IGIHE

Abarimu bahugurwa ntibagaragaze impinduka bashobora kujya babihanirwa

1 5-11-2018 - saa 09:13, Evariste Nsengimana

Minisiteri y’uburezi (Mineduc), yasabye abarimu n’abakora ibishamikiye ku burezi, kubyaza umusaruro amasomo bahabwa agamije kuzamura ireme ry’uburezi, kuko abatazagaragaza impinduka bashobora kujya babihanirwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, kuri iki cyumweru yabibwiye abarimu, abayobozi b’ibigo n’abashinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi bari guhabwa aya mahugurwa.

Ni amahugurwa ajyanye n’imiyoborere y’amashuri, amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga n’ibindi bijyanye no ‘gusoma, kwandika n’imyigishirize bifite ireme.’

Dr Munyakazi yabwiye abahaguwe ko ‘kugera ku burezi bufite ireme bisaba byinshi birimo no guhugura abanyeshuri babuhabwa, abarimu babutanga n’abayobozi bashinzwe kuyobora ibigo by’amashuri.’

Ati “Ndashaka mubifate nk’ibikomeye. Ntabwo ngiye gutangiza ibihita birangirira hano. Nshaka ko tuzongera guhura twishimira impinduka amahugurwa muhabwa yatanze mu mikorere yanyu.”

Uhugurwa mu bijyanye n’imiyoborere y’amashuri, mu mwaka atangwaho asaga amayero 1000. Munyakazi yababwiye ko Leta n’abafatanyabikorwa bashoyemo byinshi bitagomba gupfa ubusa.

Ati “Wahuguwe uhawe ibishoboka, utangwaho ibishoboka nurangiza utsindwe. Bizaba icyaha. Nta bisobanuro uzaba ufite. Ubundi utsindiwe hano, ndi nkawe nakwigira mu rugo, nkaryama, nkitekerezaho, ngafata ikaramu n’urupapuro nkandika ko wenda nshaka kuba umumotari...kwigisha si ibyanjye.”

Hashyizweho uburyo bwo kugenzura niba abahugurwa batanga umusaruro, uwo bizagaragara ko ntacyo bimumarira abihanirwe.

Munyakazi ati “Tubigenderaho tubazamura mu ntera, dufata n’ibyemezo bitandukanye [..]Twifuza kubona impinduka kandi zikaba zabagiraho ingaruka, zirimo nziza z’uko abakora neza bashobora gusimbura abakora nabi.”

Yatanze urugero rw’uko mwarimu ashobora guhugurwa bikagaragara ko ashoboye kuyobora ishuri, yahabwa ayo mahirwe, agasimbura umuyobozi wahuguwe ntagaragaze impinduka.

Umujyanama w’umushinga w’Ababiligi, watanze amahugurwa mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (VVOB Rwanda), Stefan Vande Walle, yavuze ko bahuguye ibyo byiciro kuko ‘Ubushakashatsi bwerekanye ko icy’ingenzi kizamura ireme ry’uburezi ari abayobozi b’amashuri beza.’

Umuyobozi w’itsinda ry’umushinga w’Abongereza Building Learning Foundation, watanze amahugurwa yo ‘Kwita ku myigire izamura uburezi bw’abanyeshuri’, Anders Lönnnqvist, yavuze ko bibanda ku masomo y’ikinyarwanda, Icyongereza n’imibare.

Aya ngo niyo afasha umunyeshuri kuva mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza afite ubumenyi bw’ibanze.

Umwarimu witwa Munezero Daniel, wigisha imibare, yabwiye IGIHE ko ‘Amahugurwa azadufasha gukemura ibibazo twagiraga mu kwigisha nta kintu gifatika tugenderaho. Nkurikije ibyo twahuguwe, ni ukuzajya dufashanya aho twagize ikibazo tukicara mu matsinda nk’abarimu tukabanza tukigishanya.’

Abarimu bahugurirwa kuzamura ireme ry’uburezi ntibagaragaze impinduka bashobora kuzajya babihanirwa
Abarimu bari kugaragaza ibyo bahuguwe
Munyakazi yabwiye abahaguwe ko ‘Kugera ku burezi bufite ireme bisaba byinshi birimo no guhugura abanyeshuri babuhabwa, abarimu babutanga n’abayobozi bashinzwe kuyobora ibigo by’amashuri.’
Umujyanama w’umushinga w’Ababiligi, watanze amahugurwa mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (VVOB Rwanda), Stefan Vande Walle, yavuze ko bahuguye ibyo byiciro kuko ‘Ubushakashatsi bwerekanye ko icy’ingenzi kizamura ireme ry’uburezi ari abayobozi b’amashuri beza
Umuyobozi w’itsinda ry’umushinga w’Abongereza Building Learning Foundation, watanze amahugurwa yo ‘Kwita ku myigire izamura uburezi bw’abanyeshuri’, Anders Lönnnqvist, yavuze ko bibanda ku masomo y’ikinyarwanda, Icyongereza n’imibare

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
thabitha 2018-11-05 11:14:14

hemba neza ubundi abarimu bazahinduka...ukora umwuga atishimiye niko byagenda na meyor, na minister

Kwamamaza