Abarenga 2000 bategerejwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 15

17 7-12-2017 - saa 08:33, Rabbi Malo Umucunguzi

Abantu bagera ku bihumbi bibiri baturutse mu Rwanda no hanze yarwo, bategerejwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 15, ikazaba ku matariki ya 18-19 Ukuboza 2017 muri Kigali Convention Centre.

Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yabaye kuwa 5 Ukuboza 2017, yagejejweho aho imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igeze.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange, yabwiye abanyamakuru ko insanganyamatsiko zizaganirwaho zizibanda cyane kuri gahunda y’igihugu igamije impinduka, iterambere ry’ubukungu no kwihaza kw’igihugu no kureba ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu muri izo gahunda.

Yakomeje agira ati “Hateganyijwe ko hazaza abatumirwa barenga 2000 baturutse mu bayobozi mu nzego z’igihugu, abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abahagarariye abaturage. Harimo abo muri za ambasade [z’u Rwanda] mu bindi bihugu, abatumirwa batandukanye baturutse mu mahanga ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga.”

“Ikindi ni uko nk’uko bimaze kumenyerwa tuzaba dufite aho abantu bazakurikiranira iyo nama: Hari urubyiruko ruzaba ruteraniye muri Petit Stade, hanyuma hari Site za Nyamasheke, Gatsibo, Musanze na Huye dukurikije intara, tukaba twizera ko uko turimo tubitegura bizagenda neza.”

Hagiye kumurikwa uko imyanzuro y’ubushize yashyizwe mu bikorwa

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka yabaye mu Ukuboza umwaka ushize yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije, Twubake u Rwanda Twifuza".

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro 12, Minisitiri Kayisire akaba yavuze ko mu minsi mike bazagaragaza uko yashyizwe mu bikorwa, aho byagenze neza n’imbogamizi zabayemo.

Yakomeje agira ati “Imyanzuro y’umushyikirano ku nshuro ya 14, ibyemejwe byarakozwe, ubu raporo iri kwegeranywa tuzagira umwanya tubibamenyeshe, ariko icyo nababwira ni uko ibimaze kugerwaho biri mu murongo mwiza.”

Umwanzuro wa mbere wari “Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, dushingiye ku cyerekezo 2050, twongera umurego mu gukora cyane, kubazwa ibyo dukora no kunoza imikoranire hagati y’inzego zose.”

Harimo gukomeza kubaka ubudasa bw’u Rwanda bushingiye ku miyoborere myiza Abanyarwanda bagakomeza kwihitiramo no gushyigikira ubuyobozi bubabereye kandi bufite icyerekezo, gukomeza umuco wo kwishakamo ibisubizo, kuwumenyekanisha no kuwuhererekanya mu badukomokaho.

Harimo gushimangira ubufatanye hagati y’Inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka Umuryango nyarwanda.

Harimoo kandi gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda no kubishakira amasoko mu Rwanda no mu mahanga; kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za Leta; gushyiraho no gushyigikira gahunda y’Urunana rw’Urungano mu Turere twose tw’Igihugu no kugeza gahunda y’Itorero ry’Igihugu mu byiciro byose by’Abanyarwanda.

Muri iyo nama hanemejwe gutegura neza imishinga minini yo kuhira imyaka cyane cyane mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe; Gushaka uburyo bwo kwegereza ibiro by’itora Abanyarwanda batuye mu mahanga; gukomeza gusigasira no kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda turwanya ingengabitekerezo no gukomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ibikorwa bibera mu muhanga bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Indi myanzuro ni ugukora ubushakashatsi bugamije kumenya mu buryo bwimbitse ikibazo cy’ihungabana mu bacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo gifatirwe ingamba zihamye no gushakira umuti ukwiye inzitizi zibangamira irangizwa ry’imanza zisigaye zaciwe n’inkiko Gacaca ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.

Iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze, igatumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ari nawe ugena abayitabira.

Musenyeri Rukamba atanga ibitekerezo mu nama y'Umushyikirano iheruka
Perezida Kagame niwe uyobora iyi nama
Kuri iyi nshuro, abantu bagera ku bihumbi bibiri nibo bategerejwe muri iyi nama
Ni inama itangirwamo ibiganiro bigamije iterambere ry'u Rwanda
Abanyarwanda baba mu gihugu n'ababa mu mahanga baba bitabiriye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Jisho 2017-12-10 02:39:06

Bibaye byiza muri iyi nama bafata umwanzuro ku bintu bikurikira:
1) Imicungire y’ubutaka aho ubutaka bwagenewe ubuhinzi bukomeje guhindurwa ubwo imiturire kuko iki kintu kizateza crisis y’ibiribwa mu minsi iri imbere kandi byaratangiye urebye ibiciro by’ibiribwa ku masoko, ingero nimurebe mu turere turi guturwa cyane turimo Bugesera, Kamonyi, Kayonza, Rwamaga, ibice byometswe kuri Gasabo, kuri Nyarugenge, etc
2) Ikibazo cya expropriation aho usanga amategeko atubahirizwa kandi rimwe na rimwe bikozwe n’inzego za Leta (uturere, ibigo byayo)aho usanga bimura abaturage batarabaha ingurane ikwiye kugirango nabo bashake aho bajya, bakarenza amezi ateganywa n’itegeko aho binafata imyaka n’imyaka kandi ntihabeho inyongeragaciro iyo byatinze,
3) Imicungire mibi y’amakoperative idateza imbere umuturage kandi ababigizemo uruhare ntibahanwe uko bikwiye binatuma bidacika,
4) Abo bita ibifi binini badahanwa by’intangarugero ngo ikibazo cyo kwiba umutungo w’abaturage kigabanye umurego,
5) Ikibazo cy’ibishushanyo mbonera by’imiturire n’amabwiriza usanga uturere twose dushaka kwireshyeshya na Kigali bigatuma abaturage birirwa badenyerwa bitewe nuko bashyizeho conditions z’imyubakire umuturage icyo gishushanyo mbonera cyaje gisanga. Aha usanga uturere twose turi kurwanya uwubakishije rukarakara kandi ari amabwiriza ari aho adashingiye ku bushakashatsti ahubwo ashingiye ku rwiganwa ( eg:Bugesera District, Ntarama Sector, Kanzenze Cell ubu ngo nta kubakisha rukarakara kabone nubwo plan y’inzu yaba ari nziza ibite ibisenge bashaka. Murakoze

2
Kigingi 2017-12-07 22:51:28

bazavugute umuti w’ikibazo cya Leta Cg ibigo byayo bitishyura ba rwiyemezamirimo nabo ntbishyure abo bakoresheje kuko biteye ubukene busatira ubutindi mu banyarwanda

3
Kigingi 2017-12-07 22:51:28

bazavugute umuti w’ikibazo cya Leta Cg ibigo byayo bitishyura ba rwiyemezamirimo nabo ntbishyure abo bakoresheje kuko biteye ubukene busatira ubutindi mu banyarwanda

4
Kigingi 2017-12-07 22:51:28

bazavugute umuti w’ikibazo cya Leta Cg ibigo byayo bitishyura ba rwiyemezamirimo nabo ntbishyure abo bakoresheje kuko biteye ubukene busatira ubutindi mu banyarwanda

5
Kigingi 2017-12-07 22:51:28

bazavugute umuti w’ikibazo cya Leta Cg ibigo byayo bitishyura ba rwiyemezamirimo nabo ntbishyure abo bakoresheje kuko biteye ubukene busatira ubutindi mu banyarwanda

6
Yohana 2017-12-07 22:25:16

Byaba byiza muri iyi nama hafashwe imyanzuro ihamye Ku bigendanye n’uburezi bwazambye(Ireme, impinduka za hato na NATO zituma abakozi bataba stable, amashami atigisha amasomo akemura ibibazo u Rwanda rufite). Hakwigwa kandi kuri gahunda z’ubuhinzi zitagira icyo zitugezaho, inzara igakomeza kuyogoza ibintu nyamara hashowe amafaranga menshi. Ibi bintu birakabije kandi byazaduheza mu bukene tugasigarana za raporo ziryoshye gusa abantu bamaze kurambirwa.

7
2017-12-07 15:16:16

N’umushahara w’abarimu uzagavugweho. Ni ikibazo gihora kigaruka na cyo gifatirwe umwanzuro. Bishobora kudashoboka mu gihe gito ariko niyo igisubizo cyashyirwa mu gihe giciriritse cg kirekire mu bishoboka. Murakoze

8
bbn 2017-12-07 13:22:44

Banyakubahwa mujye muvuga no kumadini . twaragowe !!!!!!!

9
yt 2017-12-07 12:14:12

Banyakubahwa amadini namatorero bakwiye kwigishwa ndi umunyarwanda ! Ex : abapasiteri ba methodiste kamembe

10
Bosco Nyamagabe 2017-12-07 10:31:04

Bazarebe Kuturere Turimo Ibibazo Badushakire Umuti

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza