IGIHE

Abayobozi b’amatorero n’amadini basabwe kutavanga iyobokamana na politiki

8 11-06-2019 - saa 18:49, Emma-Marie Umurerwa

Abayobozi b’amadini n’amatorero bibukijwe ko bemerewe kujya mu mitwe ya politike ariko babujijwe kuvugira imbere y’abayoboke babo ibijyanye n’amahame y’umutwe wa politike barimo, kuko kuvanga ibikorwa byayo n’iby’iyobokamana bihanwa n’amategeko.

Ni kenshi abanyamadini bakunze kunengwa ko bivanga muri politiki, nubwo bagaragaza ko bigoye gutandukanya politiki n’ubuzima bwa buri munsi babamo kimwe n’abaturage basanzwe.

Mu biganiro biheruka guhuza abanyamadini n’inzego zitandukanye, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko (RLRC), Havugiyaremye Aimable, yababwiye ko nubwo bemerewe kujya mu mitwe ya politike hari ibyo batemerewe gukora nk’abarwanashyaka.

Ni ibikorwa biteganywa mu ngingo ya 13 y’Itegeko n°72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigenga imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.

Ati “Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo namwe murabufite ariko hari ibyo mubujijwe. Ntimwemerewe gukora ibikorwa byo guharanira kugera ku butegetsi, gukoresha ibiganiro bigamije gushyigikira umutwe wa politike cyangwa umukandida wa politike, kwandikisha cyangwa gukoresha ubundi buryo bugamije gushyigikira abakandida bagamije kujya mu buyobozi bw’Igihugu.”

Yakomeje ababwira ko abanyamadini ari abantu bumvwa cyane n’abaturage, bityo ko kubayobya mu nzira mbi byoroshye. Iyo ngingo y’itegeko ngo yagiyeho kugira ngo hatazagira uvanga iyobokamana na politiki.

Havugiyaremye yakomeje ati “Ariko ntabwo bivuze ko umuntu ari mu itorero cyangwa idini runaka atajya mu mutwe wa politike, ni uburenganzira bwanyu ariko ukamenya ko ugomba kwigisha ibijyanye n’iyobokamana igihe uri mu itorero. Niba uri mu mutwe wa politike runaka ni uburenganzira bwawe kubigaragaza ariko mubitandukanye n’iyobokamana.”

Abayobozi b’amadini n’amatorero muri iyi nama bagaragaje ko nubusanzwe bitabaho, ko umuntu yigisha iyobokamana yambaye n’ibirango by’idini cyangwa itorero abereye umuyobozi, ahindukira akambara umwambaro w’ishyaka abereye umuyoboke.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko hari ibyo itegeko rivuga hakaba n’amahame ngengamyitwarire ya buri Torero cyangwa idini rigenderaho, avuga ko ntawababwiriza kubikurikiza.

Mu itegeko rishya kandi umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya, mu mikorere, imigenzo n’inyigisho byabyo, bibujijwe kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro n’umutekano bya rubanda, ituze n’ubuzima byabo, umuco mbonezabupfura, imyitwarire myiza, ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.

Umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya bibujijwe kandi guteza urusaku mu mikorere yabyo.

Umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya bibujijwe kwakira inkunga iyo ari yo yose ifite inkomoko ku bantu cyangwa ku miryango irangwaho ibikorwa by’iterabwoba cyangwa ubundi bugizi bwa nabi.

Umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya bikora ibibujijwe n’iyi ngingo bibiryozwa hakurikijwe amategeko abigenga.

Rinateganya ko iyi miryango yigenga mu micungire y’umutungo n’abakozi byabyo. Icyakora, Urwego rushobora gukora igenzura ry’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya igihe bibaye ngombwa.

