Akarere ka Burera katanze isoko ry’ibiciro bidasanzwe: Printer ya 2000 Frw na projecteur ya 10000 Frw

17 5-06-2018 - saa 08:21, Ndayishimye Jean Claude

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwabuze icyo buvuga imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ubwo kabazwaga ibisobanuro ku isoko katanze ry’ibikoresho, aho uwaritsindiye yari yaciye ibiciro biri hasi cyane ku buryo ntaho byaboneka.

Kuri uyu wa Mbere PAC yatangiye kubariza mu ruhame inzego za leta zagaragawemo imicungire mibi y’umutungo wa leta, biri muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2016/17.

Akarere ka Burera kari kamaze imyaka itanu katitaba iyi komisiyo, kuri iyi nshuro kongeye kugaragarwamo ibibazo mu micungire y’ingengo y’imari kaba kahawe.

Ubwo abadepite bagize iyi komisiyo bageraga ku bijyanye n’itangwa ry’amasoko, basanze muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hari aho rwiyemezamirimo yatsindiye isoko ryo kugurira aka karere ibikoresho ariko ibiciro birimo bikaba biri hasi cyane ugereranyije n’ibicuruzwa ku isoko, aho bashimangiye ko harimo amanyanga akomeye.

Muri bimwe yagombaga kugura harimo imashini icapa impapuro (printer) byagaragaye ko rwiyemezamirimo yavuze ko azayibahera 2000 Frw, fotokopiyeze ya 12000 Frw, projecteur ya 10000 Frw, scanneur ya 3000 Frw n’ibindi.

Depite Murumunawabo Cécile yavuze ko ibyo biciro ari amayeri akomeye y’ubujura mu masoko ya leta, aho ba rwiyemezamirimo bapiganwa ari benshi ariko hakabamo umwe utambuka bitewe n’uko ibiciro bya bimwe mu bikoresho yabishyize hasi cyane ibindi akabizamura.

Ibi ngo usanga harimo amanyanga aba afitanye n’abashinzwe amasoko, aho baba bamubwiye ko ibyo ahaye ibiciro bito n’ubundi bitazakenerwa uwo mwaka w’ingengo y’imari, yamara kurihabwa akagura bya bindi yazamuye mu biciro ibindi akabireka.

Ibi abashinzwe amasoko ngo babikora bagamije kuba ari we bazaha isoko kuko byanze bikunze ibiciro bye biba ari bito ugereranyije n’iby’abandi kandi amategeko ateganya ko ufite ibiciro byo hasi ari we uhabwa isoko.

Muri Burera na ho ngo ni ko byagenze, kuko uwo rwiyemezamirimo watsindiye iryo soko, ibiciro bidasanzwe yatanze kuri bimwe mu bikoresho yagombaga kugurira akarere atigeze abigura, ahubwo yaguze ibyo yari yazamuyeho ibiciro.

Depite Murumunawabo yagize ati “Bashyira mu isoko ibintu byinshi batazakenera bakagira inama wa muntu kuzashyiramo ibiciro bito cyane ibindi bizakenerwa yabyujuje ku buryo igiteranyo rusange azajya munsi y’abandi kandi ubundi atabarushije gutanga ibiciro byiza mu bindi binini babona bazakenera ku isoko ryose. Iki rero giteye ubwoba mukibone hakiri kare, ubwo hari indwara irimo murebe uko muyivura.”

Abadepite bavuga ko ari amanyanga akomeye, aho bashimangiye ko byanze bikunze hari ikibyihishe inyuma.

Umwe mu bagize akanama k’amasoko ntiyabashije gusobanura impamvu uwo rwiyemezamirimo bamuhaye isoko, aho yabajijwe niba baritegereje koko ibyo biciro mbere y’uko batanga isoko, agasobanura ko impamvu yarihawe ari we wari ufite ibiciro bito ugereranyije n’abandi.

Ubusanzwe mu masoko ya leta, ibiciro bito mu ipiganirwa ry’amasoko si byo birebwaho gusa, aho usanga inama zibishinzwe ziba zikwiye kugenzura niba koko ibyo ba rwiyemezamirimo bavuga ko bazagura hari isano bifitanye n’ibicuruzwa ku isoko.

Ibibazo byose abadepite babajije abayobozi b’aka karere babiburiye ibisobanuro, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Kamanzi Raymond, yavuze ko akanama k’amasoko ngo kamubwiye ko rwiyemezamirimo yiyemeje ko n’ibyo ataguze azabigemura.

Iki gisubizo nticyanyuze abadepite bitewe n’uko ibiciro yari yatanze bidashobora kugura ibyo bikoresho.

Depite Izabiriza Médiatrice yagize ati “Mu mitekerereze yawe nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ni he projecteur igura ibihumbi bitatu? Wowe ubwawe ntunavuga ngo igura n’ibihumbi 50, warangiza n’ibyo bakoze ukabisinya?”

Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo imishinga yagiye idindira irimo isoko riri ku mupaka wa Cyanika, hoteli y’akarere itaratangira gukora iri ku kiyaga cya Burera n’iyindi.

Depite Izabiriza Médiatrice ubwo yavugaga ku bibazo babonye mu karere ka Burera
Kamanzi Raymond, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Burera yatawe muri yombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kope 2018-06-06 05:35:37

kunumva akarere kacu baragashegeshe nkababose baribakwiye kubeguza bakanabafunga kuko baratwishe

2
bobo 2018-06-06 03:05:35

wabasanga ku maguru y’inkoko n’ihene uti abatware hano bayakoreye cyera ! naho ni ama kata nkayo biberamo ! ahhhhhhhhh

3
kubwimana 2018-06-05 16:42:00

burera amanyanga mu masoko ni yose rwose uwo Rwiyemezamirimo yagambabye na Procurement witwa Mbanza Trésor amuha liste yibyaguzwe bihenda kandi bitazakenerwa.
kandi trésor akaba umucommissionnaire wa Kamanzi ku bijyanye na ruswa yakwa ba Rwiyemezamirimo. ibyo bintu bijyanye ni ibikoresho byo mu biro DAF Gitego yabigizeho impungenge ndetse anabibaza exécutif. exécutif amwuka inabi kuko umwambari we Trésor yari yararangije kuyafata.

rwose mukurikirane murebe neza kuko harimo ruswa ikabije kuri uwo Rwiyemezamirimo ELIOTEC na trésor ndetse na Exécutif.

ni nka bimwe bya Gacinya yafataga ipoto yi igiti akayica miliyoni 4.

4
Pascal 2018-06-05 14:28:42

Ibi ni ubujura bweruye
Florence n’abambari be bahanwe umusoro uratuvuna none bo ndabona bawukiniraho mabigibigi

5
Intwari 2018-06-05 12:50:58

Ago namanyanga agaragara barashaka kurya amafranga batavunikiye ariko bazi aho ikigihugu cyavuye nangwa barashaka gukina mumaraso yabana babanyarwanfa?

6
Amahoro Peace 2018-06-05 11:45:48

Ibi si byo ni ugusesangira umutungo rusange wa twese ubundi bakabaye babungabunga kuko ukomoka ku bwitange bw’abanyarwanda cyane cyane mu misoro batanga. Ibi abatanga amasoko ya Leta baba barahawe na RPPA amabwiriza yo kubyirinda nk’uko mwabisanga kuri:http://www.rppa.gov.rw/uploads/media/UseOfFrameworkAgreement_02.pdf, ariko bakanga ntibabyiteho kubera inyungu bwite cg uburangare bigize ba ntibindeba!! Nibajye basoma bashyire mu bikorwa ibyo inzego Leta yashizeho ziba zasabye.

7
Intwali 2018-06-05 11:44:20

Ariko se koko?......... ibi brakabije pe!...... ubwo nabo nibegure rero

8
Modeste 2018-06-05 10:57:58

Kamanzi gitif wa Burera yakuyemo aye we ntacyo bimubwiye ahubwo yabuze uko yajya kwikorera kugiti cye kumweguza adafuzwe ni igisubizo cyiza kuri we.ibyo PAC ivuga byo gutekinika we numuhanga kuri byo.Gusa abaturage barahazaharira.PAC ivuye mu magambo hamwe na RIB bagira icyo bakorera abaturage kabisa.

9
Rwiyemezamiruho 2018-06-05 10:45:41

hhhnonese no mubuyobozi bakinamo ibyabana?? hhh akumiro namavunja mba ndoga!! erega mureke tuyoborwe nubunyangamugayo naho ubundi gereza turayishiriramo daaa!

10
Jean de Dieu 2018-06-05 10:26:30

Bategereje iki ?Bibwirize nk’abandi !

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza