IGIHE

Abanyarwanda 19 bahawe buruse zo kwiga mu Bwongereza

1 24-08-2019 - saa 14:19, Habimana James

Abanyarwanda 19 bahawe buruse zo kwiga mu Bwongereza, muri gahunda izwi nka Chevening Scholarships muri Kaminuza zitandukanye z’icyo gihugu.

Uyu niwo mubare wa mbere munini w’abanyeshuri b’abanyarwanda bagiye kwiga muri iki gihugu, biturutse ku bufatanye buri hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda mu myaka 20 ishize.

Aba banyeshuri bazajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga, uburinganire, amategeko, ubuzima rusange, ubuvuzi, ingufu, itangazamakuru n’ibindi.

Bazajya kwiga muri Kaminuza zitandukanye zirimo Manchester, Lancaster, Cardiff n’izindi.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas yavuze ko uyu mwaka aribwo habonetse buruse nyinshi zigera ku 1700 z’abanyeshuri bavuye hirya no hino bazajya kwiga mu Bwongereza muri iyo gahunda ya Chevening Scholarships.

Yagize ati “Uyu mubare wagiye wiyongera cyane cyane ku mugabane wa Afurika, ubwo uwari Minisitiri w’u Bwongereza yasuraga ibihugu bitandukanye kuri uyu mugabane.”

Yabwiye The New Times ko impamvu nyamukuru y’aya masomo ari ukugira ngo hashyigikirwe iterambere ku mugabane wa Afurika.

Aba banyeshuri basabwa kuzagaruka mu bihugu byabo bakahaba byibuze imyaka ibiri, bakaba kandi biteguye kuzakoresha amasomo yabo mu gufasha mu iterambere ry’ibihugu bakomokamo.

Lomas yavuze ko iki gihugu kireba abantu bazaba abayobozi beza mu bice bitandukanye bazahugurwamo.

Ati “Turashaka kubanonamo ba minisitiri, abacamanza n’abandi bafite ibyo bakora bikomeye.”

Umwe mu banyarwanda ugiye kwiga mu Bwongereza, Celeste Dushime, yavuze ko bizamwongerera ubumenyi kugira ngo atange umusanzu mu kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu myaka 20 ishize, abanyarwanda bagiye bahabwa buruse zo kwiga muri iki gihugu. Kugeza ubu abarenga 90 bamaze kwigayo.

Brekmans Bahizi, umwe mu bahawe aya mahirwe yo kwigayo mu myaka yashize, yavuze ko bakoze ishyirahamwe ribahuza kugira ngo bashyire hamwe imbaraga banahuze ibikorwa bifasha igihugu gutera imbere.

Abanyarwanda 19 bahawe buruse zo kwiga mu Bwongereza, muri gahunda izwi nka Chevening Scholarships
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
paul habimana 2019-08-24 22:41:42

Congs Mrs. Patience!!! Tukwifurije gutsinda n’amahirwe muri byose!!!

Kwamamaza