IGIHE

Abantu 68 batanze kandidatire bashaka kuba abasenateri

9 10-08-2019 - saa 12:50, Rabbi Malo Umucunguzi

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abashaka kuba abasenateri cyasojwe hakiriwe kandidatire 68, zigomba kuzabanza kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo hamenyekane abazatorwamo abasenateri muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Komisiyo y’amatora yatangiye kwakira kandidatire z’abashaka kuba abasenateri, ku wa 22 Nyakanga, aho abakandida bazaba bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga bazahabwa iminsi 20 yo kwiyamamaza mbere y’umunsi w’itora, kuva tariki 27 Kanama - 15 Nzeri 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yabwiye IGIHE ko umubare w’abitabiriye gutanga kandidatire uruta uw’abazitanze hagiye gutorwa abasenateri barimo gusoza manda.

Ati “Ni urutonde tuzashyikiriza Urukiko rw’Ikirenga, muri abo nibo wenda bashobora kwemezwa cyangwa ntibemezwe. Muri rusange twakiriye kandidatire 68, zirimo 61 bazavamo abasenateri 12 bazatorerwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, hanyuma n’izindi zirindwi za kaminuza n’amashuri makuru, zizavamo abasenateri babiri.”

“Mu basenateri basanzwe nta wigeze atanga kandidatire, kandi mu bazitanze abagore ni bo benshi. Iyi mibare kandi iraruta iyo twakiriye mu 2011, aho bari 62 ariko hemezwa 58, ku buryo abantu bitabiriye kurusha ubushize.”

IGIHE yabonye amakuru ku mu basenateri bitezwe harimo amazina asanzwe amenyerewe muri politiki mu Rwanda, nk’abahoze ari abadepite mu Nteko ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite.

Amatora azaba ku matariki ya, 17 na 18 Nzeri 2019. Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe Intara n’Umujyi wa Kigali bazatorwa ku wa 16 Nzeri, ku wa 17 hari amatora y’uhagarariye Kaminuza za Leta, ku wa 18 Nzeri hazatorwa Umusenateri wo muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga.

Inteko itora abasenateri 12 bahagarariye Intara y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abagize Inama Njyanama z’uturere na biro y’Inama Njyanama z’Imirenge.

Sena igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu. Barimo umusenateri umwe uhagarariye Umujyi wa Kigali na babiri b’Intara y’Amajyaruguru, naho Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburangerazuba buri imwe igire abasenateri batatu, bitewe n’umubare w’abaturage nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibivuga.

Hari kandi abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika; bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki; umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije, utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Hari kandi umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Umubare w’abasenateri ushobora kwiyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, babisabye Perezida wa Sena, bikemezwa na Biro ya Sena mu gihe kitarenze iminsi 30. Bene aba nta manda bagira.

Biteganywa ko nibura tariki 30 Nzeri abasenateri bashya bazaba bamenyekanye.

Sena isanzweho irimo kurangiza manda y'imyaka irindwi idashobora kongerwa, abasenateri bashya bazatorerwa manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Omar 2019-08-12 08:53:21

Njye numva muburyo bwiza bwo kunoza gahunda ya hanga umurimo no gusaranganya akazi gake gahari,abayobozi bose bajya bagira manda y’imyaka itantu bagasimburwa ,bityo buri muntu wese akagira amahirwe ku ruhare rwo kubaka igihugu ibyo kandi byafasha ko gahunda ya hanga umurimo yitabirwa nabafite igishoro bagatanga nakazi naho kuyiharira abashomeri byo bisa nibicuritse,kandi uko gusaranganya ubuyobozi byatuma amahoro asagamba kuko uburimo yajya aba aziko azavaho agacisha make akayobora neza,ngaho se reba nka ba Makuza ba ba biruta nabandi wagira Ngo bafite kontaro ya burundu mubuyobozi?,mubituma abanyafrica tudatera imbere tugahora mu mwiryane nibyo birimo

2
Alias 2019-08-11 01:02:00

Mukomeze mutegure Amatora neza. Kubaka igihugu si uguhangana .ntabwo kuba senateri bivuga kujya ku Karubanda. bivuga kureberera abanyarwanda bose no kugorora ibitekerezo byubaka. Ushaka kujya ku karubanda abe aretse kuko yadusubiza inyuma.wenda iyo avuga kujya BUGESERA ikibuga cy’indege..., ibibuga by’imikino hirya no hino, imihanda myiza yubakwamo kaburimbo, kongera amashanyarazi,amazi,mutuelle,human security (isuku,guca imirire mibi,kwiga,kuba heza,kurwanya indwara....naho ibya karubanda byo guhangana,amatiku n’ibindi nkabyo ntibigikenewe. RWANDA OYE!

3
Btt 2019-08-11 00:14:47

konunvase abari basanzwemo bifashe ubundise kuki higanjemo amazina amenyerewe gusa abandi ntibabimenye ndakibaza abagabo byagenze bite komuvuga ngo nibake abo nibo bujuje ibyangobwa nukuri ndunva mutajya musesengura ibintu nkibi hano mutumenyesheje umubare mukatubwira nuko bazatorwa birahagije nahose ntabagabo, abagore nibenshi, amazina nayasanzwe amenyerewe ngewe ndunva ataribyo kuko kandidatire zatanzwe nababishaka babifitiye ubushobozi kuko 68 kuri 61 numubare mwiza ugereranyije pe

4
Patapata 2019-08-10 22:53:59

Sénateur.Ariko abirabura barigana kabisa.Senateur se ni ukuvuga iki ,amaze iki.ok nkuko tuba twakoze Imiteja( imitation, imiter) tuba dukwiye kubikora nkuko nahandi bikorwa tukareka kubigoreka. Buriya njya ndeba nko muri Américain bikorwa neza cyane kandi ubona bose bita kunyungu z’igihugu cyabo.Naho hano .....

5
Vincent Kayigema 2019-08-10 17:44:47

Reka nibarize umuntu witwa Inuma. Ubundi ni gute wajya ku Karubanda uvuga ko Nyakubahwa yatandukiriye? Mujye mumenya umuco nyarwanda, umuntu mukuru iyo ubonye atandukiriye ntumushyira ku Karubanda ahubwo uramwegera ukamwibutsa ibyo yagombaga gukora!

6
Emma 2019-08-10 14:54:16

Ibyo gusa ndetse na briefing igeze kure

7
Mugabo 2019-08-10 11:18:03

wowe wiyita inuma, ujye usoma amategeko uzamenya impamvu H.E ashyiraho aba Senate umunani ureke kuzana amatiku

8
Manirarora 2019-08-10 08:30:45

Abazaba bo ubu barangije kudodesha amakoti n’imishanana.

9
INUMA 2019-08-10 06:54:21

Nibarize umusenateri yashyirwaho na perezida ejo akaba yajya ku karubanda ngo agaragaze ko Nyakubahwa ari gutandukira ku mategeko ?Ese bwigenge bw’inzego nkuru bwavahe executive power(President) ariwe ushyiraho abagize sena?

Kwamamaza