Impanuka zikomeje guhitana ubuzima bw’Abanyarwanda benshi

14 14-11-2017 - saa 21:37, Thamimu Hakizimana

Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Polisi y’u Rwanda byatangaje ko impanuka z’ibinyabiziga zitwara ubuzima bw’abantu zahitanye abarenga 160 mu bice bitandukanye by’igihugu mu mezi atatu ashize.

Iyo mibare yatangarijwe mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ugushyingo 2017, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, ubwo hatangizwagwa icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda; asaba abashoferi, abamotari n’abanyonzi kwirinda ibyateza impanuka.

Yagize ati “Reka mbahe imibare kugira ngo mwumve uko byifashe, kuva muri Kanama kugeza mu Kwakira, mu mpauka zabereye mu mihanda hamaze gupfa abantu 162 hari abavanyemo kumugara 250, ni ukuvuga ngo ukumugara bikomeye.”

Yakomeje avuga ko ibi bigaragaza ko buri kwezi nibura abantu 60 bapfa baguye mu mpanuka cyangwa babiri ku munsi mu gihugu hose.

Uwihanganye yavuze ko ubwo buzima bw’abantu bugendera mu mpanuka bubabaje, bikaba bigomba gukumirwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, we yavuze ko kuba abarenga 100 barishwe n’impanuka mu mezi atatu nta cyorezo kirenze icyo.

Yagize ati “Iyo mvuga ngo abantu barenga 100 mu gihembwe batakaje ubuzima ntabwo bibaho, nta cyorezo kindi kirenze icyo ngicyo, kuko si cyorezo cy’indwara yateye cyangwa ibirunga byarutse ngo bikomeretsa abantu, yewe si n’ibiza byateye bindi ni impanuka mu muhanda.”

Impanuka nyinshi zagiye ziba bigaragazwa ko ari iza moto.

Muri uyu muhango wabimburiwe no gushinga icyapa no guca imirongo igaragaza inzira y’abagenzi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, we yagaragaje ko muri iyi ntara bugarijwe n’ibibazo birimo imihanda yacikaguritse ndetse anaboneraho gusaba Minisitiri y’ibikorwaremezo kubakorera ubuvugizi igakorwa vuba bitewe n’uko byatumye ntabuhahirane bakigirana n’izindi ntara.

Imodoka ya RITCO yakoze impanuka mu ntagiriro z’Ukwakira 2017 muri Nyabihu, iva i Kigali yerekeza i Rubavu
Abayobozi b'inzego zitandukanye mu gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko impanuka z'ibinyabiziga zikabije kwica abantu
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko kuba abarenga 100 barishwe n’impanuka mu mezi atatu bikabije
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
2017-11-16 05:53:03

hari system yo gufasha kugabanya impanuka ukoresheje phone app yirebe yitwa MotoRate

2
Gabiro 2017-11-15 08:13:53

Mbagiriye inama ikintu cyagabanya impanuka ni ugushyira amakamera mu mihanda.

3
dadah 2017-11-15 00:51:49

police yacu twizeyeko ibishoboye kndi zizagabanuka

4
pamela 2017-11-15 00:51:33

nibabanze bashyire speed governor muri byo bimodoka byabo(RTCO) bigiye kutumaraho abantu ,hanyuma bahindure naba chauffeurs bakoresha batwara bibereye kuma telephone,bishwe namatabi,ubundi bakagomye gufata ingamba buri mu chauffeur wese ukora transport agasiga telephone kuri agence akayifata arangije akazi ,nabakoze amakosa bagahanwa bakabambura na ma permit,ikibabaje nibarubanda rugufi tubigenderamo

5
pamela 2017-11-15 00:30:57

nibabanze bashyiremo speed governor muri byo bimodoka byabo(RTCO) bigiye kutumaraho abantu, hanyuma nabo ba chauffeur babo bagenda bibereye kumatelephone ,bishwe na matabi bajye bafungwa bahanwe, babake na permit, accident zibaho ako iza RTCO bene zo bazigiramo uruhare. ikibabaje barubanda rugufi nitwe tubigenderamo

6
Mirasano 2017-11-15 00:16:17

Ibyo ari byo byose police ntako iba itagize .ikangurira buri binyabiziga byubwikorezi gukoresha speed governor cg c ibindi.. rwose uzajya abirengaho agafatwa ajye abihanirwa bikomeye kuko ubuzima bwe niyo yaba yarabuhaze hagenderamo nubw abo atwaye cg se abo agonze.

7
Mirasano 2017-11-15 00:16:16

Ibyo ari byo byose police ntako iba itagize .ikangurira buri binyabiziga byubwikorezi gukoresha speed governor cg c ibindi.. rwose uzajya abirengaho agafatwa ajye abihanirwa bikomeye kuko ubuzima bwe niyo yaba yarabuhaze hagenderamo nubw abo atwaye cg se abo agonze.

8
citoyen 2017-11-14 23:54:33

Oh my God! Iyi mibare ko iteye ubwoba? Abantu 162 mu mezi 3 gusa? Nge mbona abatwara ibinyabiziga bose bariraye bikabije: umuvuduko ukabije warongeye uraza, abamotari bo ni mpana vuba nigendere, abanyonzi ni ukwiroha gusa mu muhanda ngo nabo barakomorewe maze si ukwiyahura kakahava,... ubu se polisi yonyine murabona yabishobora?

9
rulaje 2017-11-14 23:35:03

Ariko rero n’abagenda n’amaguru nabo hakwiye amategeko abagenda. Mu bice bya Kimironko ubona bisuka mu muhanda nta wureba aho imodoka ituruka, mbese ni akavuyo. Ikindi amagare rwose niba yaremerewe kugenda, nibayashyirireho amabwiriza. Ni gute agenda nijoro kandi nta matara agira? Ibyo ni ibintu bidasobanutse na gato. Ikindi imodoka zishaje ko arizo zikorera ku muhanda umanuka uva kw’isoko rya kimironko ujya 12(cumi na kabiri), ubwo koko ntibiteye impungenge? Ingamba zajya zifatwa impanuka zitaraba nyamara.

10
Muvunyi 2017-11-14 23:20:16

Ariko narumvise ngo bus za RITCO zo nta speed governor zigira, ibyo bintu muzabitubarize tumenye ukuri kwabyo kuko nanjye mbona zihuta. Kandi muri iyi minsi nizo ziri gukora impanuka, izo nibuka iya Nyabihu n’iya Gakenke muri Buranga.

Nonese RITCO ifite ubuhe budahangarwa?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza