Abashinzwe itumanaho mu nzego za Leta banenzwe kudindiza imikorere y’itangazamakuru

0 13-06-2018 - saa 08:19, Emma-Marie Umurerwa , Rabbi Malo Umucunguzi

Abakozi bashinzwe itumanaho muri za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho batunzwe agatoki ko badindiza imikorere y’itangazamakuru ntibatangire amakuru ku gihe, bakabangamira uburenganzira bwo kubona amakuru agomba gutangarizwa Abanyarwanda.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ,RGB, hagamijwe kunoza uburyo bwo kubona no gutanga amakuru hagati y’abanyamakuru n’abashinzwe itumanaho mu nzego za Leta, kuri uyu wa 12 Kamena 2018.

Bamwe mu banyamakuru bagaragaje ko uburenganzira bwo kubona amakuru banyuze ku bashinzwe itumanaho bugifite imbogamizi zitandukanye, bitewe n’uburyo batihutisha ubusabe bwabo.

Hari uwagize ati “Umusaba amakuru akayakwima ntakubwire ko atemerewe kuyaguha ntanakubwire uri buyaguhe ahubwo agakomeza akakurerega ngo tegereza cyangwa ukumva arakubwiye ngo nyoherereza ibibazo ushaka kubaza mbanze ndebe, wabyohereza ukaba wamara icyumweru cyose utarabona igisubizo.”

Undi yagize ati “Iyo nkeneye amakuru y’ikigo cyangwa minisiteri mpita mpamagara umuyobozi mukuru kubera ko bariya bashinzwe itumanaho badindiza akazi bigatuma utarebye neza inkuru wayitangaza yabaye umuranzi (yashaje) cyagwa se ukaba wanayijugunya.”

Umukozi mu biro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma, ushinzwe itangazamakuru, Sam Mandela, yasabye abakozi bashinzwe itangazamakuru mu bigo bya Leta kunoza imikorere ariko agaragaza n’imbogamizi nabo bahura nazo.

Yagize ati “Urwego rw’itumanaho mu bigo bya Leta biragaragara ko hakirimo ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubushobozi n’ubumenyi buke […] ugasanga ashinzwe kuvugira ikigo ariko ntajya aba mu nama y’ubuyobozi bw’ikigo. Uwo rero ntabwo yabasha kuvugira ikigo kuko urwo nirwo rwego ruyobora ikigo.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’aba bakozi ngo buri kwezi baba bafite amahugurwa, kandi ko abashinzwe itumanaho batangiye gukorerwa ubuvugizi ku babayobora kugirango akazi bakora karusheho kunoga.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri RGB, Mbanda Gerard, yavuze ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, bityo kubona no gutanga amakuru ari umwe mu miyoboro yo kumenyesha Abanyarwanda ibibakorerwa.

Yakomeje agira ati “Abenshi muri mwe mukora akazi k’itumanaho ngirango muri abanyamakuru mwaranabyize n’abaza kubasaba amakuru bamwe mwariganye, ariko hari igihe twumva ngo aha naha batwimye amakuru kandi ari bagenzi banyu. […] Mu minsi iri imbere tuzakora ubushakashatsi tugaragaze uko ibigo bikurikirana mu gutanga amakuru bizadufasha kumenya niba abantu baramaze kumenya ko ihame ryo gutanga amakuru ari ingenzi.”

Yakomeje avuga ko iyo amakuru atabonetse Abanyarwanda batamenya ibibakorerwa, bikaba bitandukanye n’amahame ya demokarasi yo kumenyesha abantu ibibakorerwa kugirango banabigiremo uruhare.

Umukozi w’Urwego rw’umuvunyi mu ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi n’iyubahirizwa ry’itegeko ryo kubona amakuru, Mugeni Cécile, yavuze ko hari ibirego bamaze kwakira by’abantu baba bimwe amakuru.

Yagize ati “Guhera mu mwaka wa 2013 tumaze kwakira ibirego 20 harimo 15 by’abanyamakuru hamwe n’ibirego bibiri by’abaturage, ibindi bitatu ni iby’ababuranira abandi mu nkiko.”

Yakomeje asaba abafite inshingano zo gutanga amakuru kujya bubahiriza itegeko rigena uburyo bwo gutanga amakuru kandi uwayimwe yaba ari umuturage cyangwa umunyamakuru akagana Urwego rw’Umuvunyi kugirango rumurenganure hakurikijwe amategeko.

Iyo ari urwego rw’abikorera rwimanye amakuru, uwayimwe ngo ashobora kwiyambaza inkiko.

Itegeko rigena amakuru yemewe gutangwa n’atemewe, arimo ashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu, kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera, gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange, kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge no kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera ku buyobozi bw’urwego rwa Leta.

Abakozi bashinzwe itangazamakuru mu nzego za leta banenzwe kutorohereza ibitangazamakuru kubona amakuru
Abayobozi bakuriye itangazamakuru mu nzego zitandukanye za leta
Bamwe mu bashinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y'Ingabo
SSP Emmanuel Kabanda ukora mu biro bishinzwe itangazamakuru muri Polisi y'u Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego Rwigenzura rw'Abanyamakuru, RMC, Mugisha Emmanuel
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo, Musangabatware Clement
Umuyobozi muri RGB ushinzwe itangwa rya serivisi, Kazaire Judith

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza