Amananiza mu bisubizo by’abayobozi ku banyamakuru batara inkuru

6 11-10-2017 - saa 19:30, Emma-Marie Umurerwa

Abayobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko iz’ibanze bafite ibisubizo bahuriraho bakunze guha abanyamakuru iyo babahamagaye cyangwa bakajya kubareba babakeneyeho amakuru.

Nyuma yo kumva icyo umunyamakuru ashakaho amakuru, bamwe mu bayobozi bakunze gutanga ibisubizo biganisha ku kuyimana birimo nka “Ndi mu nama, vuga cyane sinkumva, genda uzagaruke, narwaye giripe simbasha kuvugira kuri telefone, andika ibibazo ubinyoherereze kuri email n’ibindi bitandukanye.”

Abanyamakuru baganiriye na IGIHE bavuga ko inshuro nyinshi ibi bisubizo bituma inkuru bataye zidindira cyangwa bakazazitangaza zarataye agaciro.

Abayobozi batinya kubazwa ku bitagenda neza

Umunyamakuru wa City Radio, Ndahiro Valens, avuga ko iyo abajije abayobozi ibibazo bijyanye n’ibitagenda mu nzego bayoboye, ibisubizo bakunze kumuha ari bimwe.

Yagize ati “Iyo udatangiye ushima biba bigoye ko aguha amakuru. Ndamuhangara nkamusuhuza, narangiza nkamwibwira nkamubwira n’icyo nifuza, iyo amaze kumva ikibazo hari uhita ahindura ijwi ati ‘ndwaye giripe’. Hari n’ukubwira ati ‘nagiye mu nama’ kandi mbere akubaza icyo wifuza atabikubwiye, hakaba n’uhindura ijwi akagusubiza asa n’uwongorera ati ‘ndi kumwe n’abashyitsi’.”

Umunyamakuru wa Radio na TV1, Célestin Ntawuyirushamaboko avuga ko abayobozi bamwe bagorana mu gutanga amakuru, ubundi bakamuha ibisubizo bidasobanutse.

Yagize ati “Bimbaho inshuro nyinshi, ukagenda ukibwira umuyobozi mukaganira ku kibazo runaka wajya kumufata amajwi ati ‘reka reka, cyangwa ukamuhamagara yamara kumva icyo wifuza ati ‘vuga cyane, ko ntakumva, wibeshye numero n’ibindi byinshi byo kukunaniza.”

Nk’uko abanyamakuru batandukanye twaganiriye babivuze bamwe mu bayobozi ntibazi cyangwa birengagiza nkana ibivugwa mu Itegeko nimero 04/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru.

Umunyamategeko w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC, Ibambe Jean Paul, avuga ko bamaze kwakira ibirego bitandukanye by’abanyamakuru barega abayobozi babima amakuru.

Yagize ati “Iyo umunyamakuru yimwe amakuru ni uburenganzira bwe buba buhohotewe; buri mwaka twakira ibibazo bitari munsi ya bitanu cyangwa bitandatu bijyanye no kwimwa amakuru. Hari n’igihe abanyamakuru badatanga ikirego ahubwo bakatumenyesha ko bimwe amakuru n’umuyobozi cyangwa urwego runaka. Akenshi usanga abatanga biriya bisubizo cyangwa bakimana amakuru babiterwa no kutamenya itegeko.”

Ibambe akomeza avuga ko itegeko ryo kubona amakuru rikwiye kubahirizwa n’impande zombi. Ati “Umuntu aba agomba gutanga amakuru mu gihe kitarenze iminsi ibiri ayasabwe nukuvuga amasaha 48, iyo iki gihe kirenze nibwo uvuga ko wimwe amakuru, umunyamakuru na we aba agomba gutegereza icyo gihe giteganywa n’itegeko kikarangira, akabona kuvuga ko yimwe amakuru kandi akirinda gutangaza inkuru ibogamye.”

“Gutanga amakuru ni inshingano”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ngendahimana Ladislas, yatangarije IGIHE ko ari inshingano z’abayobozi gutanga amakuru.

Yagize ati “Mu izina rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, icyo nababwira ni uko bagomba kubahiriza ibyo amategeko abasaba kandi gutanga amakuru kubo uyobora ni imwe mu nkingi y’imiyoborere myiza.”

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Barigira 2017-10-12 13:20:17

Muri Leta harimo abayobozi bakuru bahoze bakora mu itangazamakuru.
Kuki se bo badatanga amakuru ya hato na hato nkuko byifuzwa n’abanyamakuru??????
Umugabo arigira yakwibura agapfa!
Aho kuzira ko watanze amabanga y’akazi wazira ko ntayo watanze!

2
Rwanyandekwen 2017-10-12 08:44:01

Ikibazo ntikiri mu bayobozi b’inzego z’ibanze gusa ahubwo ni bya bindi by’umweru uturutse i Bukuru bucya wakwiriye hose.
Ubu se ninde muyobozi wo murwego urwo arirwo rwose wavugana na BBC ku bijyanye na Politiki?! Ninde muyobozi ujya apfa kwitaba VOA yaba na Ministri?! Bisa n’aho bafite icyo bumvikanyeho mw’ibanga. Ikindi kandi nta rwego na rumwe ruri muri iki gihugu rushobora gukurikiranwa ngo nuko amakuru atatanzwe!
Nyamara se sibo basubira inyuma bakatubwira ko twe abaturage tudatangira amakuru ku gihe! Iyo habayeho ihohotera cg se bashaka kucuga ko tudatanga amakuru ku miryango abashakanye batabanye neza! Nkibaza niba umuyobozi yimana amakuru mubitangazamakuru hazacura iki ku muturage?!

Niba abayobozi badqhairwa kudatanga amakuru njye nzabizira nijicecekera?! Ko hari nubwo umuntu ayatanga bikamuviramonikibazo ko yqmennye amabanga y’igihugu nk’aho ndi umunyamabanga wa Leta! Mujye mutanga amakuru uzabakurikirana muzajye mumubwira ko mutari ba Gitifu! Simperuka aribo banyamabanga?!

3
didi 2017-10-12 00:44:14

Ariko abanyamakuru namwe mujye mugira discipline mu gutara amakuru kwanyu ,umuyobozi ava mu rugo yapanze gahunda ye y’umunsi warangiza ukumva umunyamakuru arahamagaye isaha yose ashakira akumva ko ari bumubone ntabwo byakunda.mujye mubanza musabe rendez vous.biba byiza ku mpande zose.

4
x 2017-10-11 23:28:42

Hahahaha
Ariko rero hari igikwiye kwitonderwa;
Society nyarwanda iyo witegereje iri "hyper speculative"! Dukunda byacitse, ku buryo information yo muri media ititondewe ihita yangiza byinshi.
Jyewe abimana amakuru, ndabumva! Ingaruka zo kuyimana nizo zoroshye kurusha gupfa kuyatanga!

5
Zamila 2017-10-11 15:28:35

njye uko mbibona impamvu bimana amakuru ni uko ariko system mu Rwanda yubatse, urwanda ruyobowe gisirikare, wariwumva umusirikare usubiza amakuru y’igisirikare uko yiboneye? Niyo system turimo rero.

6
Ngamabil 2017-10-11 14:23:01

Hari abayobozi hari abanyamakuru bose kimwe bameze nkabacengana

Kwamamaza