IGIHE

Abanyeshuri basoje amasomo muri Mount Kenya University bahawe umukoro wo kwigira

0 5-08-2021 - saa 11:54, Ntabareshya Jean de Dieu

Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof.Edwin Odhuno, yasabye abanyeshuri basoreje amasomo yabo muri iyi Kaminuza gukomeza umuco wo guhatana no guharanira intsinzi mu buzima bagiye kwerekezamo.

Mount Kenya University ishami ry’u Rwanda iritegura guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 458 barangije amasomo yabo mu byiciro bitandukanye. Ni ku nshuro yayo ya 19 ibi birori bigiye kuba.

Muri uyu mwaka bazabyizihiza tariki ya 6 Kanama 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Prof.Edwin Odhuno mu ijambo rye yageneye abanyeshuri basoje amasomo muri iyi Kaminuza, yabasabye gukomeza kuba inyangamugayo no gukotana mu buzima bagiyemo.

Ati “Nk’uko mugiye hanze murangije kwiga, ndabasaba kugaragaza itandukaniro mu guhangana n’ibibazo. Aho bigaragara ko bitagishobotse kuri mwe bizabe bishoboka. Imana ibahe umugisha.”

Uyu muyobozi yakomeje gushimangira umurava udasanzwe abanyeshuri bagaragaje by’umwihariko abanyeshuri 22 babonye amanota yo mu cyiciro cya mbere “First Class Honors” dore ko ari n’amanota abona umugabo agasiba undi.

Yahamagariye abanyeshuri 82 barangije mu bijyanye n’ubuvuzi gukomeza gukotana mu rugamba rubategereje rwo gukora ikizamini kibinjiza mu Rugaga rw’abaforomo/kazi n’ababyaza.

Ati “Kuri mwebwe ho ndacyakomeza kubagora. Ndabasaba ko mukomeza gukora cyane mu mwuga wanyu kandi ndizera ko mwese muzatsinda ikizamini cyo kubinjiza mu mwuga ku manota meza. Ndavuga ibi kubera ko ibyo twigisha byitabwaho cyane mu gihugu cy’u Rwanda.”

Yagaragaje ko abanyeshuri barangije banyuze mu nzira y’inzitane kubera icyorezo cya Covid-19 aho amashuri yakunze gufungwa, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ntiryorohera benshi ariko byose bakabinyuramo bakaba babashije gusoza amasomo yabo ku gihe.

Ati “Ibyo byose ndabishimira Imana kubera umuhate, kwihangana no kwigira byanyu.”

Abanyeshuri barangije muri Mount Kenya University ishami ry’u Rwanda ni 458, barimo abasoje icyiciro cya gatatu “Masters” bangana na 39 n’umwe urangije icyiciro cy’ikirenga cya Kaminuza “Phd”.

Ubusanzwe Mount Kenya University itanga amasomo anyuranye arimo ayo ku rwego rw’icyiciro cya mbere cya Kaminuza “Diploma”, Icyiciro cya Kabiri “Bachelors” icyiciro cya gatatu Masters n’icyiciro cy’Ikirenga “Doctorate”.

Amwe mu masomo ahatangirwa ni ajyanye n’Uburezi, Business administration, Management, Ubucuruzi, Siyansi mu Makuru n’Ikoranabuhanga (Sience In Information Technology, Itangazamakuru n’Itumanaho, umubano Mpuzamahanga,Ubujyanama mu by’Imitekerereze ya muntu, n’amasomo ajyanye n’ubuvuzi ndetse n’ubukerarugendo.

Ubutumwa Umuyobozi wa Mount Kenya University, Prof.Edwin Odhuno yageneye abanyeshuri basoje amasomo

Urutonde rw’abanyeshuri basoje amasomo muri MKU Rwanda

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza