IGIHE

Abateye abana inda bakomeje guhigwa bukware

3 6-12-2018 - saa 08:29, HABIMANA James

Imibare y’abana bakomeje guterwa inda, ni kimwe mu bibazo biteye inkeke kandi bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (Migeprof), yatangaje ko mu mwaka wa 2016, habaruwe abana batewe inda barenga ibihumbi 17, ariko siko bose babonye ubutabera ngo ababikoze babiryozwe.

Kugeza ubu inzego za leta zavuze ko zahagurukiye iki kibazo, ku buryo abagabo bakekwaho gutera inda aba bana, bagomba guhigwa bagafatwa aho baherereye hose mu gihugu.

Ku ikubitiro, mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, abagabo 22 bamaze gutabwa muri yombi kubera gukekwaho iki cyaha cyo gusambanya abana bakanabatera inda.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko aba bagabo bagomba gushakwa mu karere kose ndetse no mu gihugu.

Yagize ati “Kugeza ubu tumaze gufata abantu 22, ubu twamaze kubageza mu bakoko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) , tugiye guhamagara ba bana batewe n’inda n’aba bafashwe, tubohereze i Kigali bakorerwe ibizamini bya ADN. Nibimara gukorwa tugasanga abo bantu koko aribo bateye abo bana inda, bazakorerwa dosiye bakurikiranwe.”

Meya Gasana avuga ko mu igenzura bakoze, basanze abana barenga 600 mu karere ka Gatsibo aribo batewe inda.

Aba bantu bazafatwa gute?

Gasana yagize ati “Twakoze ibyo twita ‘Isibo’ aho ingo 15 kugeza kuri 20 ziba zifite abayobozi, turangije dukora ibarura ry’abana bahuye n’iki kibazo, tumaze kubona uwo mubare turavuga tuti, reka dutangire ibiganiro n’aba bana batewe inda tujye duhura nabo tubaganirize tubahumurize ndetse tubereke ko kubyara atari iherezo ry’ubuzima, tubabwira ko abigaga tugiye kubasubizamo, ariko turangije turavuga ngo ntabwo dukwiye kugarukira aho, aba bagabo nabo bagomba guhanwa.”

Avuga ko mu bakobwa 600 batewe inda mu karere, 494 aribo bavuze ababateye inda.

Akomeza agira ati “Muri aba bagabo bose nta numwe wari warafashwe, icyo twakoze twafashe y’amazina y’aba bagabo tuyaha RIB, ubu kubafata birakorwa n’inzego z’umutekano, kubafata ni uko tugota Umudugudu kuko baba bazi ko harimo abantu wenda batanu bateye inda abo bana, izo nzego z’umutekano zigategereza ko bucya, usohotse agafatwa, ariko hari n’abafatwa ku manywa kandi birakomeza mu Karere kose.”

Migeprof ishyigikiye iki gikorwa

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko gufata aba bagabo bigiye gutanga umusaruro ukomeye, kuko ngo ababikoraga bagiye kugira ubwoba.

Umuhire Christiane, umukozi muri Migeprof ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana, yabwiye IGIHE ati “Ibyo bintu rwose ni byiza cyane, abo bagabo nibamara kumenyekana n’abandi bazareberaho babitinye, usanga umuntu umwe asambanya umwana umwe ugasanga agiye ahandi asambanyije abandi, urumva ko nibakomeza bakabashaka urugo ku rugo, bizakomeza kubera isomo n’abandi babitekerezaga.”

Avuga ko ubukangurambaga bwo kurwanya gusambanya abana bwatangiye mu kwezi kwa 10 uyu mwaka, bityo ngo Gatsibo irimo gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

Mu bijyanye n’icyizere gihari cyo guta muri yombi aba bantu bose, Umuhire yavuze ko gihari kuko RIB iri mu Mirenge yose, abanyarwanda bakaba basabwa gutanga amakuru, ubuyobozi bw’ibanze nabwo bugashaka abo bantu aho bari hose.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko mu mwaka wa 2016 hakiriwe ibirego 1591 by’abana basambanyijwe, muri 2017 hakiriwe ibirego 2080, muri uyu mwaka wa 2018 hamaze kwakirwa ibirego 1727.

Raporo y’Ubushinjacyaha igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2018, amadosiye ajyanye no gusambanya abana yashyikirijwe uru rwego yagiye yiyongera, aho mu 2013/14 yari 1819; 2014/15 aba 1879; mu 2015/16 agera ku 1917; mu 2016/17 aba 2086 naho mu 2017/18 aba 2996.

Abateye inda abana bakomeje guhigwa bukware ngo babiryozwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NR 2018-12-06 04:58:51

Video mwatangaje y’umwana utanga ubuhamya bw ukuntu yatewe inda, akananduzwa Sida afite imyaka 16,nifuza ko mwakurikirana mukazatubwira niba uwabikoze akabikorera abana barenga 10 yarafashwe akabihanirwa.
Bitabaye ibyo ngo abe intangarugero ntamusaruro nibindi twabyitegaho.
Birababaje

2
Kanyana 2018-12-06 03:04:23

Ubwo se umugabo muri bufunge mukamutoboza inshinge mumuvanamo amaraso, nyuma mukazasanga yarabeshyewe, muramuha indishyi zingana zite kandi se ninde uzimuha???

3
gasigwa ernest 2018-12-06 00:49:12

nukuri birababaje cyane RIB nibigiremo uruhare cyane bakore opération mumirenge yose yo mû Rwanda bibere rimwe hazafatwa benshi cyane hakurikireho akazi ka parquet ninkiko bazirinde kugira uwo barekura kandi abobose bazafatwa bazahabwe igihano gikuru mubiteganwa nitegeko rijyanye Niki cyaha nabandi bazahita batinya kuburyo batazongera.

Kwamamaza