IGIHE

Amasezerano y’ibigo bitwara abagenzi i Kigali agiye kongerwaho amezi atandatu

16 13-08-2019 - saa 08:00, IGIHE

Umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa bawo barimo kwiga uko amasezerano y’ibigo bitatu bitanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange muri uyu mujyi yakongerwaho andi mezi atandatu.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe imyubakire, ibikorwaremezo n’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, Rwunguko Jean d’Amour, yemeje ko barimo kwiga uko igihe cy’amasezerano y’abatwara abantu mu buryo rusange cyakongerwa.

Ati “Turacyari mu biganiro n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), n’abandi bafatanyabikorwa bireba ngo turebere hamwe uko amasezerano y’ibigo bitatu bitwara abantu mu buryo rusange yakongerwaho amezi atandatu”.

Ibigo bitwara abantu mu buryo rusange mu Mujyi wa Kigali ni; Kigali Bus Services (KBS), Royal Express na Rwanda Federation of Transport Cooperative (RFTC). Ibi nibyo byatsindiye isoko bwa mbere ry’imyaka itanu ryatanzwe muri Kanama 2013, aho buri kimwe cyahawe imihanda yihariye yo gukoreramo.

Eng. Rwunguko avuga ko bongereye igihe cy’amasezerano kugira ngo haboneke igihe cyo kugendera ku byagaragajwe n’inyigo y’umwaka wose ijyanye n’amavugurura y’imihanda, mu gutanga amasezerano mashya.

Igihe cy’amezi atandatu kizafasha mu gutanga amasezerano mashya hagendewe ku byagaragajwe n’inyigo ndetse kinafashe mu bijyanye n’inzira yo gutanga amasoko.

Inyigo yakozwe mu mavugurura y’imihanda yatangijwe mu 2018 ngo igaragaze imbogamizi n’ibisubizo byakoreshwa cyane cyane mu bibazo byo kubona imodoka mu buryo bworoshye, imihanda mishya n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RFTC, Bishop Kihangire, avuga ko igihe cy’amasezerano gikwiye kongerwa kikava ku myaka itanu kikagera nibura kuri 15 cyangwa 20.

Avuga ko ibi byaborohereza mu kugura imodoka, bikongera umubare wazo kandi bikagira ingaruka nziza mu gutuma abagenzi bazibona.

Ati “Impuzamashyirahamwe ntabwo ifite igishoro gihagije cyo kugura imodoka nshya, ibi byatwongerera imbaraga zo gushaka inguzanyo kandi inyinshi muri zo zifata igihe cyo kuzishyura kirenze imyaka itanu”.

Ku kijyanye n’imirongo miremire y’abategereje imodoka, Kihangire avuga ko ikibazo atari imodoka nke ahubwo ari imihanda idahagije y’ibyerekezo zagenewe bigatuma igihe imodoka yagombaga gukoresha cyiyongera bigateza imirongo.

Avuga ko ubuyobozi bukwiye kureba iki kibazo cyo gusangira imihanda mito n’izindi modoka mu masaha y’abagenzi benshi kuko bituma serivisi itihuta ku batwara abantu mu buryo rusange.

Kihangire avuga ko mu kugerageza gukemura iki kibazo bazanye imodoka nini zitwara abantu 70 ngo zisimbure izitwara 30.

Amasezerano y'ibigo bitatu bitwara abantu mu buryo rusange i Kigali agiye kongerwaho amezi atandatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
julia 2019-08-14 07:42:32

Muraho
Njye nsanga ikibazo gishingiye kukuba abafata ibyemezo batajya babaza abaturage
uko babona service bahabwa, niba baba banyuzwe cyangwa batanyuzwe
icyo gihe rero bikorera ibyo bashaka
abaturage banenga cyane transport ibakorerwa kuko ari mbi saanaa
gusa hakenewe ko bihinduka kuko ibi bidindiza iterambere ryigihugu kandi bituma kwangiza ikirere biturutse ku myotsi y’ibinyabiziga (private cars zo ziziyongera cyane kubafite ubushobozi)

2
Dodos 2019-08-14 05:15:09

Niba mushaka ko ingendo zikunda mu mujyi muzashyiremo aho imodoka zijya mu ntara zijya zifatira abantu

3
Michel 2019-08-14 03:21:32

Ikibazo ni monopole,nibashyireho companies ebyeli kuli buli muhanda,imwe ifite imodoka ntoya,coaster,indi ifite bus nini,kandi ibiciro bigatandukana,umuntu akihitiramo

4
Dady 2019-08-13 23:14:09

Muzavugurure n’abatwara Ibinshingwe mu mujyi wa kigali

5
Mukama 2019-08-13 22:31:08

Njyenda rwanda warakubititse ngo babongerere imwaka bgo contra yimwaka 10 ahubwo babambure nuburenganzira bwogutwara abantu kuko ntamusanzu namuke mutanga murikiguhugu uretse kwiba gusugura nokumenya gutanga ruswa mubabaha izo contra ntakindi njyewe ndifuzako prezida wa repuburika nyakubahwa paul kagame yazamenya amanyanga yose ari muri transport yo murwanda kuko birakabije cyane guhera kubahabwa iyomihanda bise ngonama ligne umuntu bamuha umuhanda ngoniwe wenyine wemerewe kuwukoreramo nkaho akarima kiwabo nawe yawugeramo koko akereka abaturage ko arumuhanda wee? Aka nakumiro rwose ibibintu abobireba nimurebe kure mutazashiduka namwe byarabaye nkiringaniza ryo habyarimana

6
bimawuwa 2019-08-13 17:33:05

ariko se batongereye amasezerano Kigali city ifite imodoka zayo yakoresha mu gihe batemeranyijweho muri ayo masezerano.

7
NIYONKURU 2019-08-13 16:24:02

Yego turabyishimiye,
ariko iyo murebye neza tukagendana n’igihe aricyo based of economy mubona bihura?
Urugero: iyo uvuye nyabugogo ugera kimironko ugakoresha hafi amasaha abiri uri muri busness haba hamaze kwangirika ibingana iki? Ariko kbera ko ntakundi twabigenza turemera nayacu agahiramo ubukene bukiyongera mu gihugu, abazungu nabarusahuriramunduru bakinjiza byahebuje

8
. 2019-08-13 08:25:00

Byaba byiza mutekereje n’uburyo bwiza bwo gutwara abanyeshuri mu mujyi ea Kigali,
Kuko bus zitwara abana inyinshi zirashaje cyane.Kandi zitwara umubare munini w’Abana.
Murakoze.

9
Rwanda nziza 2019-08-13 06:24:52

Ziriya modoka nini ntizifasha abakozi kugera no kuva ku kazi uko bikwiye mu masaha ya mu gitondo na nyuma y’akazi. Ababishinzwe murebe uko mwafasha abakozi rwose. Uzi kuba wambaye ishati y’umweru yateguwe neza, ukagera ku kazi yabaye umukara! Ese kuki bahatira abagenzi kugendera muri izo modoka zihariye isoko ryo mu mugi kandi hari igihe umugenzi aba afite uburyo bwo gutega n’imodoka zivuye mu Ntara zifite imyanya?
Imodoka zitwara abantu benshi ni nziza mu mugi pe, ariko uburyo zikoreshwa ntibwishimiwe na benshi. Ni habeho flexibility.

10
sefuaA 2019-08-13 05:03:57

Ahubwo amasezerano yari akwiye guseswa kuko ibibigo ntibikora neza, abantu birirwa banyagirwa cg. bishwe n’izuba bategereje imodoka, ubundi zikabacaho zuzuye, zipakiye nk’izzipakiye ibishyimbo. Uretse n’ibyo ubu buryo ntibuha buri wese ushatse gukora transport kuyikora, hakagombye kubaho icyo bita free market/libre concurrence aho ushaste gukora ubucuruzi wese ubifitiye ubushobozi abukora. Ibyo bitabaye ni ugushyira bamwe ku ibere abandi bakimwa uburenganzira bwo gukora ubucuruzi.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza