Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda bagaragarije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, ko biteguye gufasha mu migendekere myiza y’amatora binyuze mu kwigisha abayoboke bayo mu nsengero.
Ibyo babigarutseho ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiraga ibiganiro n’inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali zirimo iz’ibanze, abafatanyabikorwa n’abanyamadini.
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda Ndayizeye Isaie yagaragaje ko nk’itorero bifuza ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azagenda neza kandi biteguye gufasha abayoboke bayo kuzayagiramo uruhare.
Yakomeje ati “Twishimira ko igikorwa cy’amatora mu Rwanda kiba cyishimiwe n’abantu bose ku buryo usanga abantu bose baba bategereje umunsi w’amatora ko ugera. Hariho umwanya tugira wo gutanga amatangazo y’ibizakorwa mu nsengero, mu kiliziya no mu misigiti. Tugira amaradiyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga dukoresha ibyo byose numva ari uburyo bwakifashishwa kugira ngo abayoboke bacu bazitabire amatora.”
Yasabye ko hazabaho umunsi wihariye wazahurizwaho amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali kugira ngo harebwe ubutumwa bukwiye bushobora gutangwa muri yo ku bayabarizwamo bujyanye n’amatora.
Umunyamabanga w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Mujyi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wungirije mu Itorero Presbyterienne mu Rwanda, Rev. Jolie Kandema yashimangiye ko amatorero afite runini mu banyarwanda kuko abayarimo bagize umubare munini w’abazatora bityo ko ari ingenzi kugaragaza umusanzu wabo.
Umunyamabanga Mukuru wa Alliance Evangelique mu Rwanda, Bishop Esron Maniragaba, yagaragaje ko mu bihe bya Covid-19 amadini yifatanyije n’umujyi kandi byatanze umusaruro mwiza.
Ati “Muri Covid-19 twifatanyije n’Umujyi w Kigali kandi twese imihigo, ndahamya ntashidikanya koi bi nabyo bitatunanira.”
Uwari uhagarariye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Sheikh Dawudi Rushokaninkindi, yagaragaje ko mu idini ya Islam batangiye gutanga ubwo butumwa kandi bazakomeza kubutanga anizeza ko abayoboke ba Islam mu Rwanda bazitabira amatora.
Ku rundi ruhande Pasiteri Uwumuremyi Jean Leopord wari uhagarariye Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi akaba n’umuyobozi ushinzwe abapasiteri muri iryo torero yijeje ko ubutumwa bwo gukangurira abayoboke babo kwitabira amatora agomba kubugeza kubandi kugira ngo butambutswe.
Ati “Turabizeza ko mu matorero yacu nubwo aha ngaha ytuhaje ku rwrego w’umujyi wa Kigali ariko nk’uhagarariye abapasitor mu Rwanda mbasha no kubigeza ku bandi ku buryo ubu butumwa bugomba kugera hose.”
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko abanyamadini bafite uruhare rukomeye kuko abayoboke babo babumvira bityo ko mu myiteguro y’amatora babigizemo uruhare yazagenda neza kurushaho.
U Rwanda ruteganya Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yahujwe azaba ku wa 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba imbere mu gihugu mu gihe muri Diaspora bazaba batoye ku wa 14 Nyakanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!