IGIHE

Abarenga 100 bagiye guhurizwa mu imurikagurisha rya Made in Rwanda i Kigali

0 25-08-2019 - saa 11:55, Ishimwe Israel

Imurikagurisha ngarukakwezi ryiswe “Made in Rwanda Market” rigiye guhuriza hamwe Abanyarwanda barenga 100 bafite ibikorwa byihariye byakorewe imbere mu gihugu.

Made in Rwanda Market iteganyijwe gutangira ku wa 26 Kanama, izasozwa ku wa 30 Kanama 2019. Izabera mu gace kahariwe abanyamaguru kazwi nka Car Free Zone.

Mu bazitabira iri murikagurisha harimo abakora imideli n’imyambaro itandukanye, imitako n’imirimbo ndetse n’ibyo kurya no Kunywa byakorewe mu Rwanda.

Umuyobozi w’Umushinga wa Made in Rwanda Market, Migambi John, yabwiye IGIHE ko iri murikagurisha ngarukakwezi rigamije kwegereza abantu ibikorerwa mu Rwanda.

Abagana kuri iri soko bagabanyirizwa igiciro bagahabwa ibicuruzwa ku igabanuka rya 50%.

Yakomeje avuga ko “Iri murikagurisha rigamije guhuza abakora Made in Rwanda baba baturutse mu turere tw’icyaro dutandukanye bakaza kwerekana ibyo bakora bagahura n’abaguzi batandukanye. Ikindi ni ukwigira ku bandi baba barateye imbere mu bijyanye no gukora ibintu bifite ireme.’’

Migambi w’imyaka 27 yasabye abantu bose gushyigikira Made in Rwanda no kugura ibicuruzwa bikorerwa mu rwa Gasabo.

Made in Rwanda Market ni igikorwa cyatangiye 2016, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yari imaze igihe itangije politiki yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Mu minsi ishize, Made in Rwanda Market yanatangije gahunda ya Made in Rwanda Hafi Yawe izazenguruka ibigo bitandukanye bya leta, ibyigenga, ambasade n’imiryango idaharanira inyungu.

Mu gukomeza guteza imbere Made in Rwanda, hagati ya tariki 3-8 Nzeri 2019, izaba iri i Musanze mu Mujyi iruhande rw’isoko rya kijyambere rya Goico Plaza.

Imyaka isaga itatu irashize Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda Made in Rwanda igamije kugabanya umubare w’ibitumizwa mu mahanga watumaga ubukungu bw’igihugu butazamuka uko bikwiye.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni $463.16 avuye mu bicuruzwa rwohereje hanze mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, zivuye kuri miliyoni $375.91 mu gihe nk’iki mu 2017.

Mu 2015, u Rwanda rwoherezaga mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 559$, mu 2017 bigera kuri miliyoni 944$.

Umuyobozi w’Umushinga wa Made in Rwanda Market, Migambi John, yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bigenda birushaho gukundwa bitewe n'ireme ryabyo
Ibikapu bikorerwa mu Rwanda biri mu bikoreshwa na benshi muri iyi minsi mu gutwara ibintu
Imyambaro ikorerwa mu Rwanda na yo usanga hari abasirimu benshi bo mu mijyi bayambara umunsi ku wundi
Imyenda y'ababyeyi na yo izagaragara muri iri murikagurisha rizabera muri Marriott Hotel
Mu myaka irindwi u Rwanda rwihaye intego yo kuzigama nibura miliyoni $400 ku byo rwatumizaga mu mahanga
Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda risanzwe ribera muri Car Free Zone buri kwezi
Imitako itandukanye izerekanwa muri iri murikagurisha
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza