IGIHE

Akari ku mutima w’abakorerabushake biyeguriye gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza

0 5-12-2024 - saa 23:04, Nshimiyimana Jean Baptiste

Abakorerabushake bo hirya no hino mu gihugu batangaje ko igihe cyose banyurwa no gukorera abaturage ibikorwa bituma barushaho kugira ubuzima bwiza, kuruta uko bararikira ibihembo kuko ibyo bakora ari umuhamagaro.

U Rwanda rubarura abakorerabushake barenga miliyon 2,6, barimo Abanyabuzima, Abajyanama, Urubyiruko rw’abakorerabushake, Abakorerabushake b’amatora, Abafashamyumvire b’imibereho, Abunzi, Croix-Rouge n’Abafashamyumvire b’ubuhinzi.

Hari kandi Abakuru b’amatsinda ya Twigire muhinzi, Inshuti z’Umuryango, Malayika murinzi, Imboni z’umutekano, Masenge Mba hafi, Abajyanama b’Uburezi, Aba-Guides, Aba-scout n’abandi.

Ntakarutimana Didace imyaka 44, ni umujyanama w’ubuzima mu karere ka Kayonza, ubimazemo imyaka 23.

Uyu mugabo watangiye gukorera ubushake afite imyaka 21 yabwiye IGIHE ko ubukorerabushake yasanze ari umuhamagaro kuko uko yagiye amara imyaka myinshi afasha abaturage gukira indwara ni ko yagiye arushaho kubikunda.

Ati “Ndengeje kimwe cya kabiri cy’imyaka mfite ndi umukorerabushake kubijyamo rero byaturutse ku muhamagaro,"

“Numva ahubwo umuntu ambujije gukorera ubushake nababara kuko iyo mbikoze numva nunguka. Iyo umuntu aje nkamuvura mu gitondo akambwira ati dore wa mwana wavuye yakize numva mfite ishimwe, numva ari ibintu nishimiye, ikindi mbona ari nk’amahirwe igihugu kiba gihaye umuntu. Ayo ni yo mahirwe y’ingenzi yatumye mbijyamo. Ndavuga ngo bambwiye ngo nzaze mbe umujyanama w’ubuzima nkore ibikorwa n’abantu bize kandi njye notarize?”

Ntakarutimana abyuka mu gitondo isaha ya mbere akayikoresha yita ku baturage bamugana bashaka kwivuza, akabona kujya gukora imirimo y’ubuhinzi akora mu buzima busanzwe.

Ati “Iyo wemeye gukorera ubushake uba umeze nk’uri gukorera Imana, na yo iraguhemba. Bya bintu ugiye ugakora muri wa mwanya muto wagabanyijemo abaturage ukabafasha nawe wawundi wasigaranye ukawifashisha Imana iguha umugisha, ibyo ukoze wawundi udakorera ubushake ntabwo asarura kukurusha.”

Uyu mugabo avuga ko abaturage bamaze kumwizera kandi na we ishema ahorana ryo gushimirwa n’abayobozi batandukanye bitewe n’umurimo akora we na bagenzi be ni ryo rituma akomera ku murimo.

Uwimana Yvette usanzwe ari umukorerabushake wa ‘Call Africa’ yabwiye IGIHE ko kuva ari umwana yakundaga ibikorwa byo gufasha abaturage cyane bituma akura ashaka uko aba umukorerabushake.

Uyu mukobwa ukiri muto yigiriye inama yo gushinga umuryango witwa ‘Youth Happy Ladies Forum’ udaharanira inyungu batangira kujya kwigisha abaturage bo mu karere ka Rulindo ibyerekeye isuku, gahunda ziteza imbere imibereho myiza n’ibindi.

Ati “Nkorana na bo imirimo ya buri munsi, rero dufatanya mu iterambere muri rusange ariko nanabakangurira kugira ngo babigire ibyabo n’abana babo bakomerezeho barebereho ari ibikorwa dufatanya byo kubakirana uturima tw’igikoni n’ibindi.”

“Icya mbere ni uko mbikunze, icya kabiri ni uko nubwo umuntu aba akeneye amafaranga nyabona mu buryo butandukanye aho dufatanya n’abaturage kwiteza imbere muri byabindi twakoze bikadufasha kugira icyo twinjiza”

Ntakarutimana agira urubyiruko inama yo gukunda ubukorerabushake kuko bifasha guhura n’abandi mukungurana ibitekerezo byafasha kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Ati “Nibagabanye ibintu byo kumva ko ibintu byose bizaza uwo munsi cyangwa bikazanwa n’imbaraga bakoresheje uwo mwanya ahubwo bamenye ko ibintu biza kuko wabishatse kandi kubishaka ni uko ukorana n’abandi. Hari umugani baca ngo inkingi imwe ntigera inzu."

Yavuze ko urubyiruko rufite ikibazo cyo kuba ba nyamwigendaho kandi "gukorera ubushake ni ibintu bigusaba ko uhura n’abantu benshi, abo rero bataragera ku kigero cyo kuvuga ngo negere abandi dukorane nta kintu bageraho kindi.”

Ntakarutimana Didace umaze imyaka 23 ari umujyanama w'ubuzima asaba urubyiruko kwirinda kuba ba nyamwigendaho
Abakorerabushake barenga 1000 bari bateraniye i Kigali bizihiza umunsi wabo
Bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry'igihugu

Amafoto: Habyarimana Raoul

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza