IGIHE

AIF igiye gushyira ku isoko ifu ya ‘Nootri’ ishobora kwigonderwa na buri Munyarwanda

1 22-05-2018 - saa 21:54, Mukaneza M.Ange

Uruganda rwa Africa Improved Foods (AIF) rumaze umwaka rukorera mu Rwanda ifu izwi nka ‘Nootri’ ruratangaza ko rugiye gutunganya indi yo muri ubu bwoko ariko iri ku giciro gito gishobora kwigonderwa na buri Munyarwanda.

AIF yamenyekanye kubera ifu yuzuye intungamubiri irimo ‘Nootri Toto’ igenewe abana, ‘Nootri Mama’ y’ababyeyi na ‘Nootri Family’ iherutse gushyirwa hanze ikaba itekwamo igikoma kigenewe umuryango wose. Hari kandi na ‘Shisha Kibondo’ ihabwa abatishoboye binyuze mu nkunga ya Guverinoma.

Nubwo Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’iyi fu ikozwe mu binyampeke birimo ibigori na soya ariko ikongerwamo n’izindi ntungamubiri; bamwe muri bo barimo Uzamukunda Henriette utwite inda y’amezi arindwi, bavuga ko batabasha kuyinywa buri gihe bitewe n’amikoro.

Yagize ati “Natangiye kunywa igikoma cya ‘Nootri Mama’ nyuma y’ukwezi kumwe nsamye. Ni ifu nziza kandi yuzuye intungamubiri. Itandukaniro ryayo n’izindi rirumvikana, gusa ntabwo nyigura bitewe n’ubushobozi buke.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Gicurasi 2018, Umuyobozi Mukuru wa AIF, Amar Ali, yavuze ko mu minsi mike bateganya gushyira ku isoko ifu ya ‘Nootri Toto’ na ‘Nootri Mama’ izaba iri ku giciro gito ugereranyije n’iyo basanzwe bakora.

Ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo tugabanye igiciro ariko hatabayeho guhungabanya intungamubiri ziri mu ifu yacu. Dufite ubundi bwoko bwa Nootri Toto na Nootri Mama buzajya ku isoko muri Nyakanga. Izaba ihendutse kandi ifunze mu kintu kinini, hari kandi na Nootri Family duheruka gushyira ku isoko, ibi byose bizajyana no kwigisha abantu ngo barusheho kumenya ibifitiye ubuzima bw’abo akamaro.”

Abagera ku bihumbi 100 bamaze guhabwa ‘Shisha Kibondo’

Umuyobozi wa AIF mu Rwanda, Prosper Ndayiragije, yavuze ko ku bufatanye na Leta banakora indi fu yitwa ‘Shisha Kibondo’ irimo igenewe ababyeyi batwite n’abonsa ndetse n’abana barimo abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagaragaraho imirire mibi. Mu mwaka umwe ushize uru ruganda rutangiye imaze guhabwa abagera ku bihumbi 100.

Umuhuzabikorwa wa Gahunda Mbonezamikurire y’Abana (EDC), Dr Anita Asiimwe, yaragagaje ko ku bufatanye n’uru ruganda hari icyizere cyo kugabanya umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bahuye n’ikibazo cyo kugwingira.

Ati “Tumaze umwaka dufatanya n’uru ruganda, tugura Shisha Kibondo tugashyikiriza ababyeyi. Impamvu twagiye muri iyi gahunda ni ukugira ngo tugabanye kugwingira kw’abana, turizera ko hari ikizahinduka cyane cyane ko iyi ndyo ifite intungamubiri nyinshi zifasha umwana kugira ngo tumurinde kugwingira, yaba umwana ukiri mu nda cyangwa ari umwana wavutse ariko akiri muri cya kigero cy’imyaka ibiri ya mbere y’ubuzima.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko abana 38% bafite munsi y’imyaka itanu bagwingiye, 9% bafite ibiro bidahwanye n’imyaka yabo, mu gihe abandi 3% bafite ikibazo cy’inzara. Mu gutanga iyi fu hibandwa ku turere tugaragaramo ibibazo by’imirire kurusha utundi.

AIF inakora ifu, Ishami rya Loni ryita ku biribwa ku Isi (PAM), rigenera impunzi; inatangaza ko kugeza ubu bamaze gukorana n’abahinzi ba soya n’ibigori bagera kuri 9000 aho bafashwa kubona inguzanyo yo gukoresha mu buhinzi bwabo no kurushaho kwita ku musaruro. Umwaka ushize rwakoze ifu ingana na toni ibihumbi 45.

Uruganda AIF ruherutse kwegukana igihembo mu gukora ishoramari ryagize akamaro, rwashinzwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ibigo by’imari birimo Icy’Abaholandi cyita ku Buzima (Royal DSM), Banki y’Iterambere y’Abaholandi (FMO), Ikigega Nterankunga cy’Abongereza (DFID) n’Ishami rya Banki y’Isi ryita ku Ishoramari, IFC.

Byinshi mu bikorwa by'uru ruganda bigenzurwa n'ikoranabuhanga rigezweho
Ibigega bibikwamo ibigori na soya bikorwamo ifu ya AIF
Ibigori na soya bikoreshwa bibanza gutoranywa
Ifu ivangirwa mu ruganda igashyirwamo n'intungamubiri zitandukanye
Iki cyumba nicyo kigenzurirwamo ibikorwa byinshi by'uruganda
Iki gice gisuzuma niba ko nta cyuma cyayobeye mu ifu iri gutunganywa
Abanyamakuru baturutse muri Kenya n'u Buhinde basobanurirwa imikorere y'Uruganda rwa AIF
Ikigega kibika amavuta ya soya yifashishwa n'uru ruganda
Imashini zisukura amazi akoreshwa mu Ruganda rwa AIF
Urugendo rwo gutunganya ifu rugenzurwa hifashishijwe mudasobwa
Ubwoko butandukanye bw'ifu zikorwa na AIF
Umuyobozi Mukuru wa AIF, Amar Ali, yavuze ko mu mezi abiri baba bashyize ku isoko indi fu ya Nootri kandi ihendutse
Bamwe mu banyamakuru baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Buhinde bitabiriye iki kiganiro
Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Winifred Ngangure, ahamya ko AIF izatanga umusanzu ukomeye mu kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mironko patrice 2018-05-22 18:53:30

None se ko numva uru ruganda rushobora kwegekaho imiryango nihabaho zero impunzi na zero indushyi?Ese ziriya toni 45,000 zasarangayijwe bangahe ku kihe gipimo.Ubu se abo ifu yahombeyeho AIF ibateganyiriza iki nyuma y’uko igaragarijwe ko ihenda abaturage bari bayikunze?Guhanantura ibiciro waramaze guhahamura abaguzi ni impitagihe kuko Sosoma na Maganjo n’izindi zihendutse bikabije?Nzaba ndora?Aho byapfiriye ni aho uruganda ruyoborwa n’abanyamahanga gusa!

Kwamamaza