IGIHE

Ahandi ibyihebe barabyahuranya - Senateri Uwizeyimana avuga ku mpuhwe Rusesabagina yagiriwe

0 2-08-2021 - saa 09:56, Iradukunda Serge

Senateri Uwizeyimana Evode yatangaje ko kuba Rusesabagina Paul ari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda bisa n’impuhwe yagiriwe kuko bijyanye n’ibyaha by’iterabwoba akurikiranyweho, iyo biza kuba ahandi atari ko byari kugenda ngo kuko ibyihebe byicwa.

Ibi Senateri Uwizeyimana yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa 1 Kanama 2021, mu kiganiro ‘Ukuri Iwacu’ cya One Nation Radio. Ni ikiganiro cyagarutse ku gusesengura impamvu hari abantu bakomeje gusaba ko Rusesabagina arekurwa n’icyo babishingiraho.

Iki kiganiro kandi cyari cyatumiwemo abandi bantu barimo umwanditsi akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Yolande Mukagasana n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (Ralga) Ngendahimana Ladislas.

Abajijwe niba kuba Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba n’umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishobora kuririrwaho na bamwe mu bamushyigikiye bagasaba ko arekurwa, Senateri Uwizeyimana yavuze ko bidashoboka kandi ko hari n’igihe aba yumva ababisaba biganirira.

Ati “Njye ngira ngo niba hari n’ababivuga ni ukwiganirira ariko, nagira ngo wenda mvuge ikintu kimwe kijyanye n’uko igikuru muri ibi ari uko hari umuntu ukurikiranywe, kuvuga ngo afite ubwenegihugu runaka cyangwa ngo ni Umunyamerika cyangwa si we nubwo haza umuntu udafite icyo ahuriyeho n’u Rwanda mu buryo bw’ubwenegihugu cyangwa se nashake abe ari muri Hongrie agabe ibitero ku Rwanda, u Rwanda rufite uko rwamufata n’uko rwakemura icyo kibazo.”

Yakomeje avuga ko kuba Rusesabagina yaba Umunyamerika cyangwa imfubyi Mbiligi nk’uko yabyivugiye ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera bitamuha ubudahangarwa.

Ati “Ku buryo rero kuba Rusesabagina yaba Umubiligi cyangwa akaba Umunyamerika cyangwa kuba imfumbyi Mbiligi nk’uko abivuga ibyo nta budahangarwa bimuha icyo nicyo abantu bakwiye kuba bumva. Nta budahangarwa na buke bimuha.”

“Icyo abantu bareba ni ibyaha yakoreye ku butaka bw’u Rwanda bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi byaguyemo abaturage b’u Rwanda, u Rwanda rero nk’igihugu, mpereye kuri Leta ifite inshingano na Perezida wa Repubulika n’inzego z’umutekano, inshingano Itegeko Nshinga ribaha ni ukurinda ubusugire bw’Igihugu no kurinda umutekano w’abaturage no kurinda ibintu byabo.”

Ahandi ibyihebe barabyahuranya

Senateri Uwizeyimana yavuze ko bijyanye n’ibyaha by’iterabwoba Rusesabagina yakoze akanatangaza ko ashoje intambara mu Rwanda, kugezwa imbere y’urukiko ari impuhwe yagiriwe.

Ati “Kuba uyu munsi ari mu rubanza njye ngira ngo habaye no kugira impuhwe njye ni ko nabivuga ahandi ibyihebe barabyahuranya nta muntu ubijyana mu rukiko, kuko iyo umuntu yigize umurwanyi ntabwo aba ari kuvuga ngo ndashaka ubutabera, ntabwo uwo muntu umwanya we ari mu rukiko.”

“Ntabwo Abanyamerika bananiwe kuzana Bin Laden mu rukiko, hari n’ikindi cyihebe bahuranyije ejo bundi, nta muntu bagomba ibisobanuro. Umutekano w’igihugu urawurinda mu nzira zose zishoboka.”

Yakomeje avuga ko mu ntangiriro byagaragaraga ko ikibazo cya Rusesabagina kijyanye n’umutekano w’igihugu.

Ati “Ikibazo rero cya Rusesabagina njye uko nakibonaga ku itangiriro cyari ikibazo kijyanye n’umutekano w’igihugu, cyari ikibazo kijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu, ku Isi yose rero ibihugu bifite inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage, umutekano w’ibintu byabo n’umutekano w’imbibi z’Igihugu.”

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020. Yagejejwe imbere y’ubutabera bwa mbere ku wa 14 Nzeri 2020 ngo yiregure ku byaha icyenda aregwa byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, byagizwemo uruhare n’umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN.

Kuva uyu mugabo yatabwa muri yombi hari benshi barimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kumvikana basaba ko yarekurwa ngo kuko batizeye ko azahabwa ubutabera bukwiye, nubwo Leta y’u Rwanda itahwemye kugaragaza ko urubanza rwe runyuze mu mucyo.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, aherutse kuvuga ko nk’uwakurikiranye urubanza rwa Rusesabagina Paul asanga ari rumwe mu zaciye mu mucyo kandi zubahirije amategeko mpuzamahanga.

Rusesabagina wikuye mu rubanza ubushinjacyaha buherutse kumusabira igifungo cya burundu.

Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, ntiyari mu rukiko ubwo yasabirwaga ibihano.

Biteganyijwe ko urubanza rw’uyu mugabo n’abandi 20 bareganwa ruzasomwa ku wa 20 Kanama 2021.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko kuba Rusesabagina Paul ari imbere y'ubutabera ari impuhwe yagiriwe ugereranyije n'ibyaha yakoze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza