Abasaga ibihumbi 600 nibo bashomeri mu Rwanda

45 9-10-2017 - saa 10:29, Ferdinand Maniraguha

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu bushakashatsi bushya bugaragaza uko imirimo ihagaze mu gihugu hagendewe ku bipimo bishya by’abafite umurimo, abashomeri ari 606 997.

Ubushakashatsi bugaragaza uko isoko ry’umurimo rihagaze mu gihugu, Labour Force Survey (LFS) bwamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017, bwagaragaje ko abafite akazi bangana na 3 018 532 mu gihe abageze igihe cyo gukora mu Rwanda ari 3 625 529.

Aba 606 997 babarwa nk’abashomeri, ni abantu kugeza ubu biteguye kuba bakora akazi mu gihe kabonetse ndetse bari mu bagashaka. Gusa uyu mubare, nturimo abakora ubuhinzi bashaka amaramuko nabo babarwa nk’abadafite akazi.

Abahinzi bahingira amaramuko bangana na 1 765 986 nkuko ubushakashatsi bubigaragaza.

Ubushakashatsi nk’ubu bwari bwakozwe muri Gashyantare umwaka ushize, bwerekanaga ko muri icyo gihe mu Rwanda habarurwaga abaturage 6,611,000 bafite kuva ku myaka 16 kuzamura, abari ku isoko ry’umurimo bakaba 3,261 000; muri bo abafite akazi bari 2,831 000 naho abatagafite ari 430 000.

Icyo gihe impuzandengo y’ubushomeri mu Rwanda yari kuri 13.2%, bivuze ko mu bantu umunani harimo umwe udafite akazi.

Mu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Mbere, umubare w’abanyarwanda badafite akazi uri kuri 16.7 % ubariyemo n’abahingira amaramuko, ubushomeri mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) bukaba kuri 21 %.

Ubushomeri mu bagabo buri kuri 16.1 % naho mu bagore buri kuri 17.5 %. Mu mujyi buri kuri 18.1 % naho mu cyaro buri kuri 16.2 %.

Mu bafite akazi, 45.9 % bari mu mirimo y’ubuhinzi, uburobyi n’ibijyanye n’amashyamba, 39.8 % bari mu mirimo ijyanye na serivisi naho 14.3% bari mu nganda.

Ugendeye ku mashuri abantu bize, abafite akazi 51 % nta mashuri bize, 29 % bize amashuri abanza, 5 % bize icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, 9% barangije ayisumbuye naho 6 % ni abarangije kaminuza.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, Murangwa Yussuf, yavuze ko impamvu ikigereranyo cy’abashomeri cyiyongereye ari uko abakora imirimo y’ubuhinzi bw’amaramuko babazwe nk’abadafite akazi.

Ati “Abakoraga bwa buhinzi aho uhinga ukitunga ariko ntugire ibyo usagurira amasoko, mu mibare mishya baravuze bati ntabwo tubabara ko bafite akazi ariko barakora.Ubwo twabakuyemo, noneho umubare w’abantu badafite akazi uriyongera cyane ukaba munini kuko washyizemo ba bandi bahinga ariko nta mafaranga babona kuko ntabwo basagurira amasoko.”

Murangwa yavuze ko umuntu ubarwa nk’ufite akazi ari ubasha kwitunga agasagurira n’amasoko cyangwa ufite akazi ahemberwa.

Yavuze ko nubwo imibare iri hejuru, nta ngaruka izagira ku bukungu bw’igihugu, ahubwo ifasha abashinzwe igenamigambi gutegura ejo hazaza.

Ati “Nta ngaruka ahubwo imibare nk’iyo iyo yasohotse igatandukanya abafite imirimo itari akazi gatanga umusaruro ufatika, ibyo byose bikamenyekana neza, ingaruka nziza ni uko abashinzwe gahunda na politiki barabireba neza, bagategura ubukungu bikagenda neza mu myaka iri imbere. Ubu ntitwavuga ko hari ikibazo biteye ku bukungu.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yavuze ko iyo mibare bagiye kuyiheraho bashyiraho ingamba zigamije gushakira benshi akazi.

Ati “Iyo twabonye iyi mibare iradufasha kugira ngo natwe turebe icyo twakora kugira ngo abantu benshi bakore […] Tureba uko imibare ihagaze, iyo tumaze kureba uko bimeze dufata ingamba nka Leta, tukavuga tuti twakora iki kugirango tubone benshi bakora mu ngeri runaka.”

Gatete abajijwe impamvu abarangije kaminuza bafite akazi bakiri bake, yavuze ko hari ubwo umuntu arangiza adafite ubumenyi bukenewe n’abikorera ariyo mpamvu hashyizweho gahunda zitandukanye zifasha abarangije kwiga kwihugura, bakagira ubumenyi bubabashisha kujya guhangana ku isoko ry’umurimo.

Murangwa Yussuf uyobora NISR
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
kabisa 2017-10-10 09:16:24

ngewe ndasaba ko bakuraho experience, kuko turiga bago tugokora iyo experience batubazaba tuzayibyare. ukajya gusaba akazi baka kakwima kuko nta experience ufite. none ko mukatwima iyo experience. tuzayikurahe first place. IKI NIKIBAZO KIGOYE. icyakabiri ugasanga bari gukoresha umuntu utarize ngo nuko muri company runtaka harimo bene wabo. twe twise tuzajya he. twe tudafite bene wacu ko bashize tuzajya he????? nge ndababaye rwose . nimba kwirirwa mubara iyo mibare na solution mutanga nabyo nacyo bimaze.

2
kabisa 2017-10-10 09:16:23

ngewe ndasaba ko bakuraho experience, kuko turiga bago tugokora iyo experience batubazaba tuzayibyare. ukajya gusaba akazi baka kakwima kuko nta experience ufite. none ko mukatwima iyo experience. tuzayikurahe first place. IKI NIKIBAZO KIGOYE. icyakabiri ugasanga bari gukoresha umuntu utarize ngo nuko muri company runtaka harimo bene wabo. twe twise tuzajya he. twe tudafite bene wacu ko bashize tuzajya he????? nge ndababaye rwose . nimba kwirirwa mubara iyo mibare na solution mutanga nabyo nacyo bimaze.

3
kiza 2017-10-10 08:43:19

Ugendeye ku mashuri abantu bize, abafite akazi 51 % nta mashuri bize, 29 % bize amashuri abanza, 5 % bize icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, 9% barangije ayisumbuye naho 6 % ni abarangije kaminuza. ibi rwose nukuri abarangiza za kaminuza abakora nibo bake 6% nukuri

4
kanyarwanda 2017-10-10 07:14:25

@mzee kaberuka;ibyo uvuze nibyo,ariko hari ikintu kimwe utavuze(kandi niwo muzi w’ibibazo byose),ubuyobozi bw’urwanda bugomba gutandukana n’iriya ideology yitwa neoliberalism no kuvoma gahunda ya politics muri think thank zo muri america.
bariya bantu ntakiza nakimwe batwifuriza;icyo batwifuriza nukuduheza mubukolony no kutunyunyuza kandi ni twe bireba kubamagana, cyangwase bakazakomeza batikomye.
ubwigenge nyabwo(kureka gukora politicoeconomic program y’aba plutocrats b’abazungu) butabonetse,ntacyashoboka.
ziriya organism zabo(AU,UN,EAC,EU,AID,...) tugomba kuzijyenderakure tukamenya ko zifite objectifs zo kutunyunyuza bifashishije neoliberal programs.

5
Marc 2017-10-10 04:29:41

Ubu bushakashatsi bufata umuntu ukora nk’umuntu wese waba warakoreye umushahara, commission cg akorera ikindi kintu kibyara inyungu(Niyo yaba yikorera), nibura isaha imwe mu minsi irndwi ishize. Muri make ubu bushakashatsi bugaragaza ishusho y’ako kanya ntabwo ari mu gihe kirekire. Naho umushomeri we ni umuntu ushakisha akazi ashishikaye kandi akaba yiteguye ku gatangira. ku bibaza ku bya technique byo simbizi burya numva twanjya tubanza tugasoma raporo tukumva ibikubiyemo ubundi akaba aribyo ducritika, ndetse tugatanga inama y’uko byakorwa. Mwibuke ko ubu bushakashatse bukorerwa ku banyarwanda bose. Ntabwo ari abize gusa cg se ngo bukurikirane niba abize babona akazi (Tracer Survey). Oya, ahubwo bwo bugendera ku bisubizo byatanzwe n’ababajijwe. Murakoze

6
mn 2017-10-10 04:14:07

Murangwa ndakwemeye kuko werekanye uko ibintu bimeze by’ukuri.
Biradufasha gukomeza ikerekezo, twiyumvisha ko ahazaza hacu hazubakira kuburyo tuzarushaho guhanga imirimo. Nkaba nsaba Leta mumigambi yayo gutekereza buryo ki yaha akantu abo bose bari gushaka akazi, kugirango bashobore kugashaka bitabagoye cyane, nubwa yaba inguzanyo ntakibazo. Murakoze

7
Ganza 2017-10-10 03:29:56

Ndebera aho mbarirwa kuko ntitwabonanye na NISR. Iyo mibare iyo mibare ubanza bayikura mu byiciro by ubudehe.

8
Peter 2017-10-10 02:06:31

Mfite ikibazo cyamatsiko. niba abize nibura secondaire bakayirangiza ni 424,650 universite bakora ari 169,860. Muri 600,000 babashomeri bo bahagaze gute, urwego rw’imyigire?

9
Bicahaga 2017-10-10 01:52:17

Reta iradushyira murujijo kuko ntawavonye akazi NGO kamunanire ahubwo nkuko bashakira abanyeshuli ibyo biga nibabashakire n’akazi nyuma yo kurangiza kwiga nkuko mbere babragizaga babereka ago bakomereza gahunda z’akazi morakoze!

10
Mob 2017-10-10 01:21:47

Nabado

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza