IGIHE

Abantu 16 barimo umugore umwe barashaka kuba abakandida bigenga mu matora y’Abadepite

2 10-07-2018 - saa 16:57, Mathias Hitimana

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko imaze kwakira abantu 16 barimo umugore umwe bifuza kuba abakandida bigenga mu matora y’Abadepite yo muri Nzeri 2018.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 10 Nyakanga 2018, Perezida wa NEC, Prof Kalisa Mbanda, yatangaje ko kuva kuwa 13 Kamena 2018, kugeza ubu hari abantu benshi bafashe impapuro zo kuzuzaho imikono isabwa n’ibiranga ababashyigikiye mu gihugu hose kugira ngo bemerwe nk’abakandida.

Yagize ati “Twakiriye abashaka kuba abakandida bigenga bagera kuri 16, harimo urubyiruko rwinshi, barimo abagabo benshi, umugore yaje ari umwe kugeza ubu. Abo ngabo bari mu turere bashaka imikono y’ababashyigikira nk’uko itegeko ribasaba 600 barimo 12 bava muri buri karere ku Rwanda, icyo gikorwa kirimo kirakorwa, kiragenda neza kugeza ubu”.

Itegeko rigenga amatora mu Rwanda riteganya ko kugira ngo umukandida wigenga abone umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, asabwa kugira amajwi nibura 5% y’abatoye ateganywa n’Itegeko Nshinga.

Aya majwi yakunze kugaragazwa nk’imbogamizi kuko bigoye kuyagira, ku buryo umukandida wigenga kuba yatsinda amatora ari urugamba rutoroshye. Mu matora aheruka ntawabashije kuyagira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, asobanura ko kuba aya majwi yagabanywa atari Itegeko ry’amatora ryabikora.

Yagize ati “Ari ibihinduka byahindukira mu Itegeko Nshinga, uko rivugururwa hari inzira binyuramo twanabivuyemo ntabwo hashize imyaka myinshi, iyo duhuye na bariya babivuga ubundi tubagira n’inama kunyura mu nzira zinyurwamo, bagakwiye kuba baranabikoze igihe Itegeko Nshinga ryari ririmo rivugururwa mu 2015.”

Prof Mbanda na we yemeza ko bidatangaje kuba umukandida yayagira kuko no mu matora ashize hari uwarushaga imitwe ya politiki imwe n’imwe.

Ati “Ntimugire ubwoba ko bidashoboka, biterwa n’umuntu n’ubundi uwiyamamaza ni uko aba afite icyo ashingiyeho. Hariho umuntu ushobora kuba afite icyo ashingiyeho agatsinda”

Uretse abakandida bigenga, imitwe ya politiki imwe yamaze gusohora urutonde rw’abakandida 80 igomba gushyikiriza NEC.

Biteganyijweko NEC izakira kandidatire z’abashaka kuba abadepite kuva kuwa 12 Nyakanga kugeza kuwa 25 Nyakanga 2018; kwiyamamaza bibe kuwa 13 Kanama kugeza kuwa 1 Nzeri 2017.

Amatora rusange ku myanya y’abadepite 53 ihatanirwa n’imitwe ya politiki ndetse n’abakandida bigenga azaba kuwa 2 Nzeri mu mahanga naho imbere mu gihugu abe kuwa 3 Nzeri 2018.

Perezida wa NEC, Prof Kalisa Mbanda mu kiganiro n'abanyamakuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ruti 2018-07-11 01:30:01

Ko umudepite aba afite akarere ahagarariye ashaka imikono yigihugu cyose yiki???? aha hakwiye igisobanuro nyacyo. Ok ndiyamamaza guhagararira nyamata ndajya gushaka imikono mu rutsiro yo kugira gute?

2
Kaye 2018-07-10 12:17:40

Inteko igira abadepite 80. kimwe cya gatatu muri bo baturuka mu nzego z’abagore. Ubwo niba ari 26, abasigaye ni 54 bagomba kuva mu mashyaka cyangwa abakandida bigenga. bivuze ko kugira ngo ishyaka ribone umwanya 1 bisaba ko riba ryagize byibuze 1.85%. Niba umukandida wigenga asabwa 5%, bisaba ko aba yabonye amanota akubye inshuro 2.7 ishyaka ryabonye umudepite umwe kandi ryamamaje lisiti iriho abakandida mirongo.
Turamutse tubonye abakandida 10 batsinda, bivuze ko bateranijwe amajwi baba barusha amashyaka yose ateranyije kandi yo yatwaye imyanya 44 isigaye.
Ntabwo byoroshye. Uzatsinda ku giti cye azaba yakoze pe.

Kwamamaza