Amabwiriza: Mineduc ntiyemera imyambarire y’abakobwa batikwije ku ishuri

24 4-06-2018 - saa 19:45, Emma-Marie Umurerwa

Nubwo ibijyanye n’imyambarire y’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye bikomeje gutera impaka, cyane cyane ku bakobwa bambara iyo abagabo bavuga ko ibatera irari, Minisiteri y’Uburezi imaze igihe yarashyizeho amabwiriza agena uko umunyeshuri akwiye kwambara.

Ayo mabwiriza ya Mineduc ari muri nimero 001 yo ku wa 10/05/2017 yashyizeho imirongo migari ishingirwaho n’ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y’ishuri ry’incuke, iribanza, iryisumbuye, iry’inyigisho rusange n’ubumenyingiro.

Ingingo ya 24 yayo ivuga ku myambarire y’abanyeshuri igihe bari ku ishuri igira iti “Mu gihe bari ku ishuri abanyeshuri bose bagomba kwambara umwambaro wagenwe n’ishuri. Abanyeshuri b’abakobwa bagomba kwambara impuzankano yagenwe y’ishuri igera munsi y’amavi kandi itagera hasi cyane.”

Ikomeza ivuga iti “Amategeko ngengamikorere agomba kugaragaza impuzankano zambarwa haba ku bakobwa no ku bahungu. Agomba kugaragaza ko kudefiriza imisatsi, gusiga inzara, iminwa, ibitsike, amaso, kwambara imikufi, imidari n’ amaherena bitemewe. Akagaragaza uburebure bw’impuzankano, uburyo bwo kuyambara n’indi myambaro yemewe ku ishuri.”

Uretse abanyeshuri, aya mabwiriza avuga ko n’abarimu bagomba kwambara umwambaro ubahesha ishema mu gihe cyose bari ku ishuri.

Nubwo Mineduc yashyizeho aya mabwiriza, hakomeje kugaragara abanyeshuri bajya kwiga bambaye impenure bigatera impungenge ababyeyi n’abarimu.

Abashinzwe uburezi bavuga ko iyi myambarire igira ingaruka zikomeye ku myigire kuko usanga nk’abanyeshuri b’abahungu barangariye abakobwa bagaragaza ibibero.

Mu mpaka ziriho, hari ababona ko kwamagana abana b’abakobwa bambara impenure ku ishuri ari ukubahoza ku nkeke bidakwiye muri iki gihe, abandi bagasaba ko iyo myambarire yakwamaganwa, ko idakwiye umunyarwandakazi.

Mineduc yashyizeho amabwiriza ko abanyeshuri b’abakobwa bagomba kwambara impuzankano yagenwe y’ishuri igera munsi y’amavi kandi itagera hasi cyane

Izindi nkuru wasoma : 1. Minisitiri Nduhungirehe na Busingye ntibavuga rumwe n’abanenga abanyeshuri bambara impenure

2. Imyambarire y’abanyeshuri imeze ‘nk’iy’abagiye mu kabyiniro’ ihangayikishije ababyeyi n’abarezi

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Sowhat 2018-06-07 06:41:12

Ni byo rwose ntabwo dushyigikiye impenure. Ese abashyigikiye impenure ntibazi ko igihugu kitagira umuco kizima, kwambara wikwije ni umuco karango keza w’Abanyarwanda.

2
olive. 2018-06-07 02:12:56

Iyo nyambaro Ntabwo ikwiye kuko baba bambaye.
Ubusa kandi kwambara neza wikwije nibyo bihesha agaciro umuntu .har ukuntu umuntu yibeshya ngo kwambara impenure nibyo b ituma akundwa uzagukunda kuko wambaye impenure aba afite ikindi a tariki ye.

3
olive. 2018-06-07 02:12:53

Iyo nyambaro Ntabwo ikwiye kuko baba bambaye.
Ubusa kandi kwambara neza wikwije nibyo bihesha agaciro umuntu .har ukuntu umuntu yibeshya ngo kwambara impenure nibyo b ituma akundwa uzagukunda kuko wambaye impenure aba afite ikindi a tariki ye.

4
Mpenzi Dodos 2018-06-06 19:34:25

Muneduc yari yaratinze rwose kandi tuzafatanya pe! Nanjye ndi umurezi birakabije mu ma 12 years.Uzababara azashinge ishuri ryiga ryambara ubusa ubundi so ukurunguruka ahubwo azinjiremo are be meza ariko,ritari muri iki gihugu cyacu cyitwubatsemo ubunyarwanda.

5
Gihozo 2018-06-06 11:03:47

Ahantu hose habaho dressing code. Ni yo ari impuzankano (UNIFORMES): abapolisi, abasirikare, abapadiri, abaganga,…bazambara bazigira uko bishakiye bikemerwa? Ubu umutegetsi yajya kuremesha inama yambaye pocket down, amaherena mu mazuru, dechiré…? Ku bavunga ngo “NTIBAKAREBEYO….Ngo ikibazo ni abagabo, abarimu babareba (voyeurisme), ngo ni ibyo bishyiramo..... Si byo. Kuki wakumva ko ari voyeurisme se ahubwo atari forme d’exhibitionisme (kurunguruka vs kwiyerekana)? Umuntu azerekana ubwambure bwe (imyambaro igaragaza amatako, ikibero, ikibuno, igitsina n’ibindi bice by’ibanga-cyangwa byagakwiye kuba private), narangiza uvuge ngo nta effet n’imwe byagira ku bibonye (someone exposes nudity and expects people not to notice anything)? N’igitambabuga ibidasanzwe kirabibona! “Look but don’t notice anything†Then why do you expose?

Ni ikibazo niba umuntu atamenya guhindura imyambarire ijyane n’ahantu ari. Akumva ko uko yambara kuri piscine, hotel, boîte de nuit (night club), akomeza kwambara gutyo mu rusengero, mu ishuri, muri banque, etc. Ishuri si piscine, si hotel: it’s a serious

6
Hello 2018-06-06 02:22:51

Kandi rwose buriya wasanga abavuga ngo abana bacu bambare impenure ababo biga mu bihugu byo hanze.!!!!!!!!!!

7
Hello 2018-06-06 02:15:12

Kandi rwose buriya wasanga abavuga ngo abana bacu bambare impenure ababo biga mu bihugu byo hanze.!!!!!!!!!!

8
Alice 2018-06-06 01:35:47

Mwiriwe!Ndabona iki kibazo ku myambarire ikwiye umunyeshuri na cyo kigiye kuba gender issue.Ntibikwiye rwose muri iki gihe ko amategeko areba abakobwa gusa kuko niba tubibona mu bigo by’amashuri usanga hari n’abanyeshuri b’abahungu bambaye nabi pee!Ipantaro baraziciye zabaye nazo reka nzite impenure izindi no kuzivanamo arindira umukururira.Numva rero kuko iki kibazo niba Mineduc ikibona nk’ikibazo ikwiriye kugikemura ititaye ngo uyu ni umukobwa gusa kuko iri riba ryafatwa nk’ivangura kandi atari byo ibwiriza ryari rigamije.Aha mbona ntagikozwe iyi nkuru irimo iratera urujijo ishobora kuyobya ndetse no guhindura imyitwarire muri rusange mu bigo by’amashuri igihe inzego zo hejuru na zo zitumva kimwe ibibazo bireba uburezi.Twibuke ko aba banyeshuri aribo twifuza kuzaraga igihugu cyacu tubafashe rero nk’abantu bakuru kwiyubaka kurusha kubahoza mu gihirahiro cy’ibyo twakagombye gucyemura nk’ababyeyi nk’inzego zireberera igihugu .Bityo na bo bitegure neza kuzubaka igihugu mu iterambere ritirengagije indangagaciro z’umuco wacu.Gusa sinshyigikiye amategeko areba abakobwa gusa mu gihe bigaragarako n’abahungu yakagombye kubareba!

9
Karugwiro Antoinette 2018-06-06 00:58:51

Rwose ntibikwiye umunyarwandakazi yambara ubusa ku gasozi ngo ni iterambere.Iterambere ntirigomba gukuraho umuco wacu kuko NK uko umunyarwanda yabivuze "agahugu kabuze umuco karacika" kandi umuco nyarwanda niwo utandukanya umunyarwanda n abandi.Dukomere ku muco wacu indangagaciro zawo tuzishyigikire

10
Congolais 2018-06-05 10:50:38

ariko se umuco ni iki? by’umwihariko umuco wacu wacu wo ntiwemera kwambara impenure. ndavuga umuco nyarwanda? none abadashyigikiye kwambara ukikwiza ubwo ni uwuhe muco

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza