Amajyepfo: Abanyamahoteli n’abacumbikira abantu babwiwe gusaka no kubaza imyirondoro abakiriya babo

4 8-08-2018 - saa 21:39, Prudence Kwizera

Polisi y’Igihugu yibukije abafite amahoteli, moteli n’izindi nzu zicumbikira abantu, ko bakwiye kugira amakenga bakabasaka mbere yo kwinjira kandi bakamenya imyirondoro yabo ndetse n’ikibagenza, kuko hari abashobora guhungabanya umutekano cyangwa bagakora ibindi byaha.

Byavuzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018, mu nama yahuje Polisi y’Igihugu, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, abafite amahoteli n’izindi nzu zicumbikira abantu ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

Iyo nama yari igamije kurebera hamwe uko hakumirwa ibyaha bibera mu mahoteli n’izindi nzu z’amacumbi kuko muri iyi minsi biri kugenda byiyongera.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi n’Indangagaciro muri Polisi y’u Rwanda, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi, yavuze ko muri iyi minsi hari kugaragara ibyaha bikorerwa mu macumbi birimo ubujura n’ibindi.

Ati “Ndaza kubereka amafoto y’abarinda amahoteli murarira, bamwe barinda bambaye imyenda ishaje abandi basinzirana imbunda ku burinzi; mwumvise ibyabaye kuri Banki y’Abaturage ya Maraba (haherutse kwibwa miliyoni 13 z’amanyarwanda), hari ibindi byabereye muri Gatsibo iri joro bimeze nkabyo”.

ACP Mbonyumuvunyi yagarutse ku byaha by’ubujura bibera muri Hoteli aho usanga bamwe mu banyamahanga bazirayemo bibwa, avuga ko ari bimwe mu bisiga icyasha isura y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Ubu bujura buri kubera mu mahoteli, amacumbi n’inzu zakira abantu kandi ugasanga bwibasira abanyamahanga, bisiga icyasha isura y’igihugu cyacu, twese dufatanye kubikumira”.

Hakomojwe ku mibereho y’abacunga umutekano

Muri iyo nama hagarutswe ku mibereho y’abacunga umutekano ku mahoteli, inzu z’amacumbi n’izindi, hagaragazwa ko usanga hari abakoreshwa amasaha y’ikirenga bakirirwa basinziriye, abandi ugasanga bambaye imyenda yashaje kubera kutitabwaho.

Hasabwe ko abacunga umutekano ku mahoteli n’amacumbi bitabwaho bagahabwa n’umwanya wo kuruhuka kandi hagakoreshwa abahungu, abagabo n’abakobwa cyangwa abagore, kugira ngo bakore akazi neza batabangamira ababagana.

Bamwe mu bikorera bafite amahoteli n’izindi nzu zicumbikira abantu babwiye IGIHE ko nyuma y’ibiganiro bahawe ndetse n’inama bagiriwe n’inzego z’umutekano hari byinshi bagiye guhindura birimo imicungire y’umutekano, kunoza serivise batanga no guha amahugurwa abakozi babo.

Mukarwego Claudine yagize ati “Icyankoze ku mutima ni ikijyanye n’umutekano, gusaka abantu binjira mu macumbi yacu kuko ntabwo twabikoraga, twabandikaga mu gitabo gusa, ariko ubu tugiye kugura ibyuma bisaka kugira ngo tujye tumenya ibyo binjiranye”.

Usengumuremyi Jean Marie Vianney ati “Tugiye gukora uko dushoboye dushyire ingufu mu kongerera ubumenyi abakozi bacu kugira ngo umutekano urusheho kugenda neza ndetse no gukomeza kubakurikirana kuko hari igihe usanga babikora neza ariko nyuma bakirara”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yasabye abikorera bafite amahoteli n’izindi nzu zicumbukira abantu kongera ingufu mu gutanga serivise nziza kandi bagakurikiza amategeko n’amabwiriza abagenda ari nako bakumira ibyaha.

Yagize ati “Twabyumvikanye n’aba bikorera bafite amahoteli n’amacumbi ariko twebwe nk’intara nyuma yaho tuzakora igenzura twabibabwiye, ibyo twumvikanye muri iyi nama tuzasubira inyuma dukore igenzura turebe ko byubahirijwe”.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abikorera bafite amahoteli n’amacumbi byibanze ku kongera imbaraga mu bufatanye n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bahanahana amakuru kugira ngo hajye hakumirwa ibyaha bitaraba.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi n’Indangagaciro muri Polisi y’u Rwanda, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi, yavuze ko muri iyi minsi hari kugaragara ibyaha bikorerwa mu macumbi birimo ubujura n’ibindi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yasabye abikorera bafite amahoteli n’izindi nzu zicumbukira abantu kongera ingufu mu gutanga serivisi nziza
Abafite amahoteli n'amacumbi bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Caty 2018-08-09 08:57:58

Abo bibirwa muri hoteli bibwa n’indaya baba bazanye. Ibyo byakemurwa no kubakangurira kureka kwigavura bakajya bashaka indaya za VIP gusa.

2
Hadassah 2018-08-09 05:01:15

Turi mu Ntambara rero!!!!

3
Kamali 2018-08-09 01:47:25

Ariko se turi mu bihe by’intambara? Ni gute wasaka umuntu uje muri hotel? Ntaho biba nimusigeho. Ikindi abo barinzi baba bahembwa ubusa niyo mpamvu bashaka utundi tuzi ngo babeho bityo rero bakaza bananiwe.

4
C 2018-08-08 23:45:36

Ni byiza. Reka nkorere ubuvugizi abasekirite. Nibyo bakwiye kwitabwaho, urugero kugurirwa imyenda, bagahembwa neza, etc. Hari n’akandi kantu aho usanga barinze amahoteli, Banks, Ibigo bikomeye, NGOs zimwe, ariko ugasanga bashonje mu gihe abakora aho barinze bafata ka cyayi n’utundi two guhekenya. Mbona byaba byiza nabo tubibutse kuri iyo ngingo kuko badufitiye akamaro pe!

Kwamamaza