Itegeko ryashyizeho umurongo ntarengwa ku bayobozi b'amadini n'amatorero bari mu mitwe ya politike
Umuyobozi wa RLRC, Havugiyaremye Aimable, yasabye abanyamadini kutavanga ubutumwa bw'idini na politiki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mugabo 2019-06-14 00:17:54

wowe byiringiro Wowe urabona imvugo zawe Atari izihembera urwango,nkubwo uwo Fazil na Salehe utanzeho urugero ubona ko aricyo kibazo?ubundi se nihe wabonye bivanga mu byidini?
mureke kwitiranya ibintu ushobora gukorera idini nyuma ukaba umunyapolitique kuko nta cyaha kirimo,icyari kigambiriwe hano ni ukureba neza ko bigishiriza Amahame ya Politique mu nsengero! Ariko ibyo ntibikuraho kumenyeshwa gahunda za Reta mu gihe habaye Umuganda mituelle gukangurirwa kuzishyura nibindi bireba umuturage kuko ni umunyarwanda ninumunyedini.

2
Nkurikiye-Imana: 2019-06-13 14:21:43

Hano hasi hari abavuze ko ABANYAMADINI, bavanga Ivanjiri na POLITIKI!
Hari abavuze ko, Mgr Visent NSENGIYUMVA yakoze Politki.
Nibyo koko yakoze Politiki, ariko mujye mwibuka neza ko, mbere yuko akora Politiki! Mgr Visenti Nsengiyumva yanje gusaba uruhushya Vatican - Roma.
Muri Kiriziya Gatorika, iyo UMUPADIRI ashaka gukora Politiki, abanza gusaba uruhushya Musenyeri umushinzwe muri Diocese ye.
Naho Musenyeri we, abanza gusaba uruhushya Vatican - Roma.
Mgr Visent Nsengiyumva rero, nta mategeko ya Kiriziya yigeze yica, kuko mbere yuko yinjira muri POLITIKI yabanje gusaba uruhushya ubuyobozi bukuru bwa Kiriziya gatorika i Vatican – Roma.
Ikindi iyo aza kwica amategeko ya Kiriziya Gatorika, ROMA iba yaramuhagaritse, ku mirimo yarashinzwe yo kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali.
Ntabwo Mgr Visenti Nsengiyumva ariwe MUPADIRI wambere mu mateka yu Rwanda, wakoze Politiki bwambere.
Mu bihaye Imana mu Rwanda hari nabandi bakoze Politiki mu mateka yu Rwanda.
Uretse batavugwa batavugwa, kandi bari bakataje cyane muri Politiki yu Rwanda.
Mwese muzakurikire neza, muzasanga Mgr Alex KAGAME twese twubahaga cyane, yarakoraga Politiki akabifatanya no Kwamamaza ivanjiri!
Mwibuke neza ko, Mgr Alex KAGAME yari UMWIRU Mukuru ibwami, ku ngoma y’Umwami [Leon Pierre Charles RUDAHIGWA] !
Mgr Alex KAGAME akaba yari ashinzwe nimirimo yo, kurera no gutegura, uzasimbura umwami ariwe Nyakwigendera [Umwami Kigeri Yohani Baptista] watabarutse mu myaka mike ishize.
Hari na [Padiri Stanislas BUSHAYIJA], uyu yari [IKIKOMANGOMA - PRINCE] ibwami.
Padiri Stanislas BUSHAYIJA, yakoraga POLITIKI akabifatanya no kwigisha ivanjiri kumugaragaro.
Mu bihe bishize byaravuzwe cyane ko, ba Musenyeri Phillipo RUKAMBA na Mgr Simargdi MBONYINTEGE, nabo bakunze kuboneka cyane, kuburyo bugaragara mu nama za FPR Inkotanyi. Ese nabo mbere yuko bajya mu nama za |FPR nabo baba barabanje gusaba uruhushya ubuyobozi biru bwa Kiriziya Gaturika i Vatican – Roma? Simbizi
Aba ba BAPDIRI na ABASENYERI mvuze hano hejuru, uretse [Mgr Visenti NSENGIYUMVA] bizwi neza ko, mbere yuko yinjira muri Politiki kumugaragaro ko, yabanje gusaba uruhushya Papa Yohani Paulo wa 2 i Vatican - Roma.
Abandi bose navuze hano hejuru, sinzi niba barabanje gusaba urushya, ababishinzwe muri Kiriziya Gaturika [VATICAN – ROMA].
Naho Mgr Andereya Perrudun, jyewe nasomye neza IBARUWA bavuga ko, yanditse muri 1959! Nabonye nta kibi yigeze yandikamo.
Ibaruwa irahari kumugararo, uwayishaka wese yayibona, akerekerana neza aho, Mgr Andereya Perrudun yaba yarakoze ikosa, mu nyandiko ye yanditse mu bihe bya 1959.
Ibyo mu yandi madini byo, sinakubeshya kuko, bigaragara neza ko andi Madini nta mategeko azwi, ayo Madini agenderaho.
UBWO NDAVUGA BA:
Pasteur Antoine Rutayisire, Faziri Harerimana, Salehe Habimana wabaye ambassadeur na Gitwaza .

3
rukebesha 2019-06-12 06:18:19

Kuva na kera AMADINI yivanga cyane muli Politike kubera nabo kwishakira Umugati n’Ibyubahiro.Urugero,Musenyeri Andre Perraudin yagize uruhare rukomeye mu gushinga ishyaka Parmehutu.Aho Habyarimana afatiye ubutegetsi,Musenyeri mukuru,Nsengiyumva Vincent yabaye umwe mu bagize Central Committee y’Ishyaka MRND.Mu ntambara yabaye mu Rwanda ya 1990-1994,abapadiri na pastors babanzaga gusengera abasirikare ba Leta bagiye kurwana na FPR,bakababwira ko mu izina ry’Imana bazatsinda FPR.Bagendaga bambaye amashapule bahawe n’abapadiri.Muli Genocide,amadini yagize uruhare rukomeye.Nyamara Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi,ahubwo bakarangwa no kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.N’uyu munsi abakuru b’amadini bivanga muli politike.

4
Ukuri 2019-06-11 16:47:25

Reta nyinshi kwisi zibeshya ko arizo zishobora byose, zigenga n’amadini, ariko ni ukwibeshya! Nk’ubu mu Rwanda hari ikosa rizatugusha hasi! Nk’uko abantu batangana kwisi, twe ntitubyumva, ahubwo mu gasuzuguro tugira umuntu aba imbwa muri politiki, yashinga igini mu butekamitwe tukumva idini yashinze ari nka gaturika tuzi amateka yayo! Nuko erega maye abo tukabatoramo abahagarariye amaguni n’abasenyeri barimo!! Twabyemera tutabyemera, amadini akomeye nkayo yahirika ubutegetsi bukavaho!!!

5
DUKOMEZEGUSENGA Védaste 2019-06-11 16:37:07

Ngaho se,wenda Imana yandengera nkamenya ko ntaba ndi mubuyobe nsezeye ku bya politiki nkirundurira mu mategeko y’Imana yanjye!

6
Yeye 2019-06-11 16:31:56

Ibi mukora mujye mureba neza ko uwo( abo mukorera itegeko ribarengera) namwe mwatekereje neza! Ce qui se concoit bien s’enonce clairement et les mots pour le dire viennent aisement! Ibivugwa ahenshi muri Africa natwe tubarizwamo ntibireba ibihugu ahubwo biba bireba abantu runaka cg udutsiko! Niyo mpamvu bitaaramba

7
Byiringiro 2019-06-11 13:30:15

Mwibagiwe kuvanaho urujijo ko aya mabwiriza atareba Antoine Rutayisire, Faziri Harerimana, Salehe Habimana wabaye ambassadeur na Gitwaza usengera igihugu buri mwaka. Abandi bo nibabirengaho bazabazirike.

8
Gatumwa 2019-06-11 13:14:45

Muri make mwemeye ko Vincent Nsengiyumva ntakibazo yarafite kuba yari muri comité Nyobozi muri MRND. Njyewe sinemeranywa namwe. Uwihayimana yihaye imana ashobora gutanga igitekerezo cye kimwe nundi muturarwanda kuko kwiha imana ntibivuze kureka kuba umuturage kimwe n’abandi. Ariko kujya mu nzego za leta aho byerekana kubogama.Ku mugani wa perezida ibya Kayizari bigomba kugumana Kayizari.

Kwamamaza