IGIHE

Amajyepfo: Hafashwe amaduzeni 470 y’amavuta n’ibindi bihindura uruhu bitujuje ubuziranenge

2 11-02-2019 - saa 07:22, IGIHE

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’inzego zitandukanye, bakoze ibikorwa byo gufata amavuta n’ibindi bikorerwa mu nganda bitujuje ubuziranenge bihindura uruhu, hafatwa amaduzeni 470 y’amoko atandukanye y’amavuta n’amasabune ahindura uruhu.

Ibi bikorwa byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize bikorerwa mu turere twa Huye na Ruhango, ibyafashwe bikaba byiganjemo amavuta arimo ibinyabutabire birimo ‘hydroquinone’ bigizwe n’amavuta yo mu bwoko bwa Maxi-White, Skin White, Fair light, Diproson, Caro Light, Clear Men , Epiderm Crème, amasabune n’ibindi.

Inzego z’ubuzima ziri muri iki gikorwa zemeza ko uwisiga ibintu birimo ikinyabutabire ‘hydroquinone’ aba yiyongerera ibyago byo kurwara kanseri (cancer) y’uruhu kuko ngo hari uturinda uruhu kwandura iyi ndwara tuvanwaho na hydroquinone.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Jean Claude Kajeguhakwa, yashimiye abaturage uruhare bagize muri iki gikorwa.

Yagize ati “Nyuma y’uko inzego zitandukanye zitangiye ibikorwa byo gufata amavuta n’ibindi bihindura uruhu ababicuruza bahinduye amayeri bakabicururiza mu ngo zabo. Turashimira abaturage bagiye baduha amakuru y’aho biherereye bikabasha gufatwa.”

ACP Kajeguhakwa yasabye abaturage kureka gukoresha ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Yagize ati “Abahanga mu by’uruhu bagaragaje ko uwisiga ibintu birimo ikinyabutabire ‘hydroquinone’ ndetse n’uruvangavange rw’amavuta ruzwi nka ‘mukorogo’ aba yiyongerera ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu kuko hari uturinda uruhu kwandura iyi ndwara tuvanwaho na hydroquinone.

ACP Kajeguhakwa yasabye abacuruza amavuta, amasabune ndetse n’bindi byose bikorerwa mu nganda bitujuje ubuziranenge, kumva ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko bityo bakwiye kubireka badategereje ko inzego zitandukanye zitegura ibikorwa byo kubafata.

Uretse kuba amavuta n’ibindi bihindura uruhu bigira ingaruka irimo n’indwara ya “Cancer” y’uruhu, biranagoranye guhuza amafoto ari ku byangombwa by’umuntu wahinduye uruhu, bityo hakaba habaho impungenge z’umutekano ndetse no kuba uwahinduye uruhu ashobora kudahabwa serivisi kandi yari ayigenewe.

Minisiteri y’ubuzima yemeje urutonde rw’ibintu birimo n’amavuta yo kwisiga bigomba kwirindwa bigera ku 1 343, ikaburira abantu bisiga amavuta arimo hydroquinone irenze 0,07% by’ibigize ayo mavuta ko bikururira ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo na kanseri y’uruhu.

Hafashwe amavuta n'amasabune ashobora gutera kanseri y'uruhu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
john 2019-02-11 01:18:50

Ariko ikiremwa muntu nticyumva koko!ubu Leta irahangayitse ihangayikiye abantu batumva ????kuki abantu babwirwa ntibumve kandi ari ubuzima bwabo??uretse ko byazagira ingaruka kuri Leta ivura abo biyahuzi!!!!birababaje peeee

2
Aferky 2019-02-11 01:18:24

Abaturage bagira ikibazo cyo kumenya ayo mavuta. Akenshi usanga bigurira ahendutse, ahubwo abashinzwe ubugenzuzi bongere umurava kandi bashyireho ingamba zikaze kubacurizi bafatiwe muri icyo cyaha. Abajyanama bubuzima bahugurirwe mukumenya ayo mavuta abujijwe gukoreshwa kugirango bajye batanga amakuru bityo gucika bizihuta.

Kwamamaza