IGIHE

Agahinda! Ubuhamya bw’abana basambanyijwe bagaterwa inda na virusi itera Sida (Video)

30 4-12-2018 - saa 16:02, Emma-Marie Umurerwa

Abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 8 na 17, biganjemo abahoze ari inzererezi, iyo bavuga ubuzima babayemo watekereza ko ari filimi cyangwa ari inzozi barimo kurotora, cyane cyane iyo bageze ku nkuru mpamo y’uko basambanyijwe n’abagabo batandukanye bamwe bagaterwa inda na virusi itera Sida.

Ubuhamya bw’aba bana buhishura uburyo hari abagabo biyubashye babafatirana n’ubuzima barimo, bakajya kubasambanya nyuma bakabahonga amafaranga ngo bazaceceke. Ntibatinya no kuvuga ho hari ubwo umugabo umwe atwara abana barenze 10 bose akabakorera ibya mfura mbi.

Abaduhaye ubuhamya bose twabasanze mu Kigo Centre Marembo kiri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, gifasha mu mibereho no kuvuza abakobwa basambanyijwe, abatwite n’abatewe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Twasambanywaga n’umugabo umwe turi abakobwa 10

Umukobwa w’imyaka 16, ukomoka mu Karere ka Rwamagana, yari amaze imyaka ibiri mu buzererezi, nyuma yuko uwamuzanye i Kigali gushaka akazi ko mu rugo amukwepeye muri Gare ya Nyabugogo, akabura epfo na ruguru akajya kuba mu gishanga hamwe n’abandi bana b’inzererezi.

N’ikiniga cyinshi, avuga uko yatangiye gusambanywa afite imyaka 14 kugira abone ikimutunga. Ubu atwite inda y’amezi ari hagati y’atanu n’arindwi afite n’ubwandu bwa virusi itera Sida.

Ati “Nabaga hariya mu gishanga cya Nyabugogo n’abandi bakobwa. Hari umugabo wajyaga aza kudutwara mu masaha ya saa yine z’ijoro turi nk’abana batandatu cyangwa 10, akabanza akajya kutugurira ibiryo, yarangiza akadutegera moto akatujyana iwe [...] akadusambanya ijoro ryose bwacya tugataha hari n’igihe twahamaraga icyumweru’’.

Uyu mwana avuga ko mu rugo rw’uyu mugabo ari mu gipangu cyiza bigaragara ko ari umusirimu, akaba yarabajyanaga iwe ninjoro nta muturanyi wababonaga.

Arakomeza ati “Iyo twageraga iwe yaduhaga amazi n’isabune tukoga twamara koga akajya asambanya umwe yarangiza agasambanya undi. Abo nzi twajyanaga bageze nko ku 10, njye nagiyeyo inshuro eshanu, sitwe kandi gusa hajyagayo n’abandi bana. Uko twajyagayo buri mwana yamuhaga amafaranga ibihumbi bitanu byatumaga rero ntawe tubwira ibyo yatubwiraga”.

Mu bana umunani twabashije kubona basambanywaga n’uyu mugabo, abagera kuri batatu bari muri Centre Marembo, baratwite ndetse bafite n’ubwandu bwa Virusi itera Sida, harimo n’abandi bato nk’ufite imyaka umunani y’amavuko ufite ubwandu bwa virusi itera Sida.

Uyu mwana akomeza agira ati“Twamubwiraga gukoresha agakingirizo akabyanga akagaca, akavuga ngo uwo ari bukoresheje agakingirizo nta mafaranga ari bumuhe, uwo atari bukoreshe agakingirizo aramuha amafaranga menshi. Iyo twamubwiraga ngo nadutera inda bizagenda bite yaratubwiraga ngo we ntatera inda arabizi’’.

Uretse kuba barajyaga gusambana n’uyu mugabo ngo bibonere amafaranga yo kugura ibiryo no kugura imyenda yo kwambara, uyu mugabo ngo yababwiraga ko hagiye kuba umukwabu wo gufata abana b’inzererezi, akaba ashaka kubacumbikira.

Aba bana bibuka neza aho uwo mugabo atuye kuko bagufata ukuboko bakakujyana bakagutungira urutoki bati “Ngaha”. Uyu mugabo kandi wangije ubuzima bw’aba bana ntiyigeze abiryozwa ndetse nta n’uwakeka amahano akora.

Hari abicwa no gukuramo inda

Bamwe mu bana b’inzererezi basambanywa ngo iyo bamenye ko batwite bazikuramo, hari n’abo zihitana. Hari uwatubwite ati “Bamwe bazikuramo bakoresheje imiti ya Kinyarwanda, hari n’abakoresha amavuta ya Glyserine […] hari abazikuramo bikabica.’’

Muri Centre Marembo hari ingeri nyinshi z’abana basambanyijwe mu buryo butandukanye, abafatwa ku ngufu, abashukishwa ibiryo n’ubundi buhenda abana.

Kwigunga, ikiniga no kwiburira icyizere nibyo biba bigaragara ku maso y’aba bana iyo bakigera muri iki kigo. Umuyobozi wa Centre Marembo, Nsabimana Nicollette, witangiye kubitaho, avuga ko nyuma yo kwitabwaho bongera kugira icyizere cy’eho hazaza.

Ati “Abana bo mu muhanda ntibasambanywa, ntibaterwa inda na mayibobo, baterwa inda n’abantu bakuze basobanutse hari n’abatubwira ko hari abagabo baza kubatwara mu modoka bakajya kubasambanyiriza mu ngo zabo nziza. Iki kibazo abanyarwanda bose bakwiye kukirwanya bivuye inyuma ntigiharirwe Leta gusa.’’

Imibare y’abana basambanywa ikomeje kugenda yiyongera uko bwije nuko bucyeye. Akaba ari kimwe mu bibazo bihangayikishije Leta y’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko mu mwaka wa 2016 hakiriwe ibirego 1591 by’abana basambanyijwe, muri 2017 hakiriwe ibirego 2080, muri uyu mwaka wa 2018 hamaze kwakirwa ibirego 1727.

Raporo y’Ubushinjacyaha igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2018, amadosiye ajyanye no gusambanya abana yashyikirijwe uru rwego yagiye yiyongera, aho mu 2013/14 yari 1819; 2014/15 aba 1879; mu 2015/16 agera ku 1917; mu 2016/17 aba 2086 naho mu 2017/18 aba 2996.

Bamwe muri aba bana baratwite kandi banandujwe virusi itera Sida
Umuyobozi wa Centre Marembo, Nsabimana Nicolette, iyo avuga ku mibereho y'abana barererwa muri iki kigo agahinda karamwica amarera akazenga mu maso
Centre Marembo yujuje ikigo cy'ubuvuzi kizita ku buzima bw'abana

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
hakizimana 2018-12-06 04:59:37

aha harimo nuburangare bwa police! rwose nayo yabaye nyirabayazana! ko ko mutagira umutima ntimuri nababyeyi! gufata umwana nkuyu uje ubasanga bashakaho ubufasha! mugahitamo kumufunga! bikaba aribyo bimubyariye izingaruka zose! Nukuri ndabagaye! ibi sibyi irwanda!

2
Vava 2018-12-05 13:46:03

Buriya koko abana ko Nazi neza aho uwo umuntu atuye baba habura iki NGO afatwe niba bitarakorwa? Nicolette Imana igukomeze, gusa ntibyoroshye kuko abagitwite bakorerwa ubuvugizi Ku bitaro bakabyara batanduje abo batwite.

3
Richard Nshimiye 2018-12-05 13:36:53

Ubwo abobana Bazineza aho uwo mugabo atuye @icyo kigo kibafasha cyagombye no kubafasha kugeza iki kibazo kuri RIB kuko uwo mugabo nimba akomeye sinizeyeko arusha amategeko.

4
Fahd 2018-12-05 08:20:12

Birababaje pe iyinkuru irababaje

5
Gahima 2018-12-05 08:07:55

Uwo biragaragara ko ari umwe mu basirikare bakomeye akaba ariyo mpamvu mwanze kuvuga izina rye,iyo aza kuba ari civilian Muba mwamurangije

6
Ap 2018-12-05 07:56:48

Nyamara mwese muravunga ku mugabo wahemutse nyamara mukirengagiza kumunsi wambere yinjira muri kgl uko leta ubwayo yamwakiriye amaze kugira ikibazo cyo kubura aho yerekeza, byose bihera mu mizi,

7
Nana 2018-12-05 07:52:19

This is the so called Rwanda for you guys!!! Ariko se mwibagirwa ko aba bagizi ba nabi duturanye bamaze abakongomanikazi (300,000 raped women) with total impunity? Bigize ibimana ntibakorwaho bazi ko bariya badamu bahaye imyanya nta n’umwe wabasha kubavugaho. Ikibatangaje ni iki? Gusa baribeshya cyane niba bibwira ko guhohotera abanyantege nke bizakomeza ubuziraherezo.

8
Kami 2018-12-05 07:30:50

Yewe ni failure ku bayobozi bacu aho umwana avuga ati uwanyangije nzi aho atuye, ariko bikarangirira aho. MINIJUST muri he? MIGEPROF muri he?MINIYOUTH muri he? n’izindi nzego zireberera amategeko n’ urubyiruko. Duhagurukire icyarimwe tureke gucungana n’imishahara yacu gusa. Rero ngo ni umukire wasanga afite uko yabigenje, abapfa bagapfa. Ntabwo mbona neza umuryango nyarwanda mu myaka 20 iri imbere, nako na yo ni myinshi, mutegereze murebe. Sinzi iterambere twirirwa turirimba mu gihe umuryango uri gusenyuka ntihagire igikorwa.

9
Friends 2018-12-05 02:36:33

Bashake urukingo rwo kuboneza urubyaro rutangiza cg udupira two mukuboko bage babiha umwana w’umukobwa wese utarajya mumihango kugeza igihe ashakiye umugabo byemewe n’amategeko kandi bibe itegeko nk’uko bahabwa urw’iseru na za mugiga wenda byatuma uzajya ananirwa kwirinda agenda wenyine nta bibazo asigiye umuryango nyarwanda by’abana barwaye batagira kirera!

10
cyiza omar 2018-12-05 01:06:34

Ubwose kwabana bazaho uwo mwicanyi ari mwagiye kumufata yogafatwa mpiri!!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza