye, kuko aba azi ko ashakishwa.”

Ibyo binajyana no kwiyoberanya binyuze mu guhindura amazina, uretse ko uko bigenda kose, hahinduka izina ariko isura iguma ari ya yindi.

Nkusi yakomeje agira ati “Hari nk’uwavuye Tanzania wigeze kuza kandi yari yarahinduye amazina. Ariko abenshi bagaragaza ko ari we, ageze na hano arabyemera. Ushobora guhindura amazina ariko ntuhindure isura, ntiwihishe abantu bari bakuzi. Niba njyewe tuziranye, n’iyo wajya mu Butaliyani ugahindura amazina, nkubonye ntabwo wahindura isura yawe.”

Ibihugu bisaba ibintu bigoranye

Nkusi avuga ko iyo igihugu ukimenyesheje ko hari umuntu gicumbikiye ushakishwa, hari ibintu byinshi bisabwa kandi bitoroshye kubibona, nubwo ibimenyetso bishinja umuntu biba bihari.

Yakomeje gira ati “Bakakubwira ngo shaka ifoto ya kanaka, ushobora no kumara imyaka n’ibiri utarayibona. Twebwe kugeza mu 1994 ibintu bijyanye no gufata ibikumwe cyangwa DNA ntabwo byabagaho, ngo umenye ko kanaka ibikumwe bye ni ibi, amafoto ye ni aya, wenda ubu byakoroha kuko hari ibyo dufite. Icyo gihe rero hari ibyo bashobora kugusaba ukabibura.”

Ibyo ngo byiyongeraho nko kutoroherwa no kugaragaza aho umuntu atuye n’icyo akora, kugira ngo inzego z’ubutabera muri icyo gihugu zitegeke ko afatwa zizeye ko ari we.

Ibihugu byitwaza impamvu z’amategeko

Uretse ingorane zirebana n’ibiranga umuntu, ngo hari n’ibihugu bigifite ikibazo cy’amategeko nk’ibivuga biti “ntiduhana icyaha cya Jenoside” cyangwa “nta masezerano dufitanye namwe yo guhanahana abanyabyaha”.

Gusa Nkusi abihuza no kuba ibyo bihugu nta bushake biba bifite bwo gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ayo masezerano yashyirwaho ndetse n’ubufatanye bugashyirwaho bigatuma abantu bakurikiranwa.

U Bufaransa bwo bwarahiye ko ntawe buzohereza

Mu Bufaransa, hari inyandiko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze koherezayo zisaba abantu boherezwa mu Rwanda zigera kuri 42, ari nacyo gihugu gifite inyandiko nyinshi mu Burayi, hagakurikiraho u Bubiligi bufite 39, ibindi bihugu nka za Suède, Denmark bikagenda bigira nk’ebyiri cyangwa eshatu.

Nkusi yakomeje agira ati “Aha ikigaragara ni uko hari Abanyarwanda benshi bahungiyeyo basize bakoze Jenoside. U Bufaransa icyo nakubwira icya mbere, bwo bwemeje ko butazohereza abantu, urukiko rwabo rwemeje ko nta munyarwanda ruzohereza. Bivuze ngo ntabwo tuzabona Umunyarwanda uvuye mu Bufaransa, ni icyemezo cy’urukiko cyarafashwe.”

“Gusa dukomeza gukorana nabo ntabwo ducika intege, kuko hari indi ngingo tugomba gukomeza gushyira imbere, yo kuvuga ngo noneho mubaburanishe. Tuzakomeza dukurikirane, dukorane nabo, tubasabe, ko noneho twiteguye gufatanya nabo kugira ngo bababuranishe.”

Yavuze ko biteguye gukorana n’ubutabera bwo mu Bufaransa cyangwa ibindi bihugu, ngo inkunga bakeneye ku Bushinjacyaha n’izindi nzego bayibone, haba mu gukora iperereza no gukurikirana ibyaha, kuko gutinda gutanga kubikora bidatanga isura nziza ku butabera.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko mu gukurikirana abakekwaho ibyaha hagenda hagaragaramo inzitizi zaba izishingiye ku myitwarire y’abakekwaho ibyaha cyangwa ubushake buke bw’ibihugu
Sous-Lieutenant, Henry Jean Claude Seyoboka ni umwe mu baheruka koherezwa mu Rwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ntareyakanwa 2018-04-12 02:54:13

Seyoboka sha( sierra lima tango)! ni umusirikari ntimumupfushe ubusa muzamuhe akazi akore kuko ntabwo yakoze bibi kuruta Ninja, Rwara,n’abandi mwahaye akazi baryoshye!

2
nsengimana pierre 2018-04-11 13:19:02

Abako ibyaha byajosinde bose bahanwe pe turashima izengo nzumutekano bakomereze aho.

Kwamamaza