Abitegura gusoza ayisumbuye muri Green Hills Academy basabwe kudateshuka ku muco nyarwanda

1 3-06-2018 - saa 08:44, Evariste Nsengimana

Abanyeshuri basaga 50 bitegura gusoza amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, kuri uyu wa 2 Kamena 2018 basuye agasozi ka Gasabo, gafite amateka yihariye k’u Rwanda, gaherereye mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, bahabwa impanuro zishingiye ku mateka n’umuco.

Mu kiganiro ku mateka y’u Rwanda cyatanzwe n’umusaza utuye kuri uwo musozi, Kalisa Rugano, yabwiye abanyeshuri uko abana b’Umwami Nsoro Samukondo aribo Ruganzu Bwimba na Robwa baharaniye kwagura u Rwanda n’ubuhangange bwarwo bakiri bato, ahuza ubwo butwari n’ubwabaharaniye kubohora igihugu bakiri bato maze abasaba gukunda igihugu no kubukurikiza.

Uretse ayo mateka, umusaza Rutabigwa Faustin utuye kuri uwo musozi, yabasobanuriye amateka y’igiti cy’icubya (Ricubya abanzi), cyatewe n’Umuhungu w’Umwami Kirima Rujugira (Ndabarasa), ubwo ingoma z’u Burundi, Ndorwa, Gisaka, u Bugesera zagabye ibitero ku Rwanda, abanyandorwa bakigabiza Gasabo igihe cy’ibyumweru bibiri, Kirima atuma Ndabarasa kuyibohoza, amaze kubikora ahita agitera, hahita hava imvugo y’uko u Rwanda rutera ntiruterwe.

Umuyobozi w’icyiciro cya Kabiri cy’ayisumbuye muri Green Hills Academy (High School Principal), Anna Bagabe, yabwiye IGIHE ko icyo gikorwa kigamije kubasaba kutibagirwa umuco nyarwanda.

Ati “Abanyeshuri barangije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye tubazana hano ku gicumbi cy’amateka yacu. Ubusanzwe tubigisha byinshi bijyanye n’umuco wa Kinyarwanda ari ururimi, imbyino ari ibintu byinshi by’uko umuco wari umeze, kubera ko iterambere ryaje hari igihe babyibagirwa, bakibagirwa n’amagambo amwe ya Kinyarwanda ariko tugerageza kubibibutsa. Ubwo rero iyo bagiye kurangiza, tubazana hano ngo tubereke ko hari ahantu u Rwanda rwavuye.”

Yunzemo ati “Aba bana bakunze kujya kwiga hanze, biba bisaba kubibitsa ko niyo bagiye ni byiza kwiga n’imico y’ahandi bakareba ibyiza birimo ariko ntibazibagirwe umuco wabo. Bakongeraho ibyiza bakazagaruka aribo bazakomeza n’ubusugire bw’igihugu mu bintu byose.”

Abanyeshuri batangaje ko bishimiye gusura uyu musozi ari impamba ikomeye bahawe nkuko Nyamuranga Bright yabivuze ati“Nk’abanyeshuri, hari bamwe baba bagiye kwiga hanze ariko buriya iyo tuje tukiga amateka y’iwacu, bituma tuyajyana, akaba ari impamba abantu bakuze baduhereje.”

Shina Uwase Rinda, yagize ati “Ni iby’ingenzi kuba batuzanye hano i Gasabo ngo turebe inkomoko y’igihugu cyacu, turebe uko umuco wacu ugenda ukura. N’ubwo tugenda tubona ikoranabuhanga rishya, inyubako nshya ariko hari aho ibyo byiza byaturutse. Ibyo rero kubireba, bituma nishimira kuba umunyarwanda.”

Uretse aba banyeshuri, iri shuri rizana n’abakozi baryo b’abanyamahanga mu rwego rwo kubafasha kumenya amateka y’u Rwanda.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatanu, abanyeshuri babyina imbyino za Kinyarwanda, imikino, bagasangira ifunguro rya kinyarwanda, bagasakuza, bagakora n’ibindi byuje umuco Nyarwanda.

Bahawe amafunguro ateguwe mu buryo bwa kinyarwanda
Bakinnye igisoro nk'imwe mu mikino yamamaye mu mateka y'u Rwanda
Bakinnye umukino ugaragaza uko cyera umugeni yatwarwaga mu ngobyi
Baneretswe uko ibikoresho njyarugamba byakoreshwaga mu gihe cyo hambere
Akanyamuneza kari kose ku barezi b'aba banyeshuri...
Baririmbye kandi zimwe mu ndirimbo zakanyujijeho muri gakondo y'abanyarwanda
Aha bariye ibigori nka rimwe mu mafunguro yifashishwa mu gusabana kw'abanyarwanda
Aba banyeshuri beretswe ibikoresho bya kinyarwanda bitandukanye
Ibikoresho birimo intebe za kinyarwanda nk'inkiko n'ibicuma nabyo aba bana babashije kubyibonera n'amaso
Ibikoresho birimo intebe za kinyarwanda nk'inkiko n'ibicuma nabyo aba bana babashije kubyibonera n'amaso
Aha berekwaga uko umwami yitwaraga ibwami
Banaboneyeho umwanya wo gukina imikino irimo gusimbuka umugozi n'indi
Umusaza Kalisa Rugano niwe wabasobanuriye amateka
Umusaza Rutabigwa wabasobanuriye uko icubya ryatewe kuri uwo musozi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
INARARIBONYE 2018-06-04 03:14:20

ko umusizi NSANZABERA mutajyanye nawe, bariya bose n’ubwo ari abasaza azi amateka kubarusha, Green Hills Academy ubutaha ntimuzamusige nibinashohoka muzamuhe akazi ajye yigisha abana bacu amateka bakure bayazi, kuko umuzi wayo wose awufite mu mutwe we. Reka mbahe nimero ze muzamushake mu buryo bwihuse.Twabonye umucunguzi mu Muco n’amateka y’igihugu, twe gukomeza guhohomera ibizi by’ibirohwa kandi hari isoko nzima

Kwamamaza