IGIHE

Afurika ikeneye gushyiraho gahunda yayo mu guhanga ibishya n’ikoranabuhanga –Minisitiri w’Intebe

0 10-07-2019 - saa 15:30, Cyprien Niyomwungeri

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yavuze ko umugabane wa Afurika ukeneye gushyiraho gahunda yawo mu bijyanye no guhanga ibishya, ikoranabuhanga n’ibindi kugira ngo ribe umusemburo w’iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene.

Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Intebe yafunguye ku mugaragaro inama y’Inteko rusange y’abanyamigabane b’Ikigega Nyafurika gitera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo, Africa50, irimo kubera i Kigali kuva kuwa 9-10 Nyakanga uyu mwaka.

Muri iyi nama yibanda ku guhanga ibishya, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko Afurika igomba gushyiraho gahunda yayo ijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga ibishya kugira ngo bifashe urubyiruko kwibona no kubyaza umusaruro aho Isi igeze mu ikoranabuhanga.

Ati “Nk’umugabane dukeneye gushyiraho gahunda yacu mu bijyanye no guhanga udushya [Inovasiyo], ikoranabuhanga n’ibindi. Uru rugendo ruzadusaba gushora imari mu buryo butandukanye uhereye ku kugeza internet mu byaro no mu mijyi no kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga kugira ngo twongera ikoreshwa ryaryo no gutegura abakiri bato kwibona no kubyaza umusaruro Isi y’ikoranabuhanga”.

Yagaragaje ko u Rwanda rwahereye mu gushora imari mu kubaka ibikorwa remezo, aho ubu 95% by’umuyoboro mugari wa internet (Fibre Optique) ugera mu gihugu hose.

Ati “Ubwo ibikorwa remezo bihari, dukurikizaho gushyira serivizi zacu mu ikoranabuhanga, guhuza inzego za leta n’abaturage binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo byongere itangwa rya serivisi nziza. Uyu munsi dufite serivisi zirenga 90 ku rubuga Irembo”.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rushaka ko mu 2024, abakiri bato bose bazaba bagerwaho n’ikoranabuhanga kandi ritanga umusanzu mu guteza imbere ubukungu no kugabanya ubukene.

Yavuze ko ishoramari nk’iri risaba ubushobozi bwinshi ari yo mpamvu hakenewe uruhare rwa leta, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, ari byo bituma Africa50 aho ifatanya n’u Rwanda mu mushinga wa Kigali Innovation City, ugamije kwihutisha gahunda yo guhanga udushya.

Mu Ugushyingo 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Africa50, afite agaciro ka miliyoni $400. Agamije kunoza no gutera inkunga umushinga wa Kigali Innovation City (KIC).

Muri ayo masezerano, Africa50 izaba ari nk’umuterankunga n’umufatanyabikorwa, maze yifashishijeubunararibonye ifite mu bijyanye n’ibikorwa remezo, ifatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu kunoza uwo mushinga witezweho gutuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Umushinga wa Kigali Innovation City nk’umwe mu bigize icyerekezo 2020, ugamije kwimakaza ikoranabuhanga mu gihugu. Uri mu gace kahariwe inganda mu Karere ka Gasabo uzatwara miliyari $2. Uzaba igicumbi cya kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi, ukazubakwa ku buso bwa hegitari 70.

Inyubako ziyibarizwamo ni nka Kaminuza ya Carnegie Mellon (CMU), African Leadership University (ALU) n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS).

Biteganywa ko KIC izafasha mu gukurura ibigo by’ikoranabuhanga biturutse impande zose z’Isi kugira ngo bikorere mu Rwanda, hagamijwe ko rurushaho kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga ndetse rwubake ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umuyobozi Mukuru w’ikigega Africa50, Alain Ebobissé, yavuze ko mu myaka itatu bongereye ishoramari mu bijyanye n’ibikorwa remezo nk’ingufu kugira ngo abashoramari muri Afurika babone amashanyarazi, bajya mu nzego nshya nk’ikoranabuhanga n’ubwikorezi.

Yavuze ko bashoye kandi bateganya gushora imari muri Kigali Innovation City, mu Rwanda, muri Madagascar mu mushinga w’amashanyarazi akomoka ku mazi, muri RDC mu mushinga wo kubaka ikiraro gihuza Brazzaville na Kinshasa kinyuze ku mugezi wa Congo, muri Guinee mu mushinga wo kubaka ikibuga cy’indege.

Muri Kenya hazakorwa umushinga uzaba uwa mbere muri Afurika mu gukwirakwiza amashanyarazi.

Ati “Dufite intego yo gushaka nibura miliyari y’amadolari kugira ngo tubashe gutera inkunga imishinga mu bihugu byose binyamuryango”.

Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina, yavuze ko mu gihe hatangijwe isoko rusange rya Afurika ku cyumweru gishize i Niamey, ari ingenzi ko urwego rw’ibikorwa remezo rwitabwaho kugira ngo ruzatume intego yaryo igerwaho.

Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano arwinjiza mu banyamigabane ba ‘Africa50’, mu nama y’Inteko rusange yabereye i Nairobi.

Africa50 igizwe n’ibihugu 27 bya Afurika, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Banki Nkuru y’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (BCEAO) na Bank Al-Maghrib, aho gifite imari shingiro irenga miliyoni $870.

Africa50 yashinzwe mu 2012 nk’inzira yo kwishakira ibisubizo kw’Abanyafurika mu bikorwa by’iterambere. Icyicaro cy’iki kigega kiba i Casablanca muri Moroc.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente (iburyo) n'Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere Dr Akinwumi Adesina baganira
Dr Adesina (ubanza), Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente n'Umuyobozi Mukuru w’ikigega Africa50, Alain Ebobissé
Iyi nama y'iminsi ibiri yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu 27 bihuriye mu kigega Africa50 n'abafatanyabikorwa bacyo
Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Adesina yaganiriye na Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente

Amafoto: Primature

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